Stromae yemeje ko azaza i Kigali, avuga n’impamvu atifuje kuza Kwibuka
Mu kiganiro Paul Van Haver, ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Stromae yagiranye n’ikinyamakuru JeuneAfrique yagurutse cyane ku bitaramo ateganya mu mwaka utaha kuzagirira mu Mijyi itandukanye yo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara harimo na Kigali, impamvu akunze kwandika indirimbo zivuga ku mubyeyi we (Se), irondaruhu, amoko, impamvu adakunda kuza mu Rwanda, uko abona Afurika n’ibindi…
Stromae w’imyaka 29, ureshya na metero 1,90 avugwa nk’umusore utangaje, uca bugufi, utekereza cyane mbere yo kugira icyo akora cyangwa avuga kandi w’umuhanga mu mikorere ye n’imigenzereze ye.
Stromae amaze imyaka itanu akora umuziki nk’uwabigize umwuga, akaba afite imizingo y’indirimbo (albums) ibiri; iyo yise “Cheese, 2010” na “Racine carrée” yasohoye muri Kanama 2013, kugeza ubu ikaba imaze gucuruzwaho CD zisaga miliyoni ebyiri mu Burayi.
Uyu muzingo wa kabiri yise “Racine carrée” utunzwe n’abanyacyubahiro bakomeye ku Isi kuko Minisitiri w’Intebe w’Ububiligi aherutse kuwuhamo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) Barack Obama impano, n’abakinnyi bakomeye ku Isi by’umwihariko ab’Ababiligi n’Abafaransa.
Indirimbo ziyiriho nka “Formidable” na “Papaoutai” zamaze igihe kinini ziri mu myanya ya mbere mu gihugu cy’Ubufaransa, Ububirigi no mu bindi bihugu.
Stromae yamenyekanye cyane ku Isi mu mwaka wa 2010, kubera indirimbo ye “Alors on Dance”, iyi ikaba yaraje no gusubirwamo n’umuraperi w’icyamamare ku Isi Kanye West kubera umudiho wayo unyura benshi.
Uyu musore avuka ku mubyeyi “Se” w’Umunyarwanda wari waragiye mu Bubiligi kwiga iby’ubwubatsi (Architecture) na Nyina w’Umubiligikazi ariko ngo akiri muto Se yaje kubata agaruka mu Rwanda ari naho yaje kugwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nta bitaramo yari yakorera muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, uretse ko mu bihugu by’Abarabu nka Maroc yahataramiye na Algerie ho yahakoreye ibitaramo.
Mu kiganiro na JeuneAfrique yavuze ko yageze muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara rimwe, aho hakaba ari Abidjan muri Cote y’Ivoire, ariko yari izanywe n’impamvu z’umuziki we atari aje muri concert.
Icyo gihe ngo byatumye amenya ko isura Afurika ihabwa n’ibinyamakuru byo mu Burengerazuba bw’Isi (i Burayi na Amerika) atariyo ahubwo ari ahantu heza naho.
Nyuma yo kumenya ko naho ahafite abakunzi benshi kandi bafite inyota nyinshi yo kuzamubona, yafashe umwanzuro ko mu mwaka utaha wa 2015.
Ibi bitaramo bye bikazabera i Dakar muri Senegal, Abidjan muri Cote d’Ivoire, Yaoundé muri Cameroun, Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarazi ya Congo (DRC), Johannesburg muri Afurika y’Epfo na Kigali mu Rwanda.
Ati “Ni gute ntajya n’i Kigali se?”
Mu ndirimbo ze kimwe n’ibiganiro Stromae agirana n’ibitangazamakuru akunze kugaragaza akababaro yatewe no kuba Se umubyara yarabasize akisubirira mu Rwanda, bigatuma we n’abavandimwe bakura barerwa na Nyina gusa.
Ati “Papa yahuriye na Mama mu Bubiligi yaraje muri gahunda z’amasomo, gusa iyo nkuru y’urukundo yaje kurangira nabi. Abavandimwe banjye nanjye twavutse kuri ubwo bumwe (urugo). Nyuma Papa wanjye yaje gufata umwanzuro wo gusubira i Kigali, nta no kutumenya. Sinongeye kumubona, ariko ndamwibuka cyane. Yewe, Biratanganje uburyo dusa gusa, wagira ngo niwe bafotoye.”
JeuneAfrique (JA): Tugarutse kuri Jenoside yo muri Mata 1994. Wari ufite imyaka icyenda (9). Ni ryari wamenye ko Papa wawe yapfuye?
Stromae: Nyuma mfite imyaka nka 11,12. Numvaga ntabasha kwihanganira ibyo kuba ntamubona, kugira ngo nivure igikomere nari mfite nabajije mama nti “None Mama, yarapfuye?” Mama mu magambo macye yaransubije ngo “Yego”.
Naramubajije ngo yapfuye ate? Ninde wamwishe? Byagenze gute? Yapfiriyehe? Mama aransubiza ngo “Simbizi”.
Icyo nzi ubu ni ibyo nabwiye n’umwe muri ba Masenge banjye b’Abanyarwandakazi mfata nka Mama wanjye wa kabiri ni uko benshi mu bantu bo mu muryango wanjye ku ruhande rwo kwa Papa bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
JA: Kuki utigeze ushaka gukurikirana ibyabaye kuri Papa wawe? Kuki uteri wigera na rimwe ujya mu Rwanda?
Stromae: Numvaga ntaragira uburenganzira bwo gukora urwo rugendo. Nagizweho ingaruka cyane no kubura Papa, ntabwo nagizweho ingaruka cyane no na Jenoside.
JA: Kimwe n’umuririmbyi Corneille?
Stromae: Birasobanutse. Corneille yararokotse, ububabare ashobora kugira ahagiye si kimwe n’ubwanjye.
JA: Tariki 07 Mata, u Rwanda rwibutse ku ncuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi. Wari watumiwe?
Stromae: Mu buryo buziguye, cyane rwose.Yego ndabizi ko nari guhabwa ikaze cyane. Ariko aho niho hari ikibazo: Aya mateka navuga ko ari ayanjye kandi ngiye aho Papa yapfiriye naba nkeneye kuba njyenyine, by’umwihariko ntibishyirwe mu itangazamakuru. Icyo gihe ntacyo ndicyo, sindi stromae, ahubwo ndi Paul muto ushaka Se, umuhungu muto ushaka kugirana ikiganiro na Se wapfuye. Ibyo ninjye bireba. Ibi kandi ndabivugira kubwo guha icyubahiro Miliyoni y’Abazize Jenoside.
JA: Muri wowe wiyumvamo ubunyafurika bungana gute?
Stromae: Mu buryo bw’amaraspo nka 50%. Mu buryo bw’umuco ni nka 40%. Nanone ni ukubera ukwiyubaha, sinajya kumera nk’Abanyafurika, ngo ngere kurubyiniro (scène) n’indamukanyo ya “Muraho bavandimwe namwe bashiki banjye” n’ibindi kandi nzi ko nakuriye mu burere n’uburezi by’abanyaburayi by’umwihariko muri Belgique. Mu bijyanye na Muzika, nibyo koko sinigeze negera cyane Afurika, ariko sindi Umunyafurika kuruta uko ndi Umunyaburayi.
JA: Ni gute ufata kuba uri imvange y’umwirabura n’umuzingukazi?
Stromae: Mbifata nk’imvange idashoboka kandi nk’ubukungu butagira akagero.
JA: Ni abahe bahanzi b’Abanyafurika ukunda cyane?
Stromae: Ni benshi. Papa Wemba, Koffi Olomidé, le Zao waririmbye “Ancien combattant”, Salif Keïta, Cesaria Evora n’abandi.
JA: Ni iki wabwira urubyiruko rw’Abanyafurika?
Stromae: Ntabwo ndi Papa w’umuntu n’umwe, sindi umuntu w’umunyamurava cyane cyangwa umuntu uharanira impinduramatwara cyane. Amagambo y’indirimbo zanjye yuje kwiyubaha n’indangagaciro, ibitekerezo, wenda n’ubutumwa, ariko ntuntegerezeho ko mbwira Abanyafurika ngo “Yes, you can” bishatse kuvuga ngo “Yego, turashoboye.” Ndinde wo kuvuga ibyo? Sindi Mesiya ugarutse kubaha icyizere.
Urubyiruko rwa Afurika ni ikintu gikomeye, kinini kandi gishoboye, mbese ntibakeneye impuhwe zanjye cyangwa ko mbaha amasomo kugira ngo biyizere.
JA: Kubeshwaho n’abandi ubanza bikubangamira cyane?
Stromae: Ndabyanga cyane rwose, nanga inkunga kuko zituma uhora uteze amaboko kugira ngo ubeho. Sinemera ibyapa by’akaga byifuza ko umugabane uba inyanja ya ruswa. Ndabizi ko imiyoborere mibi ibaho, ariko sintekereza ko bireba Abanyaburayi n’Abanyamerika, sibo bagomba kubikemura. Ntabwo rwose ibyo bibareba.
JA: Minisitiri w’Intebe w’Ububiligi, Elio Di Rupo yahaye album yawe iheruka Perezida Barack Obama, haciye ukwezi kumwe. Yaba yarayumvise?
Byashoboka, mu mpera z’uku kwezi kwa Kamena nzaba ndimo nzeguruka USA na Canada nkora ibitaramo, nzagerageza menye niba yarayumvise nzababwira.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
uyu mwana afite ubwenge bwinshi asubiza neza yitonze kd avugisha ukuri aba nibo isi ikeneye//////// nibyo kd ntampamvu yo gutega amaboko
ubwo se icyo nicyo wakuyemo gusa!!!njye nshimishijwe nuburyo yavuze ko kuba atararezwe na papa we byamugizeho ingaruka kurenza genocide!! none nibarize abagabo muri rusange!! (ntibyaba bibabaje habaye hari abagabo babyaye abana babo bakabihakana, kandi barangiza bakaba bababajwe na genocide gusa kandi urreba no gutabwa numubyeyi nabyo ari akaaa))Yes, ibutsa abantu genocide, ariko nanone urebe neza ko nta bana waba uhishe mu gihuru, udashaka ko hagira numenya ko ubafite) byose nibikorwa biteye agahinda
numuswa kwiyunvisha ko ari umunyafurika 50 percent nubuswa bukabije
nimumuhe amahoro mureke kumwandikaho kuko atifuza kwitwa umunyarwanda ese kuki muhora mumwikururraho kandi we atabishaka ubwo kandi iyo aza kuba mayibobo ntimuba mumwandikaho !!!
Gabanya itiku, iyo abona bimubangamiye aba abivuga kuko nawe si umwana
Stromae ariyemera,nibangahe se bahemukirwa n’ababyeyi bakababarira.Ahubwo.akarakarira utagihari,mbabazwa.nukuntu muba mumwitayeho atanabashaka,abandi bakabeshya.ngo bararokotse ahubwo ababo.baramaze abatutsi bagaterwa ipfunwe nabyo(Corneille).ntacyo bateze kuzamarira igihugu.
igitsinagabo kirikunda cyane aho kiva kukagera!!! abanyafrica bafite umuco wo guta abana! cyane cyane abo babarana nabazungu! bamara kubona babaye abantu , bakabashakisha,bakifuza ko baba ababo!! aha!!1
@ keza,….uzashyireho Umuryango udaharanira inyungu wo gutarura abo bana ujye ubafasha gushaka ba se ,ndumva bikuraje ishinga cyane…..cyangwa nawe iso yaragutaye?……..abagabo bose ntago bata abana sha! ku buryo wabivuga muri rusange ngo igitsinagabo gita abana ngo aho kiva kikagera . ni nk’uko n’abagore bamwe babata.
Ujyubanza usobanukirwe, ntabwo ari ukumwikururaho kuko Umuseke cyangwa n’ igihe sibo bamuhaye iyo interview ngo bamubaze ku Rwanda, ubuhutu n’ ubututsi, genocide, etc. Icyo bakoze ni ugushyira mu kinyarwanda iyo interview yagiranye na Jeune Afrique kimwe nuko babikora no kubindi byamamare amanyarwanda bakunda.
Guhoraburigihe abantubose tubashyira mumateka ya jenoside ndetse nabatazi ibyaribyo mbona aruguhubuka. mwitangazamakuru ryacu.Corneille,Miss France,none tugeze nokuri Stromae ugiye kuzajya mu Rwanda mu gihugu akigezamenya.
Nubwo waba utaravukiye mu gihugu ufitemwo inkomoko uba wumva ukeneye kukimenya nkaswe uyu we yahavukiye. Ibyo uvuga ni itiku TSPLMT.
Sekaduriiiiiiiiiiiiiii na Sarah
Stromae ntawumwikururiyeho nyamara, we ubwo niwe wemeje ko azaza mu Rwanda
No mu Kwibuka20 wumvise ko avuze ko yatumiwe ariko Indirectment ntabwo rero u Rwanda rumwikururiraho rwose nk’uko mubivuga. Gusa he will be welcomed as a superstar who has Racines in Rwanda.
Cheers
ok!!! Birababaje kumva kumva munkuru yose ntakindi niboneyem’ uretseko se wuyu muhungu yar’ umubyeyi gito. Abagabo baheruka babyara nukwisubiraho, naho kurengany’ uyu mujama nukumuhohotera kuko bigaragara ko yababajwe cyane no kurerwa numubyey’ umwe cyane.
Stromae avuze ibye mutegereze muzumva ibyo nanjye nzavuga umunsi bampaye umwanya basha…ni Encycropedie….murararitswe.
Ewana ndavivuye Kabisa iyi nku mwagerageje kweda kuyihindu neza uko yanditswe mu Jeune Afrique muri abantu b’abagabo mureke abagiye bayishyiraho amakabya nkuru.
Ariko uyu muhungu ndumva atabeshye!! none se muragira ngo avuge ngo ni umunyafrika 60%? Yavukiye i Burayi arerwa arerwa n’umunyaburayi ndetse n’umubyeyi umwe ari umunyaburayi!!
Izo ntambara z’amagambo ntacyo zimaze. Gusa stromae ni umwirasi kdi natwe tureke kumushakisha cyne kdi atemera urwanda.
Comments are closed.