Polisi yongeye kwihaniza abashoferi b’indangare
Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 08 Kamena yongeye kwihanangiriza abashoferi bakomeje kwica amategeko y’umuhanda kubera uburangare n’ibindi bagateza impanuka zihitana cyangwa zikangiza ubuzima bw’abantu.
Uku kwihaniza gukurikiye impanuka eshanu zavuzwe kuwa gatandatu w’icyumweru gishize gusa, zahitanye umuntu umwe abandi 14 barakomereka.
Izi mpanuka zabaye mu turere twa Nyagatare, Kirehe, Kamonyi na Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
Muri izi mpanuka harimo iyakozwe n’ivatiri ya Toyota Corora yangije ibiti bitanu byo ku muhanda ku Kacyiru nk’uko bitangazwa na Police.
Supt. Jean Marie Ndushabandi umuvugizi wa Police ishami ryo mu muhanda avuga ko Duncan Mathieu Mugisha wari utwaye iyi vatiri yari yasinze ubwo yari atwaye agakora iyo mpanuka, yatewe n’umuvuduko mwinshi n’uburangare.
Harimo kandi impanuka yoroheje ariko yibajijweho na benshi, y’imodoka ya KBS itwara abantu benshi, iyi mpanuka yatumye abatwara izi modoka bongera kugarukwaho kuko baba batwariye hamwe ubuzima bw’abantu benshi.
Supt. Ndushabandi avuga ko bikwiye ko abakoresha umuhanda cyane cyane ababa batwaye ibinyabiziga bakwiye kwitwararika amategeko y’umuhanda, bakirinda kuvugira kuri telephone batwaye, guca ku zindi mudoka (overtaking) mu makorosi, kuvuduka cyane ndetse no gutwara batabyitayeho kuko ngo ingaruka ziba ari mbi ku buzima bwabo n’ubw’abandi bari mu muhanda.
Avuga kandi ko imodoka zifite ibibazo bya mekanike zitaba zikwiye kujya mu muhanda, ko ba nyirazo bakwiye kubanza kumenya niba batwaye imodoka nzima zidashobora guteza impanuka.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Police nayo ibifitemo uruhare, kuko nubwo umodoka ifite ikibazo munabizi neza, mwakira ruswa mukabaha ibyangombwa; ikindi nuko hari abantu batwara n’umuvuduko mwinshi mwabafata mukabaka ruswa, ikindi abantu muha permis batazikwiriye kuko batanze amafaranga. Ariko rero abashoferi nibo bafite uruhare rukomeye, kuko ntiwaba utwaye neza ngo umupolisi agusabe ruswa, njye maze imyaka ibiri ntwara nyura mu mihanda itandukanye y’u Rwanda, nta mu polisi wari wampagarika ngo anyake ruswa cg se ngo anyandikire, kuko ngerageza kubahiriza amategeko y’Umuhanda. Abashoferi polisi ibafatire ibyemezo bikomeye ndetse nokubambura permis. Vraiment birababaje kumva ko buri munsi hari impanuka ziturutse kuburangare bwa bashoferi! Birababaje kandi birababaje!
twasabaga police gukaza umutekano ku muhanda nyamirambo, bigaragara cyane ko izi modoka nshya zihari ubu, abashoferi bazitwara sinzi niba ari ukwiyemera cg ari ukuba basabwa versement nyinshi nkuko babyivugira, ariko bagendera ku muvuduko ukabije, noneho ikintu bise feu rouge cyo wagirango ntibazi icyo ari cyo baraziviolant ukagorango ntibazi amategeko yumuhanda, muzacunge kuri ziriya fru rouge ziri hafi yahahoze kilino photo, ubu muzabyibuka kuhabungabunga habereye accident iteye ubwoba.
N’ukuri ibintu byo guhora gusa Police ivuga ,nirekere aho noneho ibishyire mu ngiro ,aha nkaba njye natanga n’inama .Leta y’u Rwanda niyemere itange amafaranga azatumiza 1) Ibyuma kabuhariwe byo gupima imodoka (Controle Technique )2) Abazajya bakoresha ibyo byuma ,bahugurwe n’inzobere kabuhariwe muri byo ,kandi hatazatoranywemo inyangamugayo ,kubera hari igihe bashobora gusinyira imodoka ko yujuje ibyangombwa bahawe ruswa .3) Ama auto-ecole ,ba nyirayo mubashyirireho amahugurwa mpuzamahanga ,bayajyemo ,kandi nabo ubwabo nibajya kuyarangiza bazakore ibizamini bihamya ko bashoboye kwigisha amategeko y’umuhanda ndetse no gutwara imodoka ,utsinzwe akayasubiramo kuzageza atsinze .3)Bitewe n’igihe tugezemo ndizera ko buri wese utunze imodoka ,muri police baba bafite adresse ye na No de telephone . a)Nkuko habaho igihe cyo gukora umuganda ,Police ifate igihe runaka ,buri zone bayikoremo amatsinda y’umubare runaka ,ku buryo bazoherereza ba nyiri amamodoka n’amatunze ama permis de conduire bose ,amabaruwa cg bazacisha amatangazo abatumiza mu mahugurwa yaba ay’iminsi 2 cg 1 . b) Utazaboneka kubera impamvu yumvikana,akaba yakwigira kuri Police kubivuga no kuvuga igihe azabonekera . Uzanga kuyitabira nta mpamvu nimwe yatanzwe ,imodoka ye ikazavanwa mu muhanda harimo no kwamburwa permis de conduire akazayisubizwa yemeye gusubira muri auto ecole no kuvamo abashije gukora ikizamini kimwemerera gusubirana permis de conduire .4) Habeho ikigo gishinzwe gusa amategeko y’umuhanda ariko gishamikiye kuri police ,ushaka wese gutangira gutwara imodoka acyandikire agisaba uburenganzira bwo gutangira kwicara mu mwanya wa chauffeur ari hamwe n’umwigisha nawe ubifitiye uburenganzira .Muti ama fr yo gukora ibi ko azaba ari menshi azava he ? Mutangiye ubu muri uku kwezi ,mukurikije amategeko yarasanzweho ,mukongera police mu mihanda yambaye imyenda y’akazi ndetse n’abambaye civil bafite ibyangombwa byerekana ko ari aba police byerekwa ufatiwe mw’ikosa mbere yo kugira ikindi bamubaza ,ndetse abo ba police bakazagira n’imodoka prive ,zizajya zikurikira uzaba afatiwe mw’ikosa icyo gihe izo modoka zigomba kuba zifite amatara aterekwa hejuru ku modoka igihe igiye gukurikira imodoka . a) Mukibanda mu mihanda ijya mu ntara b) Mukita kureba umuvuduko wa buri modoka bijyanye n’umuvuduko wemewe muri uwo muhanda . c) kureba ahemerewe guhagarikwa imodoka,n’andi makosa menshiiii akorwa .Aha muzakuramo amafr azakora ibyo byose ,munyumve neza muri icyo gihe muzaba munari gukiza ubuzima bwa benshiUmu chauffeur ufashwe atwaye yasinze,uretse gereza nta kindi namwifuriza ,ariko iki gihano kizajye mu ngiro ya mahugurwa bazajyamo muri sûr ko buri wese utunze permis de conduire yayagiyemo ,uzajya uyarangiza mukazajya mugira akantu muzajya mushyira kuri permis de conduire ye kemeza ko yayagiyemo .Ibi bizafata igihe kirekire ,harimo imvune ariko muzakiza ubuzima bwa benshi kandi muri Africa yose u Rwanda ruzaba urwa mbere na ndetse muri ayo mahugurwa Ndi umunywarwanda ,izagarukwaho ,ndetse no gukunda igihugu cyaneeee biziyongera .Aba chauffeurs mwese amasomo meza no kwihesha agaciro no gukunda ubuzima bwawe ndetse n’ubw’abandi .
Comments are closed.