Digiqole ad

Wari uzi ko urumogi rwica ubushobozi bwo kubyara ku mugabo?

Urumogi ni ikiyobyabwenge kitemewe gukoreshwa mu Rwanda, nyamara hamwe na hamwe mu duce tw’u Rwanda ruranyobwa, muri iki gihe urubyiruko rwo mu mujyi usanga rwishora mu bikorwa byo kunywa iki kiyobyabwenge gituma rushobora gukora amahano. Hejuru y’ububi bw’iri tabi wari uzi ko ubushakashatsi bw’abahanga bwerekanye ko urumogi rugira ingaruka zikomeye cyane ku kubasha kubyara kw’umugabo? 

Si ukukumena umutwe gusa runica imyanya y'ubugabo bwawe
Si ukukumena umutwe gusa runica imyanya y’ubugabo bwawe

Basore namwe bagabo mufite gahunda yo kuzabyara mukwiye guhagarika no kudatekereza kunywa urumogi kuko rufite ingaruka zikomeye ku bugaboo bwanyu, iki kiyobyabwenge cyongera inshuro ebyiri ibyago byo gukora intanga ngabo zifite ubusembwa. Bigashobora kugira ingaruka ku bana bazazivamo cyangwa se urubyaro rukabura nk’uko ubushakashatsi bubivuga.

Abahanga bo muri Kaminuza z’i Sheffield na Manchester mu Bwongereza bemeza ko kunywa urumogi ari uguhitamo ingaruka mbi ku ikorwa ry’intanga ngabo,ndetse kurusha ingaruka z’umubyibuho ukabije, kunywa inzoga n’itabi cyangwa kwambara imyenda iboshye umubiri.

Urumogi rwangiza ubushobozi bw’umubiri w’umugabo bwo gukora intanga ngabo rwangiza ingano ikwiye yayo n’ubushobozi bwayo bwo gusanga intanga ngore.

Ku bagabo munsi ya 4% ku ijana gusa nibo bagira intanga ngabo yuzuye neza mu ngano n’ubushobozi, imibare igaragaza ko bikomeye cyane gukora umwana wuzuye neza ku banywi b’urumogi, ibyago byo kubura urubyaro bikaba ari byinshi.

Hifashishijwe ibipimo by’abagabo 2 249 bari munsi y’imyaka 30, abanyoye urumogi muri bo mu mezi atatu ashize mbere yo gutanga ibipimo basanze intanga zabo zifite ibibazo bikomeye mu kuba zatanga urubyaro cyangwa zatanga urubyaro ruzima.

Abahanga bavuga ko urumogi rugira cyane ingaruka mbi ku bugaboo bw’abasore bataragera imyaka 30 rukangiza ubushobozi bw’umubiri wabo mu gukora intanga nzima.

Ibigize (chemicals) urumogi ubyabyo byica cyane uturemangingo dukora intanga kurusha kure cyane ibigize itabi risanzwe nubwo naryo ngo atari shyashya.

Dr Allan Pacey umwe mu bayoboye itsinda ryakoze ubushakashatsi avuga ko abakiri bato bari kwimenyereza kunywa urumogi bakwiye kubireka.

Ati “ Ndababwira ukuri ko kuruhagarika nibura amezi atatu gusa intanga ngabo zihita zihinduka. Ni ikigereranyo gusa.”

Kuva ku rumogi burundu bifasha umubiri w’umugabo gukora intanga mu buryo busanzwe ndetse uyu muganga atanga inama ku bagabo cyane cyane urubyiruko kudahirahira bafata urumogi no kurureka burundu ku barukoresha niba bifuza kubyara cyangwa kubyara abana bazima.

Dr Allan ati “ Impinduka ntabwo bwacya wazibonye, ariko niba uri umugabo wifuza gukora umwana hagarika cyangwa ntuzafate urumogi na rimwe.”

Ku muntu urufata nawe imiryango yo gusubiranya ubushobozi bw’umubiri we ntifunze. Dr Allan avuga ko bifata nibura guhagarika urumogi mu gihe cy’amezi atatu ku muntu unywa urumogi kugirango impinduka nziza zitangire kuba ku ikorwa ry’intanga ze.

Dr Allan avuga ko inama nk’izi zireba cyane cyane urubyiruko kuko ingaruka z’urumogi ku ntanga zabo aribo zibaho mbi cyane kurusha abakuze.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Habwirwa benshi hakumva bene yo…murakoze cyakoze

  • NIBARWIFASHISHE MU RGO RWO KUBONEZA URUBYARO

Comments are closed.

en_USEnglish