Runyinya Barabwiriza yagizwe UMWERE i Huye
Urukiko rwisumbuye rw’Akarere ka Huye rwagize umwere RUNYINYA Barabwiriza washinjwaga ibyaha yaba yarakoze muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994. Ndetse rutegeka ko ahita arekurwa.
Ni mu rubanza rwatangiye kuri uyu wa kane saa 11h za mugitondo rurangira agana saa 16h z’umugoroba.
Runyinya Barabwiriza yashinjwaga ibyaha bitatu;
– Kurema umutwe w’abagizi ba nabi hagamijwe gutsemba abatutsi
– Gucura umugambi wo gukora Genocide no kuyishishikariza abandi
– Gutanga amabwiriza yo kwica abatutsi no gutanga ibikoresho byo kubicisha
Ibi byaha byose ubucamanza bukaba bwasanze bidahama Runyinya Barabwiriza, wari umaze imyaka igera kuri 16 afungiye muri Gereza ya Karubanda mu Karere ka Huye.
Abacamanza bavuze ko ubushinjacyaha bunyuranya mu byo burega Runyinya, ndetse ko ubuhamya bw’abamushinja buvuguruzanya, bityo bakaba basanga ibyo bamurega bitamuhama.
Runyinya Barabwiriza yahoze ari umujyanama wa Habyarimana Juvenal wayoboye u Rwanda, akaba yagaragaje ibyishimo ageze hanze y’ahaberaga urubanza.
Umushinjacyaha Bugirande Museruka John, yahise atangaza ko uruhande ahagarariye ruzajuririra icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Huye.
Runyinya Barabwiriza, wavukiye ahahoze hitwa Rwamiko (Gikongoro), afite impamyabushobozi y’ikirenga (Doctorat) mu buhinzi (Amenagement du Territoire) yavanye muri Kaminuza ya Gembloux, Belgique, akaba yarigishije igihe kinini muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’Ubuhinzi.
Kuva mu 1992 nibwo yagizwe umujyanama wa Habyarimana mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga.
Ferdinand Uwimana
UM– USEKE.COM/Huye
26 Comments
nicyo ubutabera bivuze,ukurikiranwaho ibyaha hagakorwa iperereza,amategeko agakurikizwa,ubutabera bukabo
Biranshimishije cyane rwose kubona ubutabera bushyize bugahabwa uyu mugabo. Ariko se ubwo nk`iyi myaka aba amaze, abeshyerwa adakorera umuryango we kubera afunzwe, ubu hari indishyi azajuririra? Prof Runyinya, komeza ube umugabo kandi uzakorere igihugu neza nk`uko n`ubundi wakoraga uri muri gereza. Abakuzi bemeza ko uri umugabo w`inyangamugayo kandi w`umukozi. Imana ishimirwe yo yakurinze kugeza magingo aya kandi ujye uyibishimira.
Niba uba Judges basanze bitamuhama ni inyamibwa ahubwo nasubire muri FACAGRO.atange ubumenyi ikibazo ni uko atari up to date.English yamugora!!!!!!!!
Murakoze gukora iyi comment.
uyu musaza ni data,iyi nkuru ishyize imitima yacu hamwe kuko bitoroshye kubonwa nk’umwana w’umugenocidaire kandi uzi ko iwanyu ntako batagize ngo babane n’abantu bose nta vangura ry’amoko.ubucamanza butweretse ko bukora neza kandi turabushimira.iby’imyaka amazemo azira akarengane ntawabigarukaho kuko igihe cyagiye kitagaruka ntakundi n’ugukomereza aho tugashimira Imana.naho ibyo kuba atari updated, azi icyongereza kandi yakomeje gukorera kaminuza muri iyi myaka yose yari afunze ni nacyo cyamuhaga courage yo kwizera ko azashyira akongera kwigisha mu buryo busanzwe.Mubane n’Imana
Komera, biranshimishije kuba ubifata gutyo, kuko binyeretseko hari abantu bifuza kureba imbere, ibyahisa bidutanya tukabisiga inyuma. Naho ibyabakureba nabi ujye ugenda wemye barebe hasi kuko bibeshye bagakora amakosa, yakuvukirije umubyeyi ubuzima!!! abahezanguni bashaka kudusubiza inyuma bo, nta mwanya bagifite aha!!
Iyo uvuze ngo ntabwo ari up to date, uba ushatse kuvuga ko Gereza ari ahantu hatari ubumenyi kandi hatagera n’ iterambere. Uzi ko hari benshi bafunze bakikurusha, ndetse hari n’ ibyo bakora ukibura?
Kandi nizera ko umuntu wibitseho Phd atagenda ngo asinzire, dore ko nta na occupation nyinshi aba afite, nkamwe mutuye iyo mu byaro mukabura n’ aho kwihugurira.
MURAKOZE
Nagende ni dr.kuruhande rumwe kurundi numuswa ntago musetse ariko factors nyinshi zirabyemeza iyi myaka nimyinshi
Safi, haters nkawe tubaha umugisha kuko muwukeneye kurusha abandi bose. ni umuswa??????factors zibyemeza zinteye amatsiko.Ubane n’Imana
Safi, ndahamya ko utazi kwandika ibirenzi ururimi rwabakurambere! Justice yacu ntakizere uyifitiye? ubuswa se yaba abunganya n’abamaze iriya myaka yose batarabona ko ari umwere! ahubwo afandi Peace yagombye no kubirukana abo baswa badutobera igihugu!! Niba ukunda leta ahubwo mfasha tumusabe imbabazi kukarengane kakozwe n’abadashoboye akazi kabo kuko ni urukozasoni!!
ubucamanza buhe ariko?afandi peace uvuga uramuzi ra?@ganishya komera niba ari so twifatanyije namwe mubyishimo ibyahise byo tubisubiyemo umutwe wameneka.
@Rugwe ubihamya ushingiyehe koko ra?
@rwasibo:facagro se abarimu barabuze?
abarimu nta gihe badakenerwa cyane cyane abafite experience nk’iye. Uwavuze ku rurimi rw’icyongereza we n’abandi mbona ntacyo bazi. Ubumenyi nibwo dukeneye cyane, muve muri ibyo dutere imbere
Umuntu amara koko imyaka 17 muri gereza azira akamama? kwabaye kubabaza nyiri ubwite ndetse n’abamukunda bose.Ubu ntabutabera mbonye. Wafunga umuntu imyaka 2, 3, 5 se naho 17 azira ubusa? si ubutabera ni amahano
genocide yahitanye abacamanza benshi kuburyo kongera kubakaurwego rw’ubutabera byaragoranye,ikindi ni uko hari abakekwagaho ubwicanyi benshi bityo ntibagombaga kurekurwa ngo ni uko nta bacamanza bahari,hagombaga kuba butabera kubabuze ababo bose
Justice delayed, justice denied!
Abanyarwanda bakeneye UBUTABERA. Ababizi ntihagire icyo babivugaho cyangwa babikoraho ntabwo bakora ibintu byiza. Icyo twasaba ni uko Imana ikomez ikaba impande y’abayobozi b’u Rwanda mu nzira iganisha k’UBUTABERA n’ibindi bintu byiza u Rwanda rudahejwe.
Ntakubyina mbere y’umuziki!!!! ntibirarangira kuko umushinjacyaha azajurira n’ugutegereza rero.
Cyomoka, icyemezo cy’urukoko ni itegeko, ahita ataha ubwo bujurire bugakomeza ari hanze. Ngire kandi icyo nibwirira rwasibo abari muri gereza ntabwo basigaye inyuma mu majyambere ndetse no mu iterambere ry’igihugu, icyongereza rero ari nacyo.
abantu bazajya bazira ko bakoreye leta yatsinzwe none se ko u Rwanda rwabayeho mbere ya 94 nta bayobozi bari kubaho
Ndamuzi ni inyangamugayo kandi igihugu kiramukeneye cyane!Ni akomere kandi ubushinjacyaha bwamze imyaka 16 yose butaramugeza imbere y’urukiko nu ko bwahuzagukaga.
Igitangaje nuko ubu ubwo bamujuririye bigiye gutwara iminsi mike cyane!!!! kdi 17 ayirangirijeyo!!!!, kugirango barebe niba yasubirayo kubiryo bwihuse!!!
Ubutabera bwa kwica!!!!!
Kumara imyaka 17 ufunze hanyumau ukagirwa umwere ni akamaramaza. Ese muri iyo myaka yose haba hagikorwa iperereza da!!!!!?? Ni igitangaza!!!!!!!!! Gusa icyo gihe ni kirekire cyane. sinzi impamvu barindiriye ko amara imyaka 17 ngo abone kugirwa umwere. Hagakwiye kubaho amategeko arengera abantu nk’abo kuko mu mwaka 17 umuntu nka Dr aba akoze yakabaye yarageze ku bintu byinshi bimuteza imbere ndetse bikanazamura igihugu cye. Vrement biteye isoni.
Ntaho twaba tugana!!!!!!!!…..,
pppp
imana ishimwe cyane yo ireba ibitabonwa n’amaso y’abantu
BENE KANYARWANDA MURAHO,MUGIRE AMAHORO N’ITERAMBERE KANDI TWESE DUSHIME HE MZEE PAUL KAGAME KANDI TUMUSABE ATABARE N’ABANDI BOSE BAHOHOTEWE MAGINGO AYA BAKABA BAFUNZWE BAZIRA UBUSA KANDI ABENSHI N’ABATAZI NAHO BABARIZA BAZI GUSA KO BARENGANYE. GACACA HAMWE NA HAMWE YAKOZE NEZA ARIKO AHANDI BAKORA VANGEANCE”KWIHIMURA” BARAKIMAZE MURI “CYAHINDA”YA NYARUGURU 100%Y’INTEKO ZOSE BARI ABAROKOTSE KANDI B’ABANYAMOKO KABUHARIWE NIBAGENDE BARAGAKOZE KOKO.
Eh! Ariko sha mwagiye mubanza gushishoza. Ni byiza kuri family ye kuko byibura bararuhutse. Usibye kuba impumyi se ninde wakwemera ko akorewe justice? Ninde wari utazi ko yarenganaga ko ntacyo babikozeho? Ni ku nyungu z’ibukuru afunguwe. Ni game agomba gukina we na Wa mushoferi watwaraga kinani
Comments are closed.