Ku myaka 31 akundana n’umukecuru w’imyaka 91
Abandi basore bakunda udukumi dukiri duto tw’umubiri ucyeye uzira iminkanyari, uyu musore w’imyaka 31 gusa we yikundira ba nyogokuru, ubu awubanye n’umukecuru w’imyaka 91 ndetse ngo ntibaherera mu gusomana gusa baranidagadura bigatinda.
Uyu musore Kyle Jones wo muri Leta ya Florida, USA, avuga ko akundana cyane n’umukecuru ubyaye nyina witwa Marjorie McCool, yiyemerera ariko ko atari we wenyine akunda kuko ngo hari n’ubwo ajya amuca inyuma akiryamanira n’abandi bagore b’imyaka 60 kuzamura.
Nubwo amurusha imyaka 60 aba bombi ngo bagira imibonano mpuzabitsina ibanyura. Kyle ati “abantu bose baratandukana n’ubwo abandi basore bakunda abakobwa bato bato njye nikundira abagore bakuru.”
Si ibyo yize none ariko, ahubwo nibyo yatangiriyeho, ku myaka 18 gusa uyu mwana imibonano ya mbere yakoze yayikoranye n’umugore w’imyaka 50, kuva ubwo irari rye riba kuri ba mukecuru gusa nk’uko bitangazwa na Mailonline.
Uyu musore ukora kuri “Call Center” avuga ko akenshi akundana n’abagore bari hagati y’imyaka 60 na 80, akavuga ko ariko bimugora kubatereta kuko bahita bamwibwira ko ari umwana cyane kuri bo.
Ati “Ndakomeza nkagerageza bikarangira bemeye”
Uyu muhungu mu 2009 yari afite imyaka 26 nibwo mu nzu y’ibitabo yahuye n’uyu mukecuru we yita Marge (Marjorie) amusaba nimero ya telephone ye.
Marge wari umaze imyaka 37 nta mugabo umubaza izina kuva yatana n’umugabo bari babyaranye gatandatu avuga ko yaje kwemerera uyu musore ubucuti ariko bikamugora kuko yagiraga n’abandi ku ruhande.
Ati “Narabyihanganiye ariko kuko yagendaga agahora agaruka akambwira ko mbaruta bose.”
Uyu mukecuru ariko avuga ko ajya agira ipfunwe ry’uko abantu bababona ngo kuko afite umwuzukuru uruta uyu mukunzi we.
Umusore avuga ko akunda kuba umuntu atarihinduye ngo ntasaze nk’uko muri Amerika benshi babikora. Avuga ko akunda imvi cyane, akunda abantu bakuru cyane, gusa ngo ababazwa n’uko bapfa mbere ye.
Nyina w’uyu musore we afite imyaka 50 ngo yabanje kugirango ni igihe umwana anyuramo, nyuma abona ni uko umuhungu we yabaye arabyakira. Ndetse uyu musore ajya amuzanira izo nshuti ze.
Bantu mukiri bato mwirinde cyane gukora imibonano mpuzabitsina ihubukiwe kuko murumva aho uyu musore iyi ngeso yo gukunda ba nyirakuru yayihereye. Agitangira gukora imibonano mpuzabitsina bwa mbere.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
YEEEEEEEEEEEEEEE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! aka nakumiro mba mbaroga.
Uyu musore ateye agahinda. Mwirinde rubyiruko.
yewe ndumiwe koko!!!!!!!!!ukuntu ari mwiza disi!!!!!!!Imana imutabare.
Abazimu baragwira kabisa. ni uwo gusabirwa kweli!!!!!!!!!!
Uyu musore afite bumwe mu burwayi bwo mu mutwe irangwa no kwikundira abo mu zabukuru kandi wowe uri muto. bazamujyane i ndera yo muri icyo gihugu.
Mukapfe.
HAHAHAHAHAHAHAH MUZEHE FESTUS NA VIANNEY NABAKURAMBERE BACU I RWAMAGANA
ayiwe s.o.s
Comments are closed.