Digiqole ad

“Imihigo si iya Meyor ni iy’abaturage” – ikiganiro na Karekezi Leandre

Akarere ka Gisagara kahoze mu duce turimo abaturage bahora bahungira i Burundi, abaturage bahora mu bukene, badakora, n’abandi bavugwagaho ubugumutsi mu mateka nk’abanye Save, niho hari akarwa ka Sabanegwa katumvikanwaho n’u Rwanda n’u Burundi, ubu ni Akarere kamaze kumenyekana mu guhinga umuceri, kwitwara neza mu mihigo y’uturere no kwegukana kenshi ibikombe, impinduka zaje zite? Leandre Karekezi kuva uturere twashingwa mu 2006 niwe muyobozi w’Akarere ka Gisagara, yagiranye ikiganiro kirambuye n’Umuseke.

Leandre Karekezi arifuza ko hari ibihembo Gisagara izahora itwara burundu
Leandre Karekezi arifuza ko hari ibihembo Gisagara izahora itwara burundu

Hari nyuma gato y’uko Gisagara yegukanye igihembo cyo kurengera ibidukikije kurusha utundi turere mu Rwanda, igihembo bashyikirijwe na REMA kuri uyu wa 05 Kamena ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurengera ibidukikije. Karekezi avuga ko ku Gisagara bafite gahunda yo kwegukana ibikombe bimwe na bimwe burundu ku buryo utundi turere tubyibagirwa (ibyo bikombe).

Gisagara ihana imbibi n’u Burundi mu majyepfo yigeze kuba iri mu turere twa nyuma mu mihigo Gisagara yaje kujya iza mu turere turi imbere mu mihigo by’umwihariko imenyekana cyane mu gutwara ibikombe bitandukanye.

Karekezi Leandre akigirwa umuyobozi w’aka karere avuga ko yasanze abaturage badakunda umurimo, badashyize umutima hamwe, kandi bakennye. Umunsi ku wundi byagiye bihinduka intambwe bateye avuga ko igaragarira mu mihigo no mu bihembo babona.

Mu 2006 nibwo yagiye kuyobora aka karere gakomatanyije ibyahoze ari komini Nyaruhengeri,Ndora,na Kigembe, avuga ko kari akarere karangwamo ibihuha n’abaturage bahora bahungira mu Burundi.

Nyuma yo kuganira nabo, nyuma y’ingamba zitandukanye, kubegera no kuganira baricaye barakora ubundi ubutaka bwacu nibwiza,dufite ibishanga bitunganyije bihingwamo umuceri imbogamizi nuko batakoraga gusa ubu hari intambwe tumaze gutera kandi twishimira” Karekezi avuga ko ibi byatumaga bahora mu bukene.

Avuga ko bagerageje kugeza kubaturage ibikorwa remezo bituma bakomeza gutera imbere amashanyarazi,amazi,no kubatuza neza.

Gisagara mu majyepfo ibiro by’Akarere kayo biherereye ahitwa i Ndora ni Akarere gafite imirenge 13; Gikonko, Gishubi, Kansi, Kibilizi, Kigembe, Mamba, Muganza, Mugombwa, Mukindo, Musha, Ndora, Nyanza na Save.

Ibanga mu kwitegura amarushanwa

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wahoze ari umukinnyi ukomeye wa Volleyball mu ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko nk’umuyobozi akurikirana akamenya ko irushanwa ryegereje  ndetse akamenya ibisabwa  ngo  Gisagara itsinde.

Ibi bishyirwa muri za raporo zisabwa, Karekezi avuga ko bisaba kandi kubisobanura neza mu irushanwa kuko ngo hari n’ababikora neza ariko bakananirwa kubigaragaza no kubisobanura.

Yagize ati “Gutwara igikombe biroroshye iyo umuyobozi abigize ibye,ikingenzi ni ugukurikira ukamenya igikombe gihari,ukabiha agaciro.

Birinda kotsa igitutu abaturage imurikamihigo ryegereje

Meya avuga ko guhutaza abaturage no kubotsa igitutu bikorwa n’umuyobozi wagize ubute bwo gukora inshingano ze ahubwo akabibaturaho kumurika imihigo byegereje.

Ati “Umuturage iyo mwatangiranye mu ntangiriro ukamwereka uko abikora ukamuherekeza mu bukangurambaga umwereka inyungu abifitemo ibintu abigira ibye. Naho iyo ubikoze ushaka kugera ku mihigo utatarabiteguye mbere niho umuturage abyinubira..abaturage ni abantu beza ibyo mwumvikanye usanga abikora abyishimiye cyane ko biba biri mu nyungu zabo.

Avuga ko ibihembo bya Gisagara babitwara kubera ibikorwa n'abaturage
Avuga ko ibihembo bya Gisagara babitwara kubera ibikorwa n’abaturage 

Kubungabunga Ibidukikije n’isuku

Muri Gisagara avuga ko bakanguriye banatoza abaturage kwita ku isuku n’ibidukikije aho bakorera n’aho batuye. Avuga ko kandi bafite ikitwa “Green Family” igizwe n’umuryango ufite ikimoteri imyanda itabora, akarima k’igikoni, Rondereza, gufata amazi, Kandagira ukarabe,ubwiherero, imbuga itoshye, umugozi  wo kwanikaho byose mu rugo rumwe rwa buri muturage.

Kandi ngo bakora inyigo  z’imishinga ziboneye zijyanye n’icyo umuturage yifuza by’umwihariko ngo nk’Akarere  gakora ku Kanyaru barengera inkengero z’imigezi kugirango abaturage bahinga batayegera  ngo bayanduze.


Uburyo bwiza bwo Kumvisha abaturage Politiki ya Leta

Avuga Imihigo iba mu buzima  bwa buri munsi bw’abaturage ndetse ibyinshi basabwa  biba bijyanye no kwita ku isuku mu ngo zabo, kugura ubwisungane, umuganda n’ibindi.

Karekezi yagize ati “Tubereka inyungu irimo bigahita bihura n’ubuzima bwabo bwa buri munsi, duhora tuganira n’abaturage ku kwesa imihigo y’imibereho myiza yabo kuko nibo bagira uruhare rukomeye mu kwesa iyi mihigo, imihigo ni iy’abaturage si iy’abayobozi.

Gukozanyaho k’u Rwanda n’u Burundi ku kirwa cya Sabanegwa.

Agasozi ka Sabanegwa gaherereye mu gishanga cy’Akanyaru mu karere ka Gisagara aho u Rwanda ruhurira n’u Burundi; hakaba hashize igihe Abanyarwanda bemeza ko ari akabo Abarundi nabo bakavuga ko ari akabo.

Sabanegwa Abarundi bita Sabanerwa ni agasozi umuntu agereranyije gafite ubuso bwa kilometero kare ebyiri, uruzi rw’Akanyaru rukanyura mu mpandi zombie ari naho urujijo ruva ku gihugu kariho, mu minsi ishize haherutse kuvugwa umutekano mucye.

Leandre Karekezi avuga ko ari ikibazo cy’imbibi zitumvikanyweho n’ibihugu byombi ndetse nyuma haje gushyirwaho amatsinda yo kwiga kuri iki kibazo.

Kutavuga rumwe kuri aka gasozi byatewe n’uko mu mugihe iri tsinda ritarafata imyanzuro ngo bamwe mu baturage barahaturaga bityo bigatera ikibazo

Gisagara ngo isaba ko iryo tsinda ryagaruka rikareba kuko nubu ikibazo  kiracyahari  mu gihe hataremezwa ko ari mu Rwanda cyangwa mu Burundi.

Agasozi ka Sabanegwa abaturage b'u Rwanda n'u Burundi batumvikanaho
Agasozi ka Sabanegwa abaturage b’u Rwanda n’u Burundi batumvikanaho

Photo/Eric Birori

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Banyamakuru, nkunda amakuru mutugezaho ariko mujye muyatara neza, mwirinde amakosa atari ngombwa. Nko muri iyi nkuru muratubwira ko akarere ka Gisagara kagizwe n’ibyari komini Nyaruhengeri, Ndora, na Kigembe! Mwibagiweho andi makomini nka Kibayi, Muganza na Shyanda.

  • nibyo ubundi abayobozi barategura abaturage tukabishyira mu bikorwa gusaa nyine kugirango bigende neza hagomba kubamo follow up kugirango twese tuyuzuze.

  • mayor avuze akantu keza cyane imihigo ni iyabaturage si iya mayor kuko ibaye ariyamayor abaturage bakagutera umugongo  rahira ko mayor atasarura ubusa, ubuyobozi buzima nubukoranye nubukoranye hafi na hafi nabo bukorera. mayor komereza aho kandi nabandi bakurebereho

  • Mayor wacu turamwemera pe  akora ibishoboka byose kugirango abaturage batere imbere  kdi twishimira kuba ariwe mu Mayor usigayeho kuva uturere twabaho abandi bose barahindutse  tumurinyuma kumiyoborere ye myiza  .

Comments are closed.

en_USEnglish