Digiqole ad

Banki nizorohereze abahinzi kubona imashini zihinga – Dr Karibata

Ministre w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Agnes Kalibata yatangaje kuri uyu wa 06 Kamena ko za Banki zikwiye korohereza abahinzi baciriritse kubona imashini zihinga mu rwego rwo kuvugurra ubuhinzi bukava ku bwa gakondo bagahinga kijyambere hagamijwe kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Dr Agnes Kalibata
Dr Agnes Kalibata

Hari mu muhango wo gutangiza imurikabikorwa ku nshuro ya cyenda  hibanzwe mu gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi hagamijwe kongera umusaruro mu gihe gito.

Ministre Dr Kalibata yavuze ko umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi utaragra ku rwego rushimishije cyane mu Rwanda gusa intambwe igaragara yatewe n’ubwo ngo urugendo rukiri rurerure.

Mubyo yasabwe abanyamabanki Dr Kalibata yababwiye ko nk’uko bakorana n’abaturage mu kubaguriza bagura amafumbire bagombye no kuborohereza kubana imashini z’ubuhinzi kuko ngo igihe umusaruro w’abahinzi wakwiyongera abo banyamabanki nabo babyungukiramo.

Muri iri murikabikorwa ry’ubuhinzi hagaragajwe abazanye udushya mu buhinzi kugirango abandi babarebereho.

Ministre Karibata yashimye cyane abaje kumurika ubworozi bw’inkoko muri iki gihe ngo buri gutera iimbere cyane ari nako buhindura ubuzima bw’ababukora bubaha ifaranga.

Muri iri murikabikorwa ryitabiriwe n’abahinzi bo mu duce twose tw’igihugu hari imwe muri koperative y’abahinzi yamuritse igitoki gipima ibiro birenga 200.

Aba bahinzi, abaganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke bavuga ko guhinga badakoresheje imashini muri iki gihe bigoranye cyane kandi no kuzikodesha ngo ntabwo bibahendukira kuko zikiri nke.

Mu nama bahawe harimo iyo kurushaho kwishyira hamwe kugirango bakodeshe cyangwa se bagure imashini yabo ibafasha mu buhinzi bwa kijyambere.

U Rwanda ruracyatunzwe n’ibikomoka ku buhinzi bwa gakondo bwiganje mu gihugu mu gihe umubare w’abanyarwanda wiyongereye cyane, igihugu cyo ntabwo ubuso bwacyo bwiyongera. Niyo mpamvu Ministre w’ubuhinzi avuga ko guhinga kijyambere hagamijwe kweza byinshi kandi ku buso  buto bukenewe cyane kwegerezwa abahinzi bo hasi.

Evence NGIRABATWARE
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish