Uganda: Bishe Ingagi bacibwa Amadorali 15 yonyine
Uganda Wildlife Authority, ishinzwe kurengera inyamaswa muri Uganda, irinubira cyane igihano cyahawe ba rushimusi 3, bishe Ingagi muri Bwindi National Park, bakaba bahanishijwe gucibwa US$ 15 yonyine.
Begumisa Fideli, Kazongo Amos na Byamugisha Ronald mu mpera z’ukwezi gushize, binjiye muri Bwindi National Park n’imbwa n’amacumu, baje guhiga Ingagi, maze baza kwica Mizano, Ingagi nkuru mu muryango wa Habinyanja.
Nyuma kwica iyi ngagi, batabashije no gutwara, bahise bahunga, ariko baza gutabwa muri yombi tariki 5 z’uku kwezi, kuri uyu wa mbere nibwo bakatiwe iki gihano gito cyane ugereranyije n’ubuzima bwiyi nyamaswa bivuganye.
Ibipimo bya nyuma y’urupfu (post mortem) bwerekanye ko MIZANO yishwe n’icumu bayiteye mu rutugu rw’iburyo rikamanuka rikahuranya impyiko maze ikitaba imana, mu gihe yariyo nkuru (SilverBack) mu muryango yarimo.
Nyamara ngo mu rubanza rwa bano ba rushimusi kuri uyu wa mbere, ngo ntihitawe ku bimenyetse by’urupfu rw’iyi Ngagi, ahubwo ngo bariya bagabo 3 bahaniwe gusa kwinjira muri Bwindi National Park nta ruhusa.
UWA (Uganda Wildlife Authority) ivuga ko ibabajwe cyane n’icyo kemezo cy’urukiko kitahaye agaciro ubuzima bw’ingagi yishwe.
Ingagi zo mu misozi (Mountain gorillas ) nkuko byemezwa na Convention on International Trade in Endangered Species (CITES) ngo zisigaye gusa mu birunga biri hagati y’u Rwanda, Uganda na DRCongo. Zikaba ngo zibarirwa kuri 800 gusa ku isi yose.
Uganda Wildlife Authority
Umuseke.com
8 Comments
amategeko agira ayayo nayo!buriya niba nta bimenyetso bigaragaza ko aribo bazishe se ugirango bahera kuki babibashinja!
nukuntu nzinnjiza amadovize kabisa biranbabaje
NIBAKOMEZE BABAKURIKIRANE BABASHE KUMENYA NEZA NIBA ARIBO KOKO.NIBIBAHAMA BAHANWE.INGAGI ZIFASHA UBUKUNGU BW’igihugucyane
nibazipushe ubusa buriya ntibazi icyo zimaze!ibi kandi bizatuma bucya basubirayo bice nyinshi ahubwo!kuko amafaranga bazivanamo aruta kure ariya madolari 15
M7 avuga ko muri uganda haba ubujura ntuyabeshye.wasanga ibi byakozwe bifitanye link n’ubujura yavugaga.Birababaje pee!!!!
YEBABAWEEEEEEEEEEE!!!!KOKO NTIBAZIKO ZIKAMWA AMADEVIZE$$$$$$$$$IBAZE ARI NKA KWITONDA CG CHARLES,BITOVENI ZACU BISHE TWE HANAKORWA IKIRIYO MUGIHUGU HOSE 3JRS.
Ingagi yishwe naba rushimusi irababaje cyane, kandi ni igihombo gikomeye mu Karere k’ibiyaga bigari, kuko ntawamenya niba yari ikibyara yashobora kubyarana n’iyo mu gihugu cy’U Rwanda cyangwa icya DR Congo. Ariko hari icyo nakosora k’umunyamakuru w’UM– USEKE, ntabwo iyo ngagi yitabye Imana ahubwo yapfuye. Kuko mubo Imana yapfiriye ntabwo Ingagi irimo.
Murakoze, kandi ndashaka ko dusangira ijambo.
Ntinyibagirwa Laurel
Correction
Nubwo Yesu nawe ari Imana, ariko nashakaga kuvuga “mubo Yesu yapfiriye…”
Comments are closed.