Ibitego 3 bya Birori Daddy bifashije Amavubi gusezereraye Libya
Nyuma y’imyaka myinshi ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru “Amavubi” idaha ibyishimo abanyarwanda, kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Gicurasi isezereye ikipe y’igihugu inayirusha ku bitego bitatu ku busa (3-0).
Ibitego byose byatsinzwe na rutahizamu w’Amavubi ukina muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) Birori Daddy, byatumye Amavubi atera intambwe ya mbere mu rugendo rwo guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika izaba umwaka utaha wa 2015, muri Morocco.
Igitego cya mbere cyabonetse mu gice cya mbere ku munota wa 39, Birori Daddy yagitsindishije umutwe ku mupira mwiza yari ahawe na myugariro ukina ku ruhande rw’i buryo Rusheshangoga Michel.
Uru ruhande rw’iburyo yari afatanyijeho na Tuyisenge Jacques wakinaga imbere ye ni narwo rwaje guturukaho indi mipira ibiri nayo Birori Daddy yatsinze neza n’umutwe mu gice cya kabiri ku munota wa 64 na 72, u Rwanda ruba rukomeje ku intsinzi y’ibitego bitatu ku busa bwa Libya.
Ikipe y’igihugu ya Libya bigaragara ko itagoye Amavubi nk’uko ubusanzwe ikipe zikomoka mu bihugu bya Afurika y’Amajyaruguru zikunze kugora cyane Amavubi.
Ni intsinzi kandi byagaragaye ko Abanyarwanda bari bakeneye cyane, ubwo umupira wari urangiye abakinnyi bose bahise bapfukama hasi mu kibuga bagashima Imana, Abislamu bahonda imitwe hasi, Abakristu bararama bareba mu kirere bashimira Imana, abandi bakora ikimenyetso cy’umusaraba.
Umukino ukirangira, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Pierre Damien Habumuremyi, Minisitiri w’umuco na Siporo Mitali Protais, Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent de Gaule n’abandi banyacyubahiro bari baje kureba uyu mukino, bamanutse mu kibuga maze bajya gushimira Amavubi ku buryo bitwaye.
Ikipe yabanjemo ku ruhande rw’u Rwanda harimo umuzamu Ndoli Jean Claude (18), Bayisenge Emery (15), Rusheshangoga Michel (2), Ngirincuti Mwemere (16) waje gusimburwa, Sibomana Abouba (3), Mugiraneza Jean Baptiste (7), Kapiteni Haruna Niyonzima (8), Nirisarike Salomon (6), Birori Daddy (11), Ndahinduka Michel Bugesera (10) na Tuyisenge Jacques (20).
Mu mpande za sitade hose abafana babyinaga, abandi bahamagara abatabashije kuza kureba uyu mupira babamenyesha uko byagenze, abandi bagerageza kugera ku bakinnyi kugira ngo bifotozanye nabo cyangwa babashimire.
Nyuma y’umukino umutoza w’Amavubi Stephen Constantine yabwiye abanyamakuru ko yishimiye intsinzi ye ya mbere abonye nk’umutoza w’amavubi, kukazi we yemeza ko katari koroshye kuko n’ikipe ya Libya yari ikomeye.
Kuwa Constantine ikipe ye yitwaye neza, nta ruhande rwo kunengwa cyangwa urwashimwa kurusha urundi kuko ngo umusaruro wagezweho n’ikipe yose.
Mu cyiciro gikurikiyeho u Rwanda ruzahura n’ikipe ikomeza hagati ya Congo Brazza na Namibia, umukino uzasobanura ibi bihugu ukazaba kuri iki cyumweru tariki 01 Kamena muri Congo Brazza. Umukino ubanza wahuje izi kipe, Namibia yatsinze Congo Brazza igitego kimwe ku busa.
Photos: J.P.Nkurunziza/UM– USEKE
Jean Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
praise the lord
No hagati ya NAMIMIBIE NA CONGO BRAZA BAZAHAGARARE KIGABO NTA KIPE IZABABUZA KUJYA MU GIKOMBE CY’AFURIKA MURI ZIRIYA. MUKOMEZE URUGENDO RWO GUTWARA IGIKOMBE RURACYAHARI.
ese nka buriya turiya twana twageze hariya gute??? cyangwa ubwo natwo ni utu r…..
dukeneyeko ikipe yacu itasubira inyuma na congo tuzayitsinde imana ibidufashemo
amavubi yaziraga ERIC NSHIMIYIMANA WAVANGIRA ABATOZA AGATUMA BABIRUKANA BURI MUNSI ASHAKA KUBA TITULAIRE, NONE DORE BAMUKUYEMO REBA IBITENDO AMAVUBI ARIMO GUKORA, BAZAREKE NO KUVANGIRA FERWAFA N’UMUTOZA MUZAREBE AHO AMAVUBI AZAGERA, JULES KALISA NA ERIC NSHIMIYIMANA BISHE AMAVUBI KUVA KERA
Gushyira hamwe ku mutoza, abakinnyi na commite yose muri rusange bizatugeza kunsinzi .
Comments are closed.