Kanseri y’ubwonko ishobora kuvurwa hifashishijwe ubumara bwa ‘scorpion’
Kubaga utubyimba dutera kanseri y’ubwonko nibintu bitoroshye rimwe na rimwe bishobora guteza ikibazo.
Kubaga ubwonko rero akenshi ni wo muti wonyine ushobora gukiza kanseri yo mubwonko, ariko uku kubaga bishobora kugorana cyane, kuko bisaba ubuhanga bw’ubikora akitonda akamaramo utwo tubyimba neza.
Dr Jim Olson, wita ku buvuzi bw’abana akaba n’inzobere mu bijyanye na kanseri ‘oncologist’, akaba ari n’umushakashatsi mu kigo ‘Fred Hutchinson Cancer Research Centre’ muri leta ya Seattle, ho muri Amerika, yamaze igihe kinini ahura ingorane mu buvuzi bwe bwa kanseri.
Yifashishije ubumara bw’indyanishamurizo ‘scorpion’ yabashije kuvumbura uburyo bushya bwakoreshwa mu guhangana na kanseri.
Umuti witwa ‘Tumour Paint’ ushyirwa ku tubyimba, tugashyuha. Ibi bituma ababaga ubwonko boroherwa cyane no kuvumbura utubyimba twa kanseri (tumours) n’utunyangingo tuzima umubiri ugikeneye (healthy cells).
Uyu muti uboneka mu rubori rw’indwanishamurizo ‘scorpion’ igira ubumara bukaze cyane.
Uyu muganga, Olson aracyashakisha ubundi buryo ubwaribwo bwose bwakwifashishwa ngo ubuvuzi bwa kanseri butere imbere.
BBC
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Akagasimba kagira ubumara bukomeye cyane,ikuriye utarihafi yokwamuganga cg ngo ubone Anti- dote akokanya uhita upfa.ariko nanone urumva yuko dukenewe kurundi ruhande kko dutanga umuti.
Comments are closed.