Digiqole ad

Uko Isi iteye imbere ya Africa

Sinzi niba mujya mufata umwanya wo kureba isi mwiyicariye mu Rwanda nkanjye. Nifuje kubabwira uko isi nyibona nk’umunyarwanda by’umwihariko nk’umunyafrika wo mu gice kitwa Amajyepfo y’Isi. Ntabwo ari Geographie ngiye kubabwira ahubwo ni uko abatuye Isi bateye n’uko bayiyobora.

Abana bigishwa uko Isi iteye inyuma, ariko ntibazi icyo ihatse
uwize wese yigishwa uko Isi iteye ariko bose ntibigishwa uko iyobowe n’abasahuzi n’abagome. Kereka ngo babihamijwe n’inkiko….

Isi ya none nk’uko abahanga bakunda kubivuga igabanyijemo ibice bine, Uburengerazuba, Uburasirazuba, Amajyepfo, n’Ubwarabu.

Uburengerazuba bw’Isi (West), ni igice cy’Isi cyabayemo umuruho mu mateka, kigizwe na Amerika ya ruguru yo itari inazwi cyera, n’Uburayi bw’Uburengerazuba n’ibindi bihugu byo mu burayi bw’uburasirazuba nka Israel byaje kuba inshuti na Amerika, Ubwongereza, Canada, Norvege, Ubufaransa, Hisipaniya, Ubutaliyani, Ububiligi, Ubudage n’ibindi byo muri kariya gace ruguru k’inyanja ya Atlantika.

Ibi ni ibihugu imiterere y’ikirere cyabyo mibi cyane yatumye abagituye bamenya ubwenge cyera, ubukonje bukabije bwatumye bavumbura amashanyarazi yo kubashyushya ari nayo shingiro ry’iterambere ryabo kugeza magingo aya.

Ibi bihugu kubera uburushyi bw’imiterere y’ubutaka bwabo baje no kuvumbura undi mugabane wa Amerika kuko bahoraga bagenda bashakisha aheza haruta iwabo cyangwa aho bavana imbaraga zo guteza imbere iwabo. Aba banyaburayi cyane cyane umuntu yavuga ko aribo bubatse Amerika (USA) kuko mu gushaka kwigenga ku banyaburayi ariho Amerika yaboneye izuba nayo bitewe n’imiterere yayo abayituye biba ngombwa ko bubaka igihugu gikomeye.

Ibi bihugu byaje kuba inshuti bikunzwe kwirwa ‘”West” mu ijambo rimwe,  bihuza imbaraga zo gutabarana mu kitwa “NATO”, bihuza imbaraga mu bukungu mu kitwa EURO bihuriza hamwe politiki mu kitwaga G8, bihurira hamwe mu kuyobora UN n’ubwo n’abandi bafite ijambo ariko ritangana n’iry’aba. Imyanzuro ireba Isi ni iyabo urebye.

Ibi bihugu nta muco ukomeye byinshi bikigira, ibyo bita uburenganzira bwa buri wese bituma kuva ku mubiri wambaye ubusa kugera ku mabanga akomeye ya politiki byose bijya hanze. Kwisanzura no gukora ibyo ushaka nibyo bahaye ijambo ryitwa ‘Demokarasi’ bigisha ibindi bihugu by’isi. Uku gukora icyo ushaka kwatumye ubu umwana yica umubyeyi, umuntu asambana n’inyamaswa, Leta zishyingira abahuje ibitsina kuko bakora ibyo bashaka n’andi mabi agendana n’iyo demokarasi bigisha isi.

Ibi bihugu, bikomeye cyane mu itangazamakuru ryamamaza iyo mico yabo, rishyira ukuri gukenewe n’ukudakenewe hanze, itangazamakuru rikora poropaganda ku isi bitewe n’uko abayobozi b’ibi bihugu n’abanyemari bakize cyane ku Isi babyifuza. Uwo badashaka itangazamakuru ryabo rigera hose rikabanza kumwangisha isi mbere yo kumufatira imyanzuro ikarishye.

West yivanga mu mibereho y’ibihugu bindi na politiki yabyo kubera inyungu zayo buri gihe z’ubukungu na politiki, ya demokarasi n’uburenganzira bwa muntu nibyo byitwazwa.

Umuyoboro w’imbaraga n’ubutegetsi bwabo ku Isi uca mu ndimi eshatu; icyespagnol, icyongereza n’igifaransa kibahuza ari benshi kikanabahuza n’isi y’ibindi bihugu bamaze kwigarurira bagacengezamo izo ndimi biciye mu bukoloni cyangwa mu miryango nka Common wealth n’indi.

Uburasirazuba (East): Ni bimwe mu bihugu biri muri kiliya gice cyose cyo mu majyaruguru  n’uburasirazuba by’isi, ni ibihugu bitajya imbizi na politiki ya ‘tuyobore isi’ ya West. Ku isonga ryabyo hariho ibihugu bya China na Russia, kuko aribyo bifite imbaraga za gisirikare n’ubukungu bwishoboye nibyo bizamura ijambo imbere ya West. Ibindi nabyo birahari ariko biba bicecetse kubera kutiyizera mu maboko.

Ibi bihugu birangwa n’umuco ukomeye, amategeko n’amabwiriza mu mibereho bikaze, za kirazira n’indagagaciro z’ibihugu ndetse n’ibihano bikarishye kugeza no ku rupfu ku bakora ibitagendanye n’ibigomba gukurikizwa. Ubuzima bufite umurongo ngenderwaho urebye.

Ibi bihugu ntabwo bishoboye cyangwa nta mwanya bifite wo kwivuga imyato ku mahanga, umuco wabo urakomeye cyane iwabo, imbaraga zabo si ngombwa ko bazikangisha isi, muri politiki zabo si ngombwa cyane kwigarurira no gusahura ubukungu bw’ibindi bihugu.

Amateka ya byinshi muri ibi bihugu ni ibihugu byishoboye kuva cyera bifite umutungo kamere w’abantu benshi n’ubukungu bwo munsi y’ubutaka hamwe na hamwe cyane cyane petrol.

Bimwe muri ibi bihugu ariko byagiye bigorwa n’imiyoborere yabyo ya cyami cyangwa ya gisirikare y’amatwara akarishye. Ni ibihugu ariko bitakunze kwivanga muri politiki y’ibindi bigize isi, igishobora kubahuza n’amahanga ni ubucuruzi n’inyungu zihuriweho n’abo bakoranye. Urugero ni Ubushinwa.

Umuco ukomeye kandi wubahwa uranga byinshi muri ibi bihugu byo mu burasirazuba bw’Isi.
Ubwarabu:  Ni ibihugu by’ibyashara, ni ibihugu bikomeye ku bukungu kamere bwa petrol, amateka yabyo abigaragaza nk’ibihugu bifite amateka akomeye ashingiye cyane ku idini ya Islam, amategeko y’ubuzima bufite umurongo ngenderwaho n’umuco ukomeye cyane kandi utavogerwa n’indi mico ku buryo bworoshye.

Ni ibihugu bitita cyane ku mibereho y’ibindi bihugu, bigera mu bindi bigenzwa no gucuruza gusa.

Amajyepfo: Ahanini ni Africa na Amerika y’Epfo, ibihugu byahoze byihagije cyera cyane byahoranye imico ikomeye, ikirere cyiza, ubutaka bwiza bwera, ibiribwa n’ibindi by’agaciro kose biboneka buri hamwe ku buryo bworoshye.

Ibi byatumya abanyafrika n’abandi bo muri iki gice batagorwa ngo bamenya ubwenge n’ubucakura. Agahu gato ko gukinga ubwambure kabaga gahagije ku musore, umukobwa cywangwa umugabo kuko nta mbeho ikura amenyo ihaba, nta tekiniki z’ubuhinzi zari zikenewe kuko guhinga no kweza byari bintu byoroshye cyane. Nta nganda zitunganya zahabu n’ibyuma zari zikenewe kuko ibi byuma bitaribwaga, yari paradizo cyera.

Abo muri West bayigezemo bagizengo barabonekewe. Inzara n’ubusambo byo gushaka kuhigabanya byarabishe bashaka kubirwaniramo kugera ubwo bicaye bakagabana ubutaka nk’abagabana umugati. Ba nyiri ibigabanwa nta nda y’umujinya n’umunabi barituriza kuko bakanzwe n’imbunda n’umuriro w’umwera batazi aho acanira. Ntibanabonaga neza igitangaza yabonye ku butaka bwabo kuko ubukire bwa byose babagamo bari batarabona agaciro kabwo nk’abo bakene ku mutima no mu nda bagenzwaga no gushaka aheza haruta iwabo, Amajyepfo yari paradizo bivumburiye.

Nta bwenge bundi butangaje bafite kurusha abo mu majyepfo ahubwo ni amateka y’imibereho mibi, uburushyi n’ubucakura byatumye baba indyadya no gutekereza cyane kucyo gukora kugirango bibesheho. N’ubu niho tubihera ngo abazungu bazi ubwenge.

Iki gice cy’amajyepfo kitwa igikennye kuko cyatejwemo imyiryane n’ubu itarashira kugirango uwo muri West akunde abone inzira yo gusahura iby’agaciro yasanze aha hepfo. Kugeza magingo aya.

Ahabangamiye inyungu zabo muri iki gice cy’amayepfo bareba uko bahahungabanya uko bashaka kugirango inyungu zabo zisigasirwe Centre Africa, Libya ni ingero za vuba aha. Ntabwo bita ku bihumbi by’abahasiga ubuzima.

Udakurikije ya demokarasi yabo yashenye umuco wabo ntabwo aba yubahiriza uburenganzira bwa kiremwamuntu, ku isi utagendera ku bwisanzure bwo gukora icyo ushaka uwo yaragowe kandi abayeho nabi, ibi byabaye ihame no mu mitwe ya benshi mu banyafrika byamaze kubinjiramo ubu nabo baharanira kubaho nta murongo w’ubuzima rusange bw’abatuye igihugu n’umuco. Ibyo aba basahuzi bise mu yandi mayeri UBWIGENGE.

Abo mu majyepfo baje kwigishwa ubwigenge, bigishwa ubwisanzure, bigishwa imico yo kwambara ubusa no kuvuga ukuri kudakenewe, bigishwa kwivumbagatanya no kwigaragambya, bigishwa byinshi byica imico yacu. Biciye muri politiki, amadini, itangazamakuru, no kuba nabo ubwabo barimanukiye bakaduturamo.

Ubukungu bw’amajyepfo y’isi nibwo bwateje imbere ku buryo butangaje uburengerazuba bw’isi, kugeza ubwo abatuye Amajyepfo y’isi cyane cyane Afrika bumva inzozi zabo ari ukuba muri West, aho amatara atazima, aho imodoka zigura macye, aho inzoga zigura ubusa, aho ubwigenge na demokarasi bivuka, aho umuco na kirazira bitaba, aho umwana n’umukuru bacyocyorana…aba bene wacu bagasiga iwabo bicika bagahambira bakajya gutura aho hantu heza.

Intsinzi

Agahinda, imiborogo, coup d’etat, intambara z’amadini, ubukene, Jenoside, agasuzuguro, imitwe yitwaje intwaro, ubusahuzi, inda nini z’abayobozi bamwe, gukurura wishyira n’andi mabi… akomoka yose ku kateye kavuye West ntabwo ari ibyo Amajyepfo y’Isi yahoranye. Intsinzi yabyo ariko ni iminsi.

Turajijuka buhoro buhoro, ntabwo baturusha ubwenge baturusha ubucakura, ntabwo baturusha ibintu baturusha kubibyaza umusaruro, ntabwo baturusha intege baturusha umubare w’intwaro, ntabwo baturusha ubuntu kuko tubarusha umutima.

Uko bukeye uko bwije imiburo nk’iyi izajya itangwa mu majyepfo, kuva kuri ba Thomas Sankara, ba Nelson Mandela, ba Robert Mugabe (abenshi baramwanga, bamufata nk’umusaza w’umusazi ariko nabo si bo ahubwo baramwangishijwe), ba Mobutu Sese Seko ageze mu busaza, ba Wole Soyinka, ba Col Khadafi, ba Che Guevara, ba Fidel Castro, ba Chinua Achebe, ba Paul Kagame, ba Sekou Toure, ba Kwame Nkrumah, ba Yoweri Museveni wa none, n’abandi benshi benshi ibyo bavuze, ibyo bari kuvuga ubu n’ibyo abazaza nyuma bazavuga ntabwo bijyanwa n’umuyaga byinshi birandikwa, igihe kizaza Africa ihagurukire hamwe ibe ishyanga rikomeye.

Ibi ntibizaba mu munsi umwe, urugendo rwaratangiye, abarurimo baracyari bacye cyane, abenshi muri twe baracyashyize imbere inda zabo nk’uko babitojwe ubwo babonaga West idusahura, abandi baracyaharanira ya demokarasi ngo nayo ibaganishe ku guhaza ibondo na konti zuzuyeho amadorari, abandi banduye indwara y’iburamuco rya West babaswe n’ibitsina beretswe ku mateleviziyo na Internet, abandi bishwe n’ibiyobyabwenge byabaye umuco wa West bikandura n’iwacu ngibyo ibyo abatari mu rugendo barimo.

Urugendo rw’impinduka rurimo bacye ariko umunsi ku munsi hari abarwinjiramo haza kandi abeza bavuka ku birinze b’imitima y’ubunyangamugayo, b’ibondo ritararikiye iby’abandi no kwigwizaho, b’ubwenge buzira ubucakura, b’intekerezo z’ibyiza bisangiwe na bose hamwe, b’umuco mwiza bari gusangana bacye bakiwukomeyeho, bashishikajwe no guhindura isi nziza bahereye aho batuye, batararikiye gutura Amerika na burayi mu byiza bigaragarira amasomo ariko bihona umutima na roho, ahubwo bifuza gutura iwabo habi ku maso ariko hari roho nzima no guhindura aya mateka mabi y’Amajyepfo y’umubumbe w’isi.

Nta kabuza igihe cyacu kizagera. Itsinzi ni iminsi

 

0 Comment

  • urakoze ,ariko icyo utazi ni uko iyo myenda yabagaho muri Africa kera cyane rwose abazungu batarayizamo, mu gihe cy abanya egyptiens, ethiopians, mali , uzasome amateka ,erega Africa yategetse isi ,uzasome ibyo abitwa moors of spain, ni abanyafurica bagiye kurwana muri espagne ,portugal maze brahategeka imyaka 700,kandi n abo banyaburayi uvuze bavumbuye america, sibyo mu byukuri kuko hari hatuyemo abo bo bahimye ngo ni amerindiiens ,kandi abo bakavukire basanzemo ni abakomoka kuri abo banyafurika b aba moors , hamwe n abanyaziya bari baraje kuhatura, rero ntiwasanga abantu baragutanze ahantu nurangiza ubeshye ngo urahavumbuye,ubuse ngewe ko ntuye muri america, tuvuge niba arinjye munyarwanda uhageze bwambere ubwo se nzavuga ko mpavumbuye? kandi nubundi hatuye abantu, kuvumbura bivugwa iyo ari igihishwe,naho iyo abantu bahatuye mbere yawe ntushobora kuvuga ko uhavumbuye. .Afurica rero yarategetse isi ndetse igihe kinini , ubu buvuzi ,izo nyubako zakera zigiteye imbere n ubu ni abanyafurica babivumbuye, buriya egyptiens nibo dukesha izi technologies tubona, abandi icyo bakoze ni ukudevelopa ibyashyizweho n abandi, umunyaroma umwe wagiye egypt kera,yahise yandik igitabo ati abantu nahasanze n abantu b ibikara,bafite misatsi nk iubwoya bw intama, etc. ariko nyuma hajeho racism mu rwego rwo kuvimva umwirabura ko ntacyo aricyo, kugirango atazongera kuzamuka ukundi,baramwica ,baramukandamiza, bati ntabwenge uzi, bamugira slave of his mind,ibibyose ni ukugirango barwanye ko umwirabura yakongera agakomera, kuko yarateye ubwoba,nicyo gituma utangira kuzamura Africa wese bahita bamuhimbira ibinyoma bakamwica. rero utwo duhu uvuze abantu bambaraga, erega abantu bagiye biyongera ,baratatana , sahara ihinduka ubutayu, abntu baza kugota uruzi rwa Nil kuko ariho baribafite amazi,kandi hanera ndavuga abaturutse muri za egypt, libya,,ethyopie , mbese ibi bihugu byose ubona bikikije Nil niho abakomoka kuri egyptians ,israel , bituriye, udakuyemo na za  west Africa  kuko nabo bahagiye bari kororoka ,, ariko imvano yabo bose ni muri East Africa, iriya israel uvuze yariri muri Africa, nubu ugiyeyo hari bakavukire bagihari rwose kandi ni ibikara nk abanyafurica, simvuga bano banya ethyopians bahagiye, oya njye ndavuga abaheburayo kavukire, kandi hari na aba cananaites (banyakanani kuko igihugu ubundi cyari icyabo) so israel ibarirwa ubu muri middle east ni abazungu bayomoye kuri africa, kuko iriya canal iibatandukanya na egypt ni abazungu bayiciye ,nyamara ubundi israel na egypt ninkaho byari igihugu kimwe nka RWAnda Burundi, cg Uganda,murabizi ko nta mipaka yabaga AFRICA,, umunyamateka umwe w umunyaroma yaravuze ati abantu b’ubu bwoko dufata kutya , twabagize abacakara bacu tubafata nk abatagira agaciro,ati nyamara ubu bwoko nibwo dukesha  iterambere isi igezeho,kuko nibo twigiyeho.niba ukunda amateka uzambuke ujye Mali ushake ibitabo by amateka y Africa muri library yaho mu bya tombouktu ,empire songhai,etc.ujye ethyopia ,ujye soudan  (aha hari pyramid zubatse 6000 years mbere y iza egypte , maze uzajye na egypte ( aha naho haracyaba bakavukire b abirabura nk ahandi hose muri Africa,ariko aka gace babamo gouvernement iba ishaka kuhabaka ngo ihagire  site touristique ,ariko ibi ni amaco yo kabavanayo bagumya gusibanganya ko abianya egypt bari abirabura

  • Ndakwemeye kabisa uzi gusesengura kdi njye nize byinshi ahubwo iyaba wajyaga kudukorera isesengura kuri buri gihugu cya Afrika byaryoha kurushaho.

  • Iyi ni inkuru pe! izindi site zikomje gutya byibura buri cyumweru hakagaragara article imeze nk’iyi yigisha kandi itabogamye hari byinshi abanyarwanda batoramo. Ubutaha mudukundiye muzatugezeho ibya imperialisme mu burebure nubwo mwajya muyitanga mu bice bice . Murakoze

  • Iyi nyandiko ndayemeye cyane iratuma umuntu yuva icyo amaze ku Rda no kuri Africa. Nshimiye cyane uwayanditse

  • Iyi nkuru iraryoshye,iracukumbuye,irigisha…mbese ukwiriye amanota yose. Unyibukije ko ejo narindimo mbwira umushinwa w’inshuti ibintu bisa bitya. Iby’izi si eshatu(West,East

  • VRAIMENT WOWE WANDITSE IYINKURU BRAVOO KABISA , IYI NKURU NINZIZA IRIMO UBWENGE NUB– USESENGUZI

  • bazaguhe umwanya utange amahugurwa ku rubyiruko nibyitwa zakaminuza mbona hanzeha!

  • komera komera shuti urumuntu w’umugabo Imana izakumpembere

  • Wow! Witwa nde sha? Nguhaye inka!!!

  • Nubwambere ntanze igitekerezo uyu muntu n’umuntu wumugabo ankoze ku ntekerezo arampumuye vrt, harambe Umuseke inkuru nk’izi zugurura abantu mu rwego rw’isi zirakenewe, apana inkuru zo mu biryogo no mu ndaya

  • merci kuri wowe wanditse iyi article. ni ukuri africa ni nziza pe Imana yayiremye neza ifite ibyiza byinshi. ariko icyo dukeneye ba nyafrica ni urukundo, tutagize umwiryane waturutse muri iyo west nta kabuza twaba umugabane ukomeye, n’abaturage bakabaho nta bukene. ariko birababaje ukuntu tumarana turi abavandimwe. nimurebe nka kaddafi yavanyweho niyo west ifatanije n’abaturage ba libya, kandi nukuri bari babayeho neza ugereranyije n’uko babayeho ubu. igihugu cyabaye amatongo kirangwamo ubwicanyi butigeze bubaho kubwa kaddafi, ubu rero niho libya ifite democracy? ko bavanyeho kaddafi bamwita umunyagitugu!! birababaje, ba nyafrica tureke kubeshywa, dukundane nta kabuza tuzagera k’ubukire n’amahoro arambye.

  • Niko se Zuba we? ko comment yawe irusha inkuru kuba ndende? njye ndabona inteye ubute ntamwanya nabona wo kuyisoma.

  • Gahorane Imana muntu w’i Rwanda, Imana y’i Rwanda ihorana nawe! Banyarwanda, banyafrika duhaguruke, dukanguke, maze turebe tubone izi nyangabirama z’abazungu zangije umuco karande w’abasokuru warangwagwa n’urukundo n’ubumwe kuri bose maze batuzanamo kandi batwigisha bashishikaye gukunda umwiryane, kwikora mu nda bijyana no gushyira inda imbere! Umusaza akaba n’umuhanuzi w’umusizi Rugamba yarabiririmbye ati ntaye akanigi kanjye ashaka kuvuga ko dutaye umuco wacu, abantu ntibasonukirwa; arongera ati inda nini muyime amayira ariko dukomeje kuyishyira imbere! biratangaje kandi birabaje cyane! Ariko nkuko umuvandimwe musangirangendo yakomeje kubivuga urugamba rwo kwibohoza rwaratangiye, none rero basore namwe nkumi nimuze duhaguruke dusome kandi tubaze amateka y’afrika tuyamenye maze natwe twinjire mu rugamba kugeza biriya bisahiranda ngo ni west bitsinzwe naho twasaza tugatabaruka tukazabiraga abana bacu! Reka mbagezeho isengesho ry’abasokuru uko basabiraga igihugu cyabo cy’u Rwanda: Gahorane Imana kigali, tuje kwenda imitima y’ingoma ngo umwami mu Rwanda agire umutima, abagabo mu Rwanda bagire umutima, abagore mu Rwanda bagire umutima, abana bacu bagire umutima, inka mu Rwanda zigire umutima maze u Rwanda rwose rugire umutima!

  • Iyi nkuru nanjye ndemera ko ivuga ibintu by’ukuri kandi benshi mu batuye africa badaha umwanya. courage.

  • Ni byiza cyane  kumenya  amateka   no gusesengura  mu mizi impamvu z’ubusumbane bukabije.Akenshi bireberwa mu bukungu kuko bufatwa nk’ igipimo cy ‘ Iterambere njye mbona abanyarwanda n’ Abanyafurika icyo bahurizaho mu bibi basigiwe n’ abakoroni bazi ko batatanije imbarage zabo babaremamo amacakwinshi. Ikibabaje n’ uko twumva havugwa Afurika yunze ubumwe ariko wajya kureba ari Afurika Itatanye…….. Mbona rero igikwiye gusesengurwa kurushaho ukwicara tukibaza kandi tugasesengura cyane ibi bibazo.  1) N’ Ibihe bibazo bitwugarije  mu mibereho y’ ubuzima bwacu buri munsi  2) Ibi bibazo byaba biterwa n’ iki? bituruka kuki? Tugacukumbura cyane tukagera kure. kandi        hagatangwa n’ ingero nyazo,  3) N’Izihe ngaruka byatugizeho, bitugiraho, bizatugiraho  n’ ahazaza biramutse bidakemuweryango muto ku muryango wagutse ndetse no ku  ku  gihugu? 4) N’iki cyakorwa kugira ngo hakemurwe ibyo bibazo kandi uruhare rwa buri wese ni uruhe? Nyuma yo kwibaza ibi byose gushyira ku rutonde ibibazo ukurije uburemere bwabyo n’ibyihutirwahaga kurikiraho gukora igena migambi rigizwemo uruhare na bose hagendewe ku buremere n’ibibazo byihutirwa   kandi hitawe kubona neza  Intege nke zacu n’ Imbaraga zacu, Inzitizi n’ Amahirwe dufite.N.B ubu buryo bushobora kwifashishwa  mu gusesengura ibibazo bitwugarije ku nzego zose z’ Iterambere. Iyi n’intangiriro y’iterambere kuko Iterambere ryose rihera ku myumvire ya muntu kuko iyo amaze kwibona akurikizaho gukoresha Ibyo Imana yaduhaye twese nk’ abatuye isi. Mbese ibihugu by’ubutayu ni byo bayribikwiye gutunga ibifite ubutaka, Inzuzi n’ ibiyaga? Ibi mvuga n’ Urwanda rurimo.  Mbona Iyi nzira twarayitangiye, turushijeho kuyinoza no kuyigira approache muri sectors zose   Inzira y’iterambere yakwihuta kandi ifatiye ku musingi ukomeye kuko Umuntu adashobora gusenya ibyo yiyubakiye. Naho ibyo duhawe n’ abo ngo badufasha Muzamfashe kugenzura nta gaciro kanini zihabwa n’ Umugenerwabikorwa. We akomeza kubyita ibya wa wundi, Iyo myumvire ituma akenshi abisenya aho kubirnda. Umwanditsi w’iyi nkuru ndamushimye

    • Uri umunyamakuru mwiza uzi gusesengura ibibera kwisi dutuyeho;ndagusaba ko wazadushakashakira na none ku bijyanye n’inkomoko y’amakimbirane yabaye karande mu burasirazuba bwo hagati (israel

Comments are closed.

en_USEnglish