Digiqole ad

Gishamvu: Karwera yasenyewe n'umuyaga ubu imyaka 2 ayimaze mu bukode

Karwera Veneranda, umupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wo mu kagali ka Nyumba, umurenge wa Gishamvu akarere ka Huye mu minsi mike aramburwa inzu akodesha Frw 2 000 kuva muri 2012 nyuma yo gusenyerwa n’umuyaga inzu yari yubakiwe n’Umuryango wita ku mpunzi (HCR) mu 1996.

Karwera Veneranda
Karwera Veneranda

Nyuma y’igihe kirekire inzu yubakiwe na HCR idasanwa, yaje kumugwaho, ayivamo ajya mu yo akodesha buri kwezi amafaranga y’u Rwanda 2000.

Karwera wagizwe umupfakazi na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 asigaranye abana babiri avuga ko ngo iyi nzu yari yayihawe bigaragara ko ifite ibibazo kugeza ubwo itwawe n’umuyaga nyuma y’uko itigeze isanwa.

Nk’uko bitangazwa n’abandi batuye muri izi nzu zubatswe n’abagororwa bari bafungiye i Gishamvu, umuryango HCR wagiranye amasezerano na Komini Gishamvu maze uwari Burugumestiri, Muhirwa akazubakisha abagororwa mu buryo butarambye kuko yaboherezaga kubaka nta bafundi abahaye.

Karwera yagize ati “Inzu zacu zubatswe n’abagororwa bazubaka nabi kuko batahembwaga kandi inkunga yari yatanzwe na HCR. Nayigiyemo itubatse neza umuyaga uje urayisenyaa… nyuma yo gusenyrwa baratubwiye ngo bazadufasha imyaka ibiri irirenze.”

Uyu mugore bigaragara ko akuze aba mu nzu akodesha amafaranga y’u Rwanda 2000 ariko mu misni mike ishize nyirayo yamusabye kuba ashatse ahandi yakwikinga ngo kuko iyo nzu na we ayikeneye.

Nubwo ariko ngo atazi aho azerekeza, avuga ko inzu ye ikimara kugwa yahise abarurwa mu bazasanirwa ndetse ngo arategereje kimwe n’abandi.

Karwera ati “Ni ukwicara nyine ngategereza nonese ko nta sambu yindi ngira ngo ndimuka? Ubu ikibazo mfite ni aho nza ndi

Akagali katanze raporo, Umurenge ntubizi

Umuyobozi w’Akagali ka Nyumba, Karanganwa Jean Paul avuga ko ayo mazu yagiye yangirika gusa ngo n’ubundi amabati yari ageze igihe cyo gusaza akavuga ko hari gahunda yo kuyavugurura biciye mu miganda.

Yemera ko ibarura ryakozwe kandi hari icyo bazakora nk’akagali binyuze mu muganda nubwo avuga ko kuba bamusanira birenze urwego rw’Akagari.

Bizimana Ruti Emmanuel umuyobozi w’Umurenge wa Gishamvu avuga ko iki kibazo atakizi. Gusa avuga ko kugira ngo inzu isenyukire ku muntu hari ubwo aba yabigizemo uruhare kuko iyo uhawe inzu ugomba kuyisanisha waba udafite ubushobozi ukabimenyesha ubuyobozi hakiri kare.

Nkuko bitangazwa kandi bigaragara, inzu zubakiwe rumwe n’iya Karwera mu 1996 zikenewe gusanwa.

Benshi bazituyemo bavuga ko zirenze ubushobozi bwabo ndetse banemerewe gusanirwa ariko amaso agahera mu kirere.

Ikigega cya Leta gifasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG) cyari kimaze kubakira abagenerwabikorwa bacyo batishoboye inzu ibihumbi 42 muri 2013, naho abasaga ibihumbi 12 yamaze kwangirika akaba ari gusanwa ku bufatanye n’umutwe w’inkeragutabara nk’uko byagiye bitangazwa.

Inzu Karwera yabagamo ubu yabaye itongo ndetse imeramo n'ibyatsi
Inzu Karwera yabagamo ubu yabaye itongo ndetse imeramo n’ibyatsi
Inzu Karwera akodesha ibihumbi Frw 2000 bagiye kuyimwaka
Inzu Karwera akodesha ibihumbi Frw 2000 bagiye kuyimwaka
Igisenge cy'inzu Karwera acumbitsemo
Igisenge cy’inzu Karwera acumbitsemo
Iyi ni imwe mu nzu zubakiwe rimwe n'iya Karwera mu 1996, inyinshi zikenewe gusanwa
Iyi ni imwe mu nzu zubakiwe rimwe n’iya Karwera mu 1996, inyinshi zikenewe gusanwa

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish