Digiqole ad

Kenya: Sheikh Mohammed Idris yarasiwe iwe n’abantu batazwi

Uwari umuyobozi w’idini ya Islam ukomeye mu mujyi wa Mombasa yarasiwe iwe n’abantu batazwi.

Sheikh Mohammed Idris
Sheikh Mohammed Idris

Sheikh Mohammed Idris, yari umuyobozi w’akanama k’abayobozi ba Islam n’abwirizabutumwa (Council of Imams and Preachers of Kenya) yiciwe hafi y’umusigiti wegereye urugo rwe n’abantu batamenyekanye bitwaje intwaro.

Hari amakuru avuga ko uyu mugabo yatewe ubwoba n’insoresore zo mu mutwe wa Islam ugendera ku matwara akaze, akaba yaratangaje ko zibangamiye ubuzima bwe.

Mu gihe gishize abayobozi bakuru ba Islam bagiye bicwa barashwe n’abantu batazwi mu buryo budasobanutse.

Benshi muribo bashinjwaga gukorana n’umutwe w’inyeshyamba za al-Shabab zo muri Somalia zigendera ku matwara akaze y’idini ya Islam, bikavugwa ko bicwaga n’inzego z’umutekano z’igihugu cya Kenya ariko leta yakomeje kubihakana.

Sheikh Idris yasabye polisi yo muri Kenya gukurikirana abo yakekagaho gukorana n’inyeshyamba zo muri Somalia mu musigiti yari ayoboye, bituma benshi bamubona nk’umugambanyi.

Urupfu rw’uyu muyobozi wa Islam rukurikiye urw’abandi barimo Sheikh Abubaker Shariff Ahmed wari uzwi ku izina rya “Makaburi” warasiwe imbere y’urukiko mu mujyi wa Mombasa, tariki ya 1 Mata, 2014, Sheikh Aboud Rogo Mohamed, wishwe muri Kanama 2012, n’uwamusimbuye Cheikh Ibrahim Ismail na we wishwe mu 2013.

BBC

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Gusopanya-abaswahili.com. Ninde se uyobewe ko leta y’abakristo ariyo irasa aba baswahili? 

Comments are closed.

en_USEnglish