Digiqole ad

Bangui: Abarwanyi ba Seleka biciye abantu benshi mu Kiliziya

Abantu 11 nibo bahise babarurwa biciwe mu rusengero ruri mu murwa mukuru wa Centre Afrique. Ababonye ubu bwicanyi bwakozwe none bavuze ko abarwanyi bo mu mutwe wa Seleka bajugunye za grenade mbere yo kurasa ntacyo basiga muri kiliziya ya Fatima i Bangui nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Abarwanyi ba Seleka mu mujyi wa Bangui mu ntangiriro z'uyu mwaka
Abarwanyi ba Seleka mu mujyi wa Bangui mu ntangiriro z’uyu mwaka

Abarwanyi bo mu mutwe wa Seleka biganjemo abayoboke b’idini ya Islam bamaze igihe bashyamirana n’abo ku ruhande rw’abayoboke b’ukwemera kwa gikristu bo mu mutwe wa Anti-balaka guhera mu kwezi kwa gatatu 2013.

Iyi mirwano imaze igihe kirenga umwaka imaze kubuza uburyo no kuvana mu byabo abaturage barenga miliyoni 1.6 b’iki gihugu.

Igitero kuri iyi kiliziya cyakurikiye imirwano yaberaga mu gace kitwa PK5, abaguye muri iyi kiliziya ngo ni abari baje gushakayo ubuhungiro.

Jonas Bekas umupadiri wo kuri iyi kiliziya yatangaje ko umubare w’abishwe ushobora kuza kwiyongera kuko hari inkomere nyinshi.

Igitero cya none ngo nicyo gitero gikomeye kigabwe ku baturage na Seleka kuva yakwirukanwa mu mujyi wa Bangui mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.

Michel Djotodia wari wagizwe umuyobozi w’igihugu yashyizweho igitutu aregura nyuma y’uko ananiwe guhagarika ubwicanyi bwakorwaga na Seleka bwibasira abakilistu.

Kuva icyo gihe umutwe wa Anti-balaka ku ruhande rw’abakilistu watangiye nawo ibikorwa byo kwihorera ku basilamu barimo ab’abasivili babashinja kuba ku ruhande rwari rumaze kwirukanwa.

Mu cyumweru gishize Seleka yatangaje ko yongeye kwisuganya bikomeye. Uyu mutwe ugenzura igice kinini cy’amajyaruguru y’igihugu.

Ingabo zisaga ibihumbi 7 000 z’Umuryango wa Africa yunze ubumwe, Abafaransa n’izoherejwe n’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi bari muri iki gihugu bagerageza kugarura amahoro, uyu mubare wabo ariko ngo uracyari muto cyane ugereranyije n’ahakenewe kugarurwa amahoro.

Umuryango w’Abibumbye mu kwezi kwa kane watoreye umwanzuro wo koherezayo izindi ngabo zirenga 10 000 mu kugarura amahoro.

Mu bihe nk'ibi abagore n'abakobwa bafatwa ku ngufu bakanicwa. Aha ni mu kwezi kwa mbere umusirikare w'u Rwanda uri mu butumwa bw'amahoro atabara umukobwa wari wihishe mu gihuru ahunga Seleka ngo batamugirira nabi/ Photo Jerome Delay/AP
Mu bihe nk’ibi abagore n’abakobwa bafatwa ku ngufu bakanicwa. Aha ni mu kwezi kwa mbere umusirikare w’u Rwanda uri mu butumwa bw’amahoro atabara umukobwa wari wihishe mu gihuru ahunga Seleka ngo batamugirira nabi/ Photo Jerome Delay/AP
Perezida Catherine Samba-Panza wagiyeho mu kwezi kwa mbere aracyafite akazi gakomeye ko kunga igihugu cyacitsemo kabiri/ Photo Jerome Delay/AP
Perezida Catherine Samba-Panza wagiyeho mu kwezi kwa mbere aracyafite akazi gakomeye ko kunga igihugu cyacitsemo kabiri/ Photo Jerome Delay/AP

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Really UN is failing again after Rwanda.
    Mwibaze ko izo ngabo bemeje kohereza ngo zizagenda mu kwezi ngirango kwa 10
    Ariko UN nayo irakennye ku buryo yabuze uko yohereza ingabo gutabara?

  • Ko mbona abaswahili bagiye kwigira nk’interahamwe zabyawe ubwa 2 igihe ziciraga abantu muma kiliziya ra? Ntano kubaha insengero kweli? ubuse bataniyehe na Obama cg Bush igihe bajyaga barasa abantu bari mumisigiti cg mubukwe? cg Israel igiye yajyaga yica abantu baje gusengera mu misigiti? Isi igeze kure.

  • Afrika warakubititse.

  • Nta bwo nzi neza niba Afurika izongera kugira abayobozi nka Mandela cyangwa ba Julius Nyereri barebaga kure bagatangira ikibi hakiri kare. Ntabwo muri RCA higeze haba ubuyobozi butavugirwamo n’abantu bigize abapolisi b’isi(USA na UE). Ubu se ko abantu barikwicwa barebera koko! Afurika ikeneye ubuyobozi butavugirwamo n’umuntu uwo ari we wese. Buriya bwicanyi buzamara igihe kinini kuko uri mugore ntazabishobora. Umuti wihutirwaga ni uwo gusenya Antibaraka no Seleka ku ngufu. None abenegehigu barashize. Afurika irarwaye koko!

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish