Abahinzi bagiye kujya bamenyeshwa amakuru y’ibihe by’imvura kuri telefone
Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe kiratangaza ko mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’ingaruka zabyo, kirimo kongera ingamba zo kugeza amakuru ku baturage benshi bishoboka by’umwihariko abahinzi. Kikaba none kigiye kujya cyohereza amakuru y’iteganyagihe kuri za telefone.
Kuwa kane tariki 05 Kamena, ni itariki Isi yose yizihizaho umunsi wahari ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’ingaruka zabyo, u Rwanda rwahaye imbaraga ikigo gishinzwe iteganyagihe kugira ngo kijye kimenyesha amakuru ajyanye n’ibihe, impinduka zishobora kubaho n’ibindi.
Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko bwazamuye imikorere yabwo, bushyira ibyuma hirya no hino bipima ikirere, ibicu, imvura, ubuhehere bw’ubutaka, ingano y’amazi y’imigezi n’ibiyaga n’ibindi.
Gusa kugeza n’ubu hirya no hino abaturage baracyahura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’izo kutamenya amakuru y’ibiba bigiye kuza.
Abahinzi baracyashora imyaka mu butaka batazi niba imvura izagwa, rimwe na rimwe izuba rikava rikabangiriza imyaka, cyangwa hakagwa imvura y’amahindu igahitana abantu n’ibyabo mu buryo butunguranye.
Kuba ibipimo iki kigo gifata bitabigera ku bahinzi ngo ni intege nke z’ababashinzwe?
Mu bisanzwe ikigo cy’igihugu kimenyesha abaturage amakuru binyuze mu bitangazamakuru bimwe na bimwe cyangwa ku rubuga rwa internet rwacyo ariko bigaragara ko atagera ku bahinzi benshi.
John Ntaganda, umuyobozi w’iki kigo avuga ko bakora uko bashoboye ngo amakuru ashobora gufasha abahinzi arimo nk’ibipimo by’ubuhehere bw’ubutaka, iteganyagihe ry’ibicu n’imvura abagereho.
Aha avuga ko bakoranye bahuguye abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu mirenge bo hirya no hino mu gihugu kugira ngo bahuze imyumvire, hanyuma nabo bajye baha abaturage amakuru yabafasha mu buhinzi bwabo.
Ntaganda akavuga ko kuba batayabagezaho uko bikwiye bigaragaza ko bafite intege nke.
Yagize ati “Bigaragaza ko hari intege nke muri urwo ruhande. Agronome(ushinzwe ubuhinzi) yagakwiye kuba afite ubumenyi buhagije kugira ngo abe yabwira amakuru abo areberera mu by’ubuhinzi.”
Nyuma yo kubona ko ubwo buryo bwo kugeza amakuru ku bahinzi binyuze mu babareberera bitatanze umusaruro, ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe kirimo gushka uburyo amakuru y’iteganyagihe yajya yohererezwa abaturage binyuze ku butumwa bwa telefone.
Ibi ngo bizatuma amakuru arusheho kugera kuri benshi kuko muri iki gihe Abanyarwanda benshi batunze zatelefone.
Ku rundi ruhande kandi ngo barimo no gushaka gukoresha umurongo mugari w’ihererekanyamakuru wa Minisiteri sihinzwe kurwanya Ibiza n’impunzi (MIDIMAR) kugira ngo amakuru arusheho kugera kuri benshi.
Mu rwego rwo gukuraho amakosa mato yajyaga agaragara mu bipimo by’iteganya gihe kandi ngo iki kigo kiranateganya kuzana ibindi byuma bihambaye, nk’icyitwa “Weather radar” gikoresha ikoranabuhanga rigezwe ku buryo ibipimo gifata biba byizewe kandi nta makosa abirimo.
Kutamenya amakuru nyayo y’ibihe by’imvura bihungabanya cyane ubuhinzi bw’abaturage baciriritse badashobora kubona imashini zo kuhira imyaka, ari nabo benshi mu gihugu.
Ubu buhinzi buciriritse mu Rwanda busa n’ubwazamuweho gato na politiki nk’izo guha abaturage ifumbire, imbuto z’indobanure, guhuza ubutaka n’ibindi ariko buracyabangamirwa cyane n’ibihe byimvura bihindagurika ababukora ntibabimenye.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ibi bikorwa byaba byiza kandi hari ciyo byamarira abaturage kuko akenshi ababona ibihe bibituraho bigatuma ibyo babhinze bidindira
None se twebwe abahinzi dukeneye ko mutubwira ko imvura yaguye kuri telefon? ngira ngo icyo dukeneye nuko mwazana igisimbura imvura igihe itaguye “Irrigation”” naho kumbwira ko imvura itazagwa ibyo ntacyo bizamarira kereka niba ari ukunteguza ko ngomba guhunga; no kumbwira ko yaguye nabyo simbikeneye kuko kuva kera ba sogokuruza bazi neza igihe igwira nuko bitwara iyo itaguye. Dusaba ko mukora ibikomeye birenze kwirirwa mwohereza message”GUSHYIRAHO UBURYO BWO KUVOMERA IYO IZUBA RYACANYE”
Comments are closed.