Digiqole ad

MINICOM: Isukari ntigomba kurenza 800F/Kg – Kanimba

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri nimugoroba, mu nyubako ikoreramo MINICOM, Ministre w’ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba yavuze ko Isukari itagomba kurenza 800Frw ku kilo kimwe, ndetse ko umucuruzi uzabirengaho azabihanirwa.

Ministre Kanimba ati: "Abazabirengaho bazabihanirwa" Photo Daddy Sadiki
Ministre Kanimba ati: "Abazabirengaho bazabihanirwa" Photo Daddy Sadiki

Ministre Kanimba yasobanuye ko izamuka ry’igiciro cy’isukari mu Rwanda, cyitabaye ku Rwanda gusa, ahubwo ari ikibazo rusange muri aka karere, Ibihugu byagemuraga isukari muri aka karere nka Malawi, byugarijwe n’imyuzure mu gihe gishize bityo ku isoko iragabanuka.

Uganda nayo ngo yagemuriraga u Rwanda isukari, yatangiye no kujyana nyinshi muri Soudan y’amajyepfo, bityo iyazaga mu Rwanda iragabanuka. Aha kandi batangaje ko amahoro ku isukari iva hanze atazongera gutangwa.

Isukari y’uruganda rwa KABUYE ngo izajya igura 31,000 ku mufuka w’ibiro 50kg, nkuko byemejwe n’abahagarariye uru ruganda nabo bari muri iyi nama.

Company yitwa CHIC (Champion Investment Corporation) niyo izajya iranguza isukari y’uruganda rwa KABUYE, ikanacunga niba ahari abacuruzi bahisha isukari ngo bazayicuruze yarabuze.

Mazimpaka Muhamed uhagarariye Company ya CHIC, yavuze ko bamwe mu bacuruzi baranguraga isukari ya KABUYE, bakayibika maze bagategereza ko ibura ku isoko, ngo bayicuruze ku giciro kinini bishakiye, naho ubundi ngo Isukari ya KABUYE ntabwo yigeze iba nke,  ku buryo itahaza isoko ry’u Rwanda gusa, kuko uruganda rwa Kabuye rusohora hagati ya Toni 100 na 500 ku munsi umwe.

Yakomeje avuga ko Ministeri y’ubucuruzi ifatanyije na CHIC bagiye guca uyu muco, bityo Isukari ikagera ku baturarwanda bose.

CHIC ni ishyirahamwe rigizwe n’abacuruzi bagera kuri 64 bacururiza muri Quartier Mateus mu mujyi wa Kigali

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

2 Comments

  • Ibyo bavuga nibabishyire mu ngiro kandi bakore igenzura naho ubundi ba rusahurira mu nduru bo ayabo bamaze kuyakuramo. U Rwanda nirukureho imisoro ku isukari kugira ngo yinjire naho ubundi abana baraza kwicwa bwaki.

  • ibi byo guhisha isukari ngo ibure maze bazayicuruze u giciro gihanitse ni ubujura mu bundi ndetse bugira ingaruka ku buzima bw’abanyagihugu bose,ababikora bage bahanwa bikomeye kandi mu ruhame maze uyu muco mubi uzacike mu bacuruzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish