Digiqole ad

Gereza ya Muhanga yafashwe n'inkongi

Ahagana saa sita n’igice kuri uyu wa 04 Kamena nibwo Gereza nkuru ya Muhanga yadukiriwe n’inkongi y’umuriro ikomeye, yibasiye cyane igice cy’imbere iburyo ukinjira muri gereza. Nta muntu wahakomerekeye cyangwa ngo ahasige ubuzima nk’uko byemezwa na bamwe mu bakozi ba gereza.

Umuriro ukomeye cyane wafashe gereza ya Muhanga
Umuriro ukomeye cyane wafashe gereza ya Muhanga

Aloys Rutembesa umushoferi muri iyi gereza yabwiye Umuseke ko iyi nkongi yatangiye abagororwa bose babasohoye kuko hariho haba igikorwa cyo gutera umuti wica udusimba aho abagororwa barara.

Rutembesa akeka ko  iyi nkongi yaturutse kuri ‘circuit electrique’ batazi neza aho yaturutse igahita ikwirakwiza umuriro hose.

EWSA-Muhanga yahise ikuraho amashanyarazi mu gace kegereye Gereza kuko hari ubwoba ko n’andi mazu yegereye gereza yahita afatwa.

Imodoka za Polisi y’u Rwanda zizimya umuriro nizo zawujimije. Chief Sup. Hubert gashagaza umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko bataramenya neza icyateye iyi nkongi.

Yemeje ko uyu muriro watwitse igice kimwe cy’aho abagororwa barara kigakongoka gusa ngo hari ikindi gice kitahiye.

Abayobozi ba Gereza bakaba ngo bagiye kureba niba abagororwa bashobora kuba bacumbikiwe mu gice kitahiye.

Chief Sup. Gashagaza yavuze kandi ko inzego zirebwa n’iki kibazo zigiye kwicara zikaganira ngo bafate umwanzuro w’icyakorwa, mu gihe polisi nayo ikomeje iperereza ku cyateye iyi nkongi.

Umuriro ukomeye cyane watwitse gereza ya Muhanga
Umuriro ukomeye cyane watwitse gereza ya Muhanga
Wari umuriro mwinshi cyane
Wari umuriro mwinshi cyane
Hari ubwoba ko ufata n'andi mazu ari iruhande rwa Gereza
Hari ubwoba ko ufata n’andi mazu ari iruhande rwa Gereza
Abagororwa bamwe bari hanze mu mirimo y'amaboko
Abagororwa bamwe bari hanze mu mirimo y’amaboko
Wari umuriro mwinshi
Wari umuriro mwinshi
Urebeye mu mujyi hagati i Muhanga
Urebeye mu mujyi hagati i Muhanga

Martin Niyonkuru& Elysee Muhizi
ububiko.umusekehost.com/ Muhanga

0 Comment

  • ndabona mwene data hariya yasohoye umufariso we

  • yawusohoye nyine …ahubwo ni uw’ijanja….kuba ahubwo nta wundi wagize iyo reflexe…

  • imiriro (hafi ya yose cyane cyane ikomeye) igurumanye muri uru Rwanda babanza kubeshyera uwa EWSA nyuma bakaza gusanga hari uri inyuma y’icyo gikorwa.. ni ugushishoza rero.

Comments are closed.

en_USEnglish