Gitwe: APAG yibutse Jenoside, yunganira abarokotse
Ubwo kur’uyu wa 06 Kamena 2014 ababyeyi b’Ishyirahamwe ry’Abadivantisiti ry’i Gitwe bibukaga Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, baboneyeho gufasha abarokotse Jenoside babiri babagenera ubufasha bw’ibikoresho byo kurushaho kwiyububaka.
Aba babyeyi bagize ishyirahamwe APAG muri iki gikorwa bari kumwe n’abanyeshuri, abarimu b’ishuri ryisumbuye rya ESAPAG, abanyeshuri n’abakozi b’ishuri rikuru rya ISPG bafatanije n’abakozi b’ibitaro bya Gitwe.
Munyanziza Narcisse yabwiye abari ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rw’i Gitwe ahashyinguwe imibiri y’abapasitoro makumyabiri n’imiryango yabo isaga 66, ko no muri aka gace k’ahantu hari umwihariko w’Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi naho habereye ubugome bukabije muri Jenoside.
Dr. Jéred Rugengande wari uhagarariye umuyobozi mukuru w’APAG yavuze ko ababyeyi b’iri shyirahamwe biyemeje kujya bibuka Jenoside yakorewe abatutsi buri mwaka bashyiraho na gahunda yo kuremera abarokotse Jenoside batishoboye babaha ubufasha butandukanye.
Ndayisaba Isaac na Mukagihana Felicité nibo bagenewe ubufasha burimo ibikoresho byo mu rugo, imyambaro, ibiribwa n’ibikoresho byo kwifashisha mu buhinzi, ibikoresho byatanzwe byose bifite agaciro k’amafranga ibihumbi magana atatu hiyongeraho ubwisungane mu kwivuza buzatangwa.
Mu ijambo ry’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo Chief Sup. Hubert Gashagaza wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yashimiye ababyeyi bibumbiye mu ishyirahamwe APAG, aboneraho gusaba urubyiruko rwo bayobozi b’ejo hazaza kugira ibitekerezo byiza byubaka aho gusenya igihugu cyababyaye, aha yavuze ko kugira impamyabumenyi z’ikirenga ariko ibitekerezo ari bibi nta kamaro bifite na busa.
Mukagihana Felicité, Umubyeyi wafashijwe yatangarije Umuseke ko nk’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi yishimiye igikorwa cy’urukundo yakorewe, ati:”aba babyeyi badufashije cyane ni ukutuba hafi mu gihe twibuka abacu, Imana izabibuke, barakoze”.
Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Ruhango Munyanziza Narcisse mu kiganiro n’Umuseke yatangaje ko urwego ahagarariye banejejwe n’igikorwa cyo kunganira abarokotse bakiri mu ntango yo kwiyubaka cyakozwe n’umuryango APAG.
Photos/Damyxon/UM– USEKE
Jean Damascene NTIHINYUZWA
ububiko.umusekehost.com/Ruhango
0 Comment
Nifatanyije namwe kwibuka abacu mbabwira ngo Twibuke kd tuniyubaka
Comments are closed.