Indaya yaryamanye na Wayne Rooney yakubitiwe mu kabari
Reba uko bamugize
Helen Wood ukora umwuga wo kwicuruza mu muyi wa Manchester, ku cyumweru yakubitiwe mu kabari kitwa Victoria’s Inn arakomeretswa bitoroshye.
Wood uyu, yamenyekanye cyane umwaka ushize, ubwo yatangazaga ko we na mugenzi we bakorana umwuga witwa Jenny Thompson, baryamanye na Rooney ari 2 icyarimwe mu gihe umugore wa Rooney yari akuriwe.
Wood yakomerekejwe ku zuru no mu mutwe nyuma yo guhondagurwa ahagana saa sita z’ijoro muri ako kabari.
Abamukubise ngo babonye yinjiranye mu kabari n’inshuti ye baje gufata agacupa, batangira kuririmba ngo “ROONEY, ROONEY…”
Uyu mukobwa ngo ntiyihanganiye ibyo, maze ajya kubabuza iyo myitwarire, niko kumwadukira barahondagura bikomeye nkuko tubikesha Dailystar.
Helen Wood, 24, yakijijwe na bamwe mu bapimyi (Barmen) bako kabari, avirirana cyane, hahamagawe ambulance y’abarwayi, ariko uyu mugore yanga kuyijyamo.
Gusa ngo yagiye avuga ko umukobwa wamukubise cyane yamubonye, kandi azihorera bitari kera.
Urugomo mu gace bita Great Manchester ngo rureze cyane, muri iki gihe hari imyigaragambyo ikomeye, abantu usanga baboneraho kwihorera.
Photos Carl Sukonik
Jean Paul Gashumba
Umuseke.com
23 Comments
kudakubita indaya ni ugukosa kuko ziba zishaka kutwanduza SIDA
zibandusa sida zibafashe kungufu cg mwazishyiriye
ndi indaya ariko mpereza ucyinyacye kandi akanyishyura ubwo se hagati yanjye n’uwo mugabo indaya ni inde ? kuri jyewe mbona ari uyu mugabo kuko arandongora akananyishyura !
Atete.amake wakira nangahe ngo dupange.nkunda kurara lol
Hahaha. Nawe uzakubitwa n’abagore utwara abagabo
mwandaya mwe mwakwihanye mukareka kwirirwa murongorwa uko mwiboneye. gusambana mwabigize nko kugura sambusa kweri?
indaya se yanduza SIDA ko ifata uwanze kwifata nakazi kawe niba ugitekereza nk’abana!!!!!!
lofa weye atete, tetemeka pale!
Atete ukorera he se
uyu si umuco atete
Ariko iyo mali mubunza ntimuzi ko ari iyo nyagasani yababikije,kazikanyu muzayishyura naho SIDA YO MUZAKORESHA PLAISIR
Atete, nba ugurisha nanjye uzampe sha; kandi ntanga menshi.
no umuntu uwo ariwe wese ntakwiye guhohoterwa!
YEWE WE!!! BAYIHONZE NAKO BAYIDISHYE NONE ZIRYA BAHORA BAJWIGIRIZA MURI MUKUBITE ZO ZIBARIZA HE? UBUNDI INDAYA ZOSE NI “HORS LA ROI” GUSA IKIRUTA IKINDI N’IBIREMWA MUNTU KANDI SIBYO KUVUTSA ABANDI UBUZIMA KUKO NTAHO NDUMVA ZAFASHE KUNGUFU.
ahubwo bavukije uriya mukobwa uburenganzira bwa muntu kdi tuzi ko muri mubihugu byateye imbere ariho human rights associations ngo ariho zikomoka da!Helen yararenganye rwose najyane ikirego mu nkiko dore ko ngo nuwamukubise yamubonye
Bajye bazikubita ziba zikwirakwiza ingeso mbi zarangiza zikanabyigamba
ahubwo indaya ni abana beza! abantu batimana?!! wabanganya iki?
ntamwanya wo kwirirwa utereta ugihari kandi isoko ryabyo rihari!
sha bayihohoteye kabisa
Ahh!!!!!!ko bamwangije cyane wana!!Ariko kandi nawe atete ni oe utahiwe nukomeza ubwo buraya.
Muranyica cyane! iyo uriye umuceri, ukenera n’agafiriti! niyo mpamvu…..si abagore ndaya gusa, n’abagabo nizo! musome ibyo Igabire yavuze ku byerekeranye no gutanga akazi mri uru Rwanda! ni ubundi buraya mu mayeri.
Ahubwo se ko kubibonera umuti byanze amaherezo ni ayahe? Gutegeka abantu bose bagatunga ikarita y’uko nta sida bafite, kandi abana bavutse hirya no hino ku batarashakanye, bakagira uburenganzira kuri ba se!
Si vile!!!!
hari ugura hari n’ugurisha bose ni kimwe mais bagabo muca inyuma yabo mwashakanye murabahemukirape! naho abagabo bataye ubwenge reka indaya ziyabamareho zibagerekeho na vih/sida.
gucuruza ibyo utaranguye bibi cyane kuko uba wiba imisoro ya Leta
UBURAYA SI IKINTU!
Comments are closed.