Umujyi wa Kigali ugiye kubaka imihanda ya kaburimbo ya kilometero 10
Kuri uyu wa 30 Gicurasi 2014, hatangijwe ibikorwa byo kubakwa imihanda itatu mu Mujyi wa Kigali ireshya na kilometero icumi (10), izatwara amafaranga asaga Miliyari eshanu n’igice, ikazakorwa mu gihe kigera ku mezi icyenda.
Iyi mihanda izubakwa harimo ibiri izubakwa mu Karere ka Gasabo nk’uva kuri Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI) kugera Nyarutarama; n’uva ku muhanda munini wa Nyandungu-Masoro. Hazubakwa kandi umuhanda umwe mu Karere ka Kicukiro, uva Niboye ugana Kabeza.
Iyi mihanda izubakwa n’ikigo “NPD Cotraco” ndetse na Sosiyeti ya ‘Horizon Construction’ ngo zagaragaje ko zifite ubushobozi bwo kubaka iyi mihanda kabone n’ubwo izagenda ica mu bice bigoranye birimo n’ibishanga.
Ibi bigo bizubaka iyi mihanda byatangaje ko bizifashisha uburyo bushya bwo kubaka imihanda ubanje kumena isima ku gitaka utiriwe ucukura cyangwa ngo wangize ibidukikije.
Mu gutangiza ibi bikorwa, Umujyi wa Kigali wavuze ko iyi mihanda izorohereza abagenderera bimwe mu bigo bikorera mu bice izubakwamo kimwe n’abahakorera cyangwa abahatuye.
Mu kubaka iyi mihanda, icyiciro cya mbere kizakorwa na NPD –Cotraco kirimo umuhanda wa Kilometero eshanu (5) uzava i Nyarutarama ukagera kuri MINAGRI.
Uwa Nyandungu-Masoro wa kilometero imwe uzaba ushamikiye ku muhanda munini uva i Remera, ahazwi nko Kucyamitsingi ukanyura ku rusengero rushya rwa Restoration Church, ugana ku ishuri ry’Abadventisiti ry’i Mudende.
Naho umuhanda wa Niboye-Kabeza wa kilometero ebyiri ngo uzatuma abantu batuye Niboye batajya kuzenguruka kuri Sonatubes ndetse n’abatuye Kabeza ntibongere gusiragira mu Giporoso bajya Kicukiro.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba yizeje Abanyarwanda ko iyi mihanda izuzurira igihe kandi ikazaba yujuje ubuziranenge bw’imihanda igezweho kuko igiye kubakwa n’ibigo bikomeye, bifite ubunararibonye kandi by’Abanyarwanda.
Ndayisaba kandi yavuze ko kwishyura abari batuye aho iyi mihanda izanyuraho bizarangira mu cyumweru gitaha cy’intangiro y’ukwezi kwa Kmena.
Umujyi wa Kigali kandi ngo ukomeje gahunda yo kubaka imihanda ya kilometero 100 y’amabuye, ihuza ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, umushinga biteganyijwe ko uzarangira mu gihe cy’imyaka ine.
Iyi mihanda n’ubwo itangijwe umwaka w’ingengo y’imari wa 2013/14 usa n’urangiye, wari warateganyijwe mu ngengo y’imari y’Umujyi wa Kigali y’uyu mwaka.
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Uwa Masaka warabananiranye?
uwa Masaka warananiranye? amezi umwaka mwavugaga bibaye imyaka 3?
Aba Masaka rwose mwihangane ngirango mwabonye ko bamaze gushinga imambo kugeza kwa Nkubana..Rwose umuhanda uratangira vuba.
Umuhanda uva kuri GEREZA YA KIMIRONKO ugaca ku biro by’akagari ka Bibare ugana ku ishuli rya Kigali Parents School urababaje.Twabonye abantu baza kuwupima ariko hashize umwaka urenga nta gikorwa. Hanyura amamodoka menshi cyane none umukungugu umereye nabi abahaturiye kandi na none iyo imvura iguye haba habi cyane. Nyakubahwa Mayor w’Umujyi wa Kigali, mugeze aho hantu mwakumirwa mugahita mushyira uwo muhanda kuri gahunda yo kubakwa. Murakoze
Na Ndera muzayibuke,, hari ibitaro byihariye byonyine mukarere ,byaba byiza umuhanda ujyayo ukoze neza murakoze
umuhanda uva kurigereza ya KIMIRONKO ukanyura ku kagari ka Bibare ukagera Kigali paren’t school ba nyakubahwa waba waravuye kuri gahhunda? Njye ndibariza. kuko wacitse umujyi uyuborwa na KIRABO akarere kayoborwa na Nyinawagaga , tubwirwa ko uzakorwa kuko urenze ubushobozi bw’umuturage , ubundi nta wundi muhanda wari ukwiye guhangwa mugihe nimihanda ihari itabasha gusanwa ngo ikoreshwe. Mugerageze muwusure murebe.
No mu busanza mutwibuke, ivumbi rimeze nabi cyane. Be blsd
akarere ka Nyarugenge bite
Comments are closed.