“Umushumba ubereye inyambo”indirimbo ijimije ya Ruremire
Umuhanzi Ruremire Focus aririmba indirimbo z’umuco, ubukwe, amateka,ndetse n’izindi. Ubu yasohoye indirimbo yitwa “umushumba ubereye inyambo” indirimbo ijimije. Aragira uko ayisobanura.
Ruremire avuga ko “Umushumba ubereye Inyambo” ari indirimbo ishima umushumba wasanze inka zabashiranye kuko mu rwuri hateye intare zikamara inka zikagobokwa n’uwo mushumba.
Iyi ndirimbo kandi ifite amagambo ajya gusa n’indirimbo “Karame na none Mushumba uragiye inyambo” ya Muyango.
Ruremire asobanura ko nta mateka yandi yashatse gusobanura muri iyi ndirimbo ntaho ihuriye n’amateka yo guhagarika Jenoside, gusa akavuga ko uwariwe wese washaka kubihuza we (Ruremire) ntacyo byamutwara.
Ruremire akunze kuririmba amagambo yumvikanamo ubuhanga no kuzimiza. Afite indirimbo aririmba agira ati “Cya kijigija gisize ubukombe gifite umurindo,ngo kirashaka utumasa kiraduca imigongo cyo kanyagwa, niziba inka ndazigurisha….nibaba abantu murantabare iryo ni ishyano mushake intsinzi yo kubatsinda tubamagane ni abagome bitwaje ifaranga.”
Iyi ndirimbo avuga ko atari ikijigija aba avuga mu byukuri gusa ngo kuko yaririmbaga abagore bashuka abasore. Yemeza ko iyo asohoye indirimbo abantu bagenda bayisobanukirwa nyuma cyane ko Ikinyarwanda ari ururimi rukungahaye kandi rubitse byinshi ku buryo ubutumwa runaka kubwumva bisaba kubanza kumva neza.
Gukora amashusho y’indirimbo ze ngo biramuvuna, bityo bikamusaba kubikora yitonze kugirango asohoke ameze neza. Ati “Amashusho y’iyi ndirimbo ‘umushumba ubereye inyambo’ ndi kubanza kuyatekereza neza.”
Ruremire yabwiye Umuseke ko mu kwezi kwa munani uyu mwaka ateganya kuzana abahanzi Byumvuhore na Beningabo Kipeti ku matariki ataramenya neza.
Igitaramo cya muzika bazakora ngo kizitwa “Umuntu nk’undi” kigamije kwishimira ubuzima abanyarwanda babayeho no guhumuriza abatariho neza ko ibyiza biri imbere.
Yemeza ko iki gitaramo 100% kizaba ari indirimbo z’umwimerere kandi ziririmbwe ku buryo bwa Live.
Indirimbo gakondo ni izimeze gute?
Ruremire avuga ko indirimbo za gakondo y’u Rwanda ari izivuga k’umuco. Ati “Nubwo umuco ari mugari ariko habamo inka,Ubukwe (umunezero), izirata igihugu,izirata ingabo,izivuga ubutwari ariko buriwese agira ahamunogeye.”
Ku ndirimbo z’urukozasoni zisohoka mu Rwanda muri iki gihe avuga ko ari ibintu by’ahandi bikwiye kurekerwa ba nyirabyo ntibikorwe n’abanyarwanda.
Ati “Kuririmba si ukuririmba gusa,ibihangano hari abo bifasha, niba rero ufasha abantu kuba indaya numva ko wakwikubita urushyi ukamenya ko warenze imipaka..ibintu bituganisha mu koreka abana bacu ntibitubereye kuko u Rwanda rufite umuco.”
Ruremire afite indirimbo zitandukanye nka “Cya kijigija, “umuntu nkundi”, “amateka yacu” “ntungurishirize umuco” n’izindi.
Dore amagambo agize iyi ndirimbo Umushumba ubereye inyambo :
Erega ishyamba ryari ryatunaniye iheee , Intare zatuririy’ imbyeyi
Ziroha mumpogazi zirazifomoza mu mashashi no mumitavu.
Iyo mutahagoboka twari ducitse kw’ iriba aahaa !
Igitero
Mwiriwe : mwiriwe Mushumba ubereye inyambo !
Mwiriwe : Rudakangwa n’ inkuba zikubita !
Mwiriwe : Rudatinya imiyaga ihuhera !
Mwiriwe : Rwizihira abakunzi mwaramutse ?
Wabwiye Rudatsimburwa mumahina
Uhamagara Rugumyangabo
Basore ubaremamo amatsinda
Uti ntimutegereze guterwa
Kandi ntimurangazwe n’ Imbwebwe
Wigira mubushorishori
ngo inkuba nimanuka muresana
umuyaga nuza muragigira
nguyu umutuzo murora ubu huu !
Refrain
Mwiriwe : mwiriwe Mushumba ubereye inyambo !
Mwiriwe : Rudakangwa n’ inkuba zikubita !
Mwiriwe : Rudatinya imiyaga ihuhera !
Mwiriwe : Rwizihira abakunzi mwaramutse ?
Dore izahonotse nizari zakwiriye imishwaro
Izari zararagijwe hirya no hino zihuje urwuri
Yamabuguma yarisubiye
Twa dutabera harimo izibyaye uburiza n’ ubuheta
Twa tumasa turamosa twose
Amata yabaye ikivu mbambaroga bakumpere impeta !
Umva bashumba mumenyereye urwuri
Ninzinduka nzajyana icyizere
Ko ntanyamaswa zizabaryana inka haaa !
Izi nka ntimuzaziragire ubukuna
Kandi ntimuzazirobanure heee
Zicumita izindi muzazikabukire
Amarembo azahore yuguruye se mahama eheee !
Refrain
Mwiriwe : mwiriwe Mushumba ubereye inyambo !
Mwiriwe : Rudakangwa n’ inkuba zikubita !
Mwiriwe : Rudatinya imiyaga ihuhera !
Mwiriwe : Rwizihira abakunzi mwaramutse ?
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Dore Umuhanzi nkaba umukunzi w’inganzo itavanze y’umwimerere w’umuco gakondo w’Abanyarwanda!Guma guma guma guma guma mwana w’i Rwanda mu gusegasira umuco w’abakurambere.