Digiqole ad

Nigeria: “Abavugabutumwa” bishe abantu 45

Ubwicanyi muri Nigeria bukomeje gufata indi ntera, igikorwa biri kuvugwa ko ari icya Boko Haram cyahitanye abantu 45 mu mujyi wa Maiduguri mu majyaruguru ya Nigeria. ni nyuma y’uko abiyise abavugabutumwa bahamagaye abantu ngo bababwire ijambo ry’Imana maze abaturage bamaze kuba ikivunge babamishamo amasasu.

Abayobozi ba Boko Haram muri Nigeria
Abayobozi ba Boko Haram muri Nigeria

Abayobozi muri Nigeria baravuga ko kugeza kuwa kane w’iki cyumweru abantu 200 bamaze kwicwa mu gihe cy’iminsi ine gusa mu mujyi wa Maiduguri nk’uko bitangazwa na BBC.

Igitutu kuri Leta ya Nigeria ni kinini haba imbere mu gihugu haba no ku mahanga bagaya ko yananiwe guhangana n’ikibazo cya Boko Haram yashimise abakobwa 200 mu kwezi kwa kane ikaba ikomeje no kwica abantu.

Umudepite w’agace aba bantu baguyemo yavuze ko aba bantu biciwe mu rubuga rw’urusengero, avuga ko ari mu cyaro kandi hashobora kuba hishwe abantu barenze abatangajwe kuko nta wari uhari ngo abare imirambo yose.

Boko Haram ni umutwe watangiye kwivumbagatanya muri Nigeria mu 2009 usaba ko amajyaruguru ya Nigeria yaba igihugu kigega kigendera ku idini ya Islam. Abantu ibihumbi n’ibihumbi bamaze kugwa mu bitero byagabwe na Boko Haram cyangwa mu mirwano yabashyamiranyije n’ingabo za Leta.

Kuwa gatatu nimugoroba nibwo abaranyi baje mu gace ka Barderi hafi ya Kaminuza ya Maiduguri bamabye imyambaro isanzwe, bahamagara abaturage ngo bajye hamwe bababwire ubutumwa bwiza bw’Imana, abantu bamaze kuba benshi ngo bavanyemo imbunda haza na bagenzi babo batangira kubamishamo amasasu.

Abarwanyi bivugwa ko ari aba Boko Haram bagiye bakoresha amayeri menshi yo kwica abaturage.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru muri Leta ya Borno abantu bambaye imyenda y’ingabo babeshye abaturage ko ari abasirikare baje kubaha umutekano ahubwo barabarasa benshi barapfa.

Aka gace k’amajyaruguru ya Nigeria ahagana ku  mupaka n’igihugu cya Cameroun ni ho higanje umutwe wa Boko Haram.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Agashami ka CIA se ninde wagakoraho? Kazakora ibyo gashatse kubera 2 reasons: Gusebya Islam, guca intege Africa. Uzangaye hagize igikorwa. Babakobwa ntibaheze? Aba kaffir mukwiye guhumuka mukamenya umwanzi w’isi yose: Western Zionists

    • Yewe wowe Islamist, uzagerageze ujye utanga inama zubaka kandi uzitange mukinyabupfura.

Comments are closed.

en_USEnglish