Digiqole ad

Umuntu 1 yishwe n’impanuka y’imodoka mu muhanda wa Rwamagana

Mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana ahakunze kwitwa mu kabuga ka Musha imodoka itwara abantu muri rusange ya Ruhire Express yagonze umugenzi wagendaga ku igare ahita ahasiga ubuzima.

Yagonzwe n'imodoka ari ku igare ahita agwa aho
Yagonzwe n’imodoka ari ku igare ahita agwa aho

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryakeye kuri uyu wa 09 Kamena 2014 ku muhanda wa Kigali – Rwamagana. Uwayiguyemo ni umugabo wari utwaye iri gare.

Ibaye nyuma y’umunsi umwe Polisi y’u Rwanda yongeye gusaba abashoferi kwitwararika mu muhanda mu gihe batwaye ibinyabiziga.

Ntibiramenyekana neza icyateye iyi mpanuka, gusa abatuye aha i Musha bavuga ko imodoka zitwara abantu benshi zihaca zihuta cyane.

Bamwe mu bashoferi batwara imodoka rusange banengwa cyane n’abagenzi kubatwara ikubagahu biruka cyane, cyane cyane mu ijoro no mu gitondo kare aho abapolisi baba bataragera cyangwa bavuye mu muhanda.

Imodoka yamuhitanye
Imodoka yamuhitanye

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Imana imuhe iruhuko ridashira kandi imwakire mubayo

  • R.I.P kandi ababishinzwe bakurikirane neza icyateye iyo mpanuka

Comments are closed.

en_USEnglish