Digiqole ad

Muri Centre Africa kohererezanya ‘SMS’ byahagaritswe

Minisiteri y’Itumanaho mu gihugu cya Centarfurika yakuyeho ubutumwa bugufi kubera impamvu z’umutekano nyuma y’imvururu mu mujyi wa Bangui.

Leta yaharitse kohererezanya ubutumwa bugufi ngo hirindwa abashobora gutegura imyigaragambyo
Leta yaharitse kohererezanya ubutumwa bugufi ngo hirindwa abashobora gutegura imyigaragambyo

Ubutegetsi bwa Centrafurika bwakuyeho ibyo kohererezanya ubutumwa bugufi kuri za telefoni mu rwego ngo rwo gukumira abantu bashakaga gukora imyigaragambyo rusange yamagane umutekano muke uri muri iki gihugu.

Minisiteri y’Itumanaho itangaza ko ubu butumwa bwakuweho kuko buhungabanya umutekano w’igihugu.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara bagira bati “Gukoresha ubutumwa bugufi ku bafatabuguzi bakoresha Telephone byakuweho guhera tariki ya 2 Kamena 2014 nk’uko amabwiriza abiteganya”

Minisitiri w’Itumanaho yatangaje ko aya mabwiriza ari aya Minisitiri w’Intebe, Andre Nzapayeke.

Minisitiri w’Intebe, Nzapayeke ku cyumweru yahamagariye abaturage ba Bangui kongera kwitabira umurimo nyuma y’igihe hari uguhangana hagati b’Abakirisitu n’Abayisalamu, byateje igihombo gikomeye.

Mu cyumweru gushize Bangui yabayemo umutekano muke nyuma y’imyivumbagatanyo yateguwe hakoreshejwe ubutumwa bugufi bwa telefoni zigendanwa.

Ibiro ntaramakuru AFP byatangaje bifite amakuru y’uko ibi byo gukuraho ubutumwa bugufi bishobora kuzamara igihe kinini.

Abakoresha telefoni muri CAR bagerageza kohereza ubutumwa babona ubundi bugira buti “SMS not allowed” bishatse kuvuga ko “Ubutumwa bugufi butemewe”.

Ba nyamwinshi b’Abakirisitu bari guhangana no kugarura umutekano muri iki gihugu nyuma yo gukozanyaho kwabo n’Abayisiramu kuva muri Mutarama.

Al jazeera

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ese burya abaswahili ni ba nya muke? Barashize pe.

Comments are closed.

en_USEnglish