Gusomana ku akazi mu Budage barashaka kubica
Sosiyete (Society) itanga inama ku mibanire n’imico y’abantu mu gihugu cy’ubudage irasaba ko gusomana ahantu hakorerwa akazi byacibwa mu Budage.
Iyi sosiyete, “The Knigge” ivuga ko kuramutsa abo mukorana cyangwa abo muri gukorana business ubasoma bibangamira abadage benshi.
Uhagarariye iyi society, Hans-Michael Klein avuga ko yakiriye ubutumwa (emails) bwinshi y’Abadage amusaba ko, basaba ko gusomanira ku kazi bicibwa mu Budage nkuko tubikesha BBC.
“Turashaka kurengera abadashaka gusomwa, tukanasaba ko agapapuro gato kazajya gashyirwa ku muryango kabuza abantu kwinjira basoma abo basanze” nkuko Michael yabitangaje.
“Benshi baremeza ko uyu atari umuco w’abadage na nyabo, ni imico yo mu Butariyani, France na America y’amajyepfo n’ahandi, ntabwo tubikunda twe Abadage” ngo niko ubutumwa bwinshi Mr Michael yakiriye bwavugaga.
Abandi kandi ngo bamubwiye ko iyo babasomye bari mu kazi bumva bifuje abo badahuje ibitsina, ngo kandi bigatuma abagabo n’abagore begerena cyane bidashingiye kukazi, maze kagapfa.
Bityo ngo barasabwa ko byibura hagati y’abaramukanya hazajya hajya 60cm kugirango ibintu bikomeze bigende neza.
Jean Paul Gashumba
Umuseke.com
5 Comments
nakuambia!nyamara abadage ndumva bo bagifite umuco,n’ubundi ibintu byo kwinjira usomagura abantu bibereye mu kazi ubanza bitesha umurongo kuko ikibazo ni muntu asoma n’abatabishaka.iki cyemezo ndagishyigikiye kabisa
bajye bahana umukono! biroroshye
gusomana ni sawa kuko bituma wunva usuhuje umuntu koko kandi umweretse ko umwiyunvamo
Abadage ndabashyigikiye natwe u Rwanda tubyamagane usanga hari umuntu ushaka gusoma umuntu ku ngufu kandi rwose umuntu atabyifuza sibyiza na gato. Umuco wa ba France watwijiye nimubi
umukono se wo w’iki ko ari microbe muba muri guhererekanya? ubundi kubaza umuntu uti”bonjour” ntibiba bihagije ko muba mwari kumwe the previous day.Aho nkora hari umugore we iyo ataje ngo agusomagure agusige biriya byabo byo ku munwa yumva atanyuzwe kdi sincerely speaking njye biranjena pe
Comments are closed.