Digiqole ad

Bugesera: Urubyiruko rwahoze mu buraya n’urwacikije amashuri ruriga imyuga

Mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Nyamata urubyiruko nyuma yo gucikiriza amashuri kuri bamwe, abandi bakareka umwuga w’uburaya, bahisemo kwiga umwuga wo gutunganya imisatsi mu rwego rwo kwihangira imirimo.

Mu rubyiruko bigisha harimo abakobwa n'abahungu
Mu rubyiruko bigisha harimo abakobwa n’abahungu

Uru rubyiruko rwatangarije Umuseke ko rutakagombye kwicara bitewe n’uko rwabuze ubushobozi bwo kwiga ngo kuko hari n’ubundi buryo bwatuma babaho kandi baticaye ngo basabirize, ariyo mpamvu bafashe umwanzuro wo kwiga umwuga wo gusuka imisatse dore ko udasaba igishoro gihambaye.

Jeannette Mukarurangwa w’imyaka 20 akaba akomoka mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyaruguru, avuga ko mu buzima bwe yifuje kuzaba umwarimu akazatanga ubumenyi mu Banyarwanda akazahesha igihe cye icyubahiro, n’ubwo mbere ubushobozi bw’iwabo butamwemereraga kwiga dode ko yari umwana wa kabiri mu bana barindwi.

Yagize ati “Nahagaritse ishuri kubera kubura ubushobozi kuko nari namaze kugera mu mwaka wa gatatu mu mashuri yisumbuye, naje kugira amahirwe bitewe n’uko mwene wacu yaje kumpamagara ngo nze nige umwuga wo gusuka aho kugira ngo nicare mu rugo ntacyo nkora.”

Mukarurangwa yakomeje avuga ko afite ababyeyi ariko ntabushobozi bafite bwo kumwishyurira amashuri ngo akomeze kwiga azagere ku nzozi yiyemeje zo kuzaba umwarimu, gusa azakora umwuga wo gusuka imisatsi nabona ubushobozi akomeze iby’ubwarimu.

Mutesi Latifah wigisha uru rubyiruko gusuka yatangarije Umuseke ko urubyiruko rwinshi muri iki gihe, iyo nta kazi rufite, abenshi bishora mu buraya, dore ko muri bo ntagishoro baba bafite cyo kwikorera gusa babigisha imyuga kugira ngo batajya kwiyandarika.

Yagize ati “Aba bana bahabwa amahugurwa y’igihe cy’amezi atatu, hanyuma bagahabwa impamyabumenyi (Certificat), nyuma umuntu akora umushinga bakamukurikirana bakareba uburyo bamufasha.”

Mutesi latifah yakomeje vauga ko usibye n’aba ngaba bacikishije amashuri hari n’abarangije kaminuza babuze akazi na bo baza kwiga gusuka kugira ngo bihangire imirimo dore ko iyo umuntu azi neza, umwuga wo gusuka ashobora gukorera nibura amafaranga ibihumbi 10 ku munsi.

Muhirwa Jean Bosco, umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko cya Bugesera, mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, iki kigo ni na cyo urubyiruko rwigiramo, avuga ko iki kigo cy’urubyiruko gikora mu mirenge 15 igize akarere ka Bugesera, kikaba cyaramaze kohereza ku isoko ry’umurimo abagera ku 120.

Muhirwa yavuze ko iyi urubyiruko rufite ubumenyi buhagije rubona akazi ku buryo bworoshye. Uretse gusuka imisatsi, iki kigo kinigisha urubyiruko gushushanya, kogosha, ikoranabuhanga, iby’imitako no kudoda imyenda.

Kuva Ikigo cy’urubyiruko cya Bugesera gitangiye abasaga 260 ni bo bize ubudozi, abarangije mu byo gusuka imisatsi bagera ku 147, abandi 70 barangije mu bijyanye n’amategeko y’umuhanda, hari n’urubyiruko rwigishwa gutwara imodoka, abo ni 50, hari n’abajene biga ibyo gufotora no gukamera.

Nk’uko Muhirwa yakomeje abivuga ngo urubyiruko rusabwa amafaranga yo kwiyandikisha gusa, ibindi byose babikorera ku buntu.

Mu nshingano bafite bigisha kandi urubyiruko gukorana n’amabanki, no gukora imishinga iciriritse, uburyo bwo kuyicunga, rimwe na rimwe imishinga myiza bayitera inkunga, ubu igera kuri 28 yatewe inkunga, ndetse ikurikiranwa umunsi ku wundi.

Urubyiruko rwa Bugesera kandi ngo rufashwa na banki ya COOJAD, itanga inguzanyo ku bakeneye amafaranga, ikigo cy’urubyiruko kikaba aricyo kibakorera ubuvugizi kugira ngo babone inguzanyo.

Iyo bibaye ngombwa bose baregerana bakigira hamwe
Iyo bibaye ngombwa bose baregerana bakigira hamwe
Aba bakobwa bahisemo kwiga gusuka ngo baziteze imbere
Aba bakobwa bahisemo kwiga gusuka ngo baziteze imbere
Mukarurangwa yaretse kwiga kubera kubura ubushobozi agana inzira yo kwiga gusuka
Mukarurangwa yaretse kwiga kubera kubura ubushobozi agana inzira yo kwiga gusuka
Latifah umwarimu wabo arikubigisha
Latifah umwarimu wabo arikubigisha
Iyo ni imfashanyigisho bakoresha biga
Iyo ni imfashanyigisho bakoresha biga
Muhirwa Jean Bosco
Muhirwa Jean Bosco

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish