Shimon Peres na Mahmoud Abbas bahujwe na Papa i Vatican
Shimon Peres na Mahmoud Abbas abayobozi b’ibihugu bya Israel na Parestine kuri iki cyumweru nimugoroba bahuriye i Vatican mu Butaliyani mu isengesho rigufi riherekejwe n’ikiganiro byateguwe na Papa Francis ku mahoro hagati y’ibi bihugu bifitanye inzigo ndende.
Vatican ivuga ko nta gushidikanya hari umunsi amahoro azagerwaho ku butaka bwitwa butagatifu muri kariya gace ka Palestine na Israel. Papa yongeye gushimangira ko Vatican idashaka umwanya mu biganiro by’amahoro bya politiki hagati y’ibi bihugu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 08 Kamena Shimon Peres we yageze i Vatican na ‘delegation’ nini. Mahmoud Abbas we ahagera ahagana saa kumi n’imwez’umugoroba kuko yabanje kujya mu mihango yo kurahira kwa Perezida mushya wa Misiri Abdel Fattah al-Sissi.
Peres na Abbas bakiriwe na Papa Francis busitani bw’urugo rwe Sainte-Marthe i Vatican, yari kumwe kandi na Patriarch Bartholomew I umuyobozi w’idini ry’aba Orthodox ry’Iburasirazuba utuye muri Turkiya..
Papa Francis uherutse muri biriya bihugu byombi ndetse agasengera ku rukuta rw’i Yeruzaremu ni umugabo umaze kugaragaza ibikorwa bivugwa neza na benshi mu gihe gito amaze ku buyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku Isi.
Papa Francis ari i Yaruzalemu mu minsi ishize yatangaje ko afite ikizere ko hari igihe ubushyamirane hagati ya Israel na Palestine azarangira ibihugu byombi bikabana mu mahoro.
Mu masengesho aba bagabo bavugire i Vatican yakurikiranye bahereye kuri Judaisme y’Abisiraheli, amasengesho ya gikilistu ya Papa ndetse n’amasengesho ya Kislam ari buvugwe na Mahmoud Abbas.
Aya masengesho yavuzwe mu ndimi eshatu, Icyarabu, icyongereza n’igiheburayo aherekezwe n’imiziki ituje y’imico yabo nk’uko bitangazwa na Timesofisrael
Papa Francis yari yatumiye Rabbi Abraham Skorka na Prof Omar Abboud inshuti ze z’abaislam b’ i Buenos Aires muri Argentine (iwabo) kuza kumufasha kwakira aba bayobozi.
Nyuma y’amasengesho aba bayobozi bateye igiti cya Olive nk’ikimenyetso cy’amahoro.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Papa Francis ,ubushake bwe n’icyizere bishobora gutuma uburasirazuba bwo hagati bugira amahoro.Courage Papa wacu.John.
Amahoro atangwa gusa n’Imana yo mu ijuru. kd ayo Papa jean paul yasize mu Rwanda 94 twarayabonye. Tegereza urebe ibigiye gukurikiraho nyuma y’izi ngendo ze no gusurwa bikorwa nabitwa ko bakomeye ku isi icyo bigiye gukorera isi. soyez vigilant en priant.
Muraje mubone…
nta mateka aberaho andi, ibyo papa yakoze ndabyemera cyane
Comments are closed.