Digiqole ad

U Rwanda rugiye kongera kuyobora Akanama k’umutekano ka UN

Mu kwezi gutaha kwa Nyakanga 2014, u Rwanda rurongera kwicara ku ntebe y’ubuyobozi bw’Akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbe, intego rufite ngo ni iyo kurushaho guha agaciro ibikorwa byo kubungabunga amahoro nk’uko Ministre Mushikiwabo abivuga.

Mu mwaka ushize Amb Richard Gasana uhagarariye u Rwanda muri UN niwe wayoboye Akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye
Mu mwaka ushize Amb Richard Gasana uhagarariye u Rwanda muri UN niwe wayoboye Akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye

U Rwanda ruzayobora aka kanama muri Nyakanga mu gihe mu bihugu nka Centre Africa na Sudani y’Epfo hari intambara, naho mu bihugu bimwe by’Uburayi hari umwuka w’intambara.

Kuri twitter, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yavuze ko uyu mwanya wo kuyobora inama ifata ibyemezo ku mutekano w’Isi, ‘u Rwanda ruzawuzanaho intego yo kubungabunga no kugarura amahoro.’

Iyi ntego yo kubungabunga amahoro kandi ni nayo yahawe igihugu cy’Uburusiya bwahawe kuyobora aka kanama muri uku kwezi Kamena, bukazawuvaho buwuhereza u Rwanda.

Muri iki gihe akanama k’umutekano k’umuryango mpuzamahanga gahanganye n’ibibazo by’umutekano mucye n’intambara mu bihugu bya Ukraine binateye ubwoba hafi Uburayi bw’Iburasirazuba bwose.

Ibibazo by’intambara mu bihugu bya Afurika nka Mali, muri Sudani y’Epfo, Centreafrique n’ahandi.

Muri iki gihe Uburusiya buyoboye akanama k’umutekano kandi ngo hazaba inama zitandukanye zo kwiga ku kibazo cya Afghanistan, Mali, Côte d’Ivoire n’igihugu cya Sahel, imibanire y’igihugu cya Sudani zombi na Ukraine.

Akanama k’umutekano k’umuryango w’Abibumbye kagizwe n’ibihugu 15, birimo bitanu (5) bihoraho (Chine, Ubufaransa, Russie, Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika) n’ibihugu icumi bifitemo icyicaro kidahoraho birimo n’u Rwanda ubu ruhagarariye Afurika mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ibiganirwa n’imyanzuro ifatwa n’aka kanama byemerwa iyo nibura ibihugu icyenda (9) muri 15 byabyemeje, gusa hakaba nta gihugu na kimwe muri bitanu bihoraho bifite ubudahangarwa byagihakanye.

Akanama k'umutekano k'Umuryango w'Abibumbye
Akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye

Umwanya wo kuyobora aka kanama ufatwa n’ibihugu 15 bigize aka kanama buri kwezi hakurikijwe inyuguti zibanza amazina y’ibi bihugu (Alphabet). Ni inshuro ya kabiri u Rwanda rugiye kuyobora aka kanama kuva rwakwinjira muri ibi bihugu 15 kuri mandate y’imyaka ibiri.

Umuyobozi w’aka kanama ategura ibyigwaho, akageza gahunda ku bakagize, akayobora ibiganiro by’ibihugu bikagize, agatangaza imyanzuro, akavugana n’itangazamakuru mu izina ry’ako kanama.

Umuyobozi w’aka kanama ni intumwa y’igihugu mu muryango w’Abibumbye, mu kwezi kwa kane umwaka ushize kari kayobowe na Richard Gasana uhagarariyeyo u Rwanda hamwe na Ministre Louise Mushikiwabo witabiriye iyi nama y’ako kanama. Muri aka kanama iyo hinjiyemo umuyobozi mukuru w’igihugu cyikayoboye ku rwego rwa Ministre w’Ububanyi n’Amahanga, Perezida cyangwa Vice Perezida wa Republika cyangwa Ministre w’Intebe niwe uhita ufata umwanya wo kuyobora aka kanama. Ni nako Ministre Mushikiwabo ubu ari mu bayoboye aka kanama umwaka ushize.

mu gihe u Rwanda rugiye kuyobora aka kanama ku nshuro ya kabiri mu mateka yako, igihugu cya USA cyo kiyoboye aka kanama inshuro zisaga 136.

Nyuma y’ukwezi kwa gatandatu, mu kwezi kwa karindwi ubuyobozi bw’aka kanama buzafatwa na UK mu kwa munani bufatwe na USA.

Venuste KAMANZI
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Nizereko bazarekeraho gutabantu muri yombi mu Rwanda

  • Kuzima,batamuriyombi abatagatifu?waba ntacyaha wagirizwa bakaguta muriyombi bagushakaho iki? mugemureka gusebanya,ariko nukoramakosa ntabwo twakorora,uzahanwa.

    • Yeba babataga muriyombi gusa.Babanza kuburirwirengero, polisi ikabashaka byanyirarureshwa, nyuma yicyumweru bakabazana imbere yabanyamakuru.Ibyose nabyo nukubeshya? Kizito Mihigo mwaramubonye ndetse nabandi batazwi, batavugwa.

  • ibi ntibishoboka ntimugashyushye imitwe yabantu nihe igihugu kiyobora kariya kanama kikurikiranyije?ntibibaho.

    • Ntago u Rwanda ruyoboye akanama rwikurikiranije kuko rusimbuye uburusiya (Russia). Nihashira ukwezi ikindi gihugu kizafata ubuyobozi bityo bityo kugeza imyaka ibiri ishize. Sinzi impamvu utabisoma bisobanuye neza mu nkuru.

Comments are closed.

en_USEnglish