Rusizi: Umugore wataye umwana ku muhanda yihanijwe imbere y’abandi
Mu buryo budasanzwe umugore utuye mu kagari ka Kamashangi mu murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa 28 Gicurasi yihanijwe n’ubuyobozi bw’Akagali anagirwa inama kimwe na bagenzi be, nyuma y’uko afashwe ku nshuro ya kabiri ata umwana we ku muhanda.
Umugore bagenzi be bavuga ko yitwa Maimuna yazanywe imbere y’abandi agayirwa ko bibaye inshuro ya kabiri aregwa kujugunya umwana we ubu w’umwaka umwe n’igice akigendera agamije kumwikuraho.
Ubwa mbere uyu mugore ngo yafatiwe iki cyaha abanza no gufungwa gato nyuma ararekurwa, mu ntangiriro z’iki cyumweru akaba nanone yari yongeye kujugunya umwana we ku muhanda mu mujyi i Kamembe arigendera ariko nyuma aza gufatwa.
Kuri uyu wa gatatu, Hadidja Kavumbi umuyobozi w’Akagali ka Kamashangi ari kumwe n’ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kamembe bakoze inama n’abaturage ba Kamashangi aho batumiye benshi mu bagore bavugwaho kubeshwaho n’uburaya batuye muri ka Kamashangi ngo babaganirize ku kibazo cyo guta abana no kubagayira mugenzi wabo.
Mme Hadidja yabwiye aba bagore ndetse n’abandi baturanyi babo ko bidakwiye ko umugore ata umwana we ngo ni uko yabuze icyo amureresha, kuko ngo ni icyaha gihanirwa n’amategeko kandi ko iyi ngeso ikomeje iba iganisha no ku kwica abana nk’uko ngo bamaze iminsi babyumva mu makuru.
Hadidja yagize ati “Nubwo waba uri indaya ukwiye no kugerageza kwirinda mubyo ukora ntibagutere inda kuko usanga aribwo ubyaye umwana udashoboye kurera. Ku babyaye rwose igisubizo si ukubajugunya. Turabasaba kumva gahunda za Leta mukava mu buraya kandi mukabyara abana mushoboye kurera.”
Uyu mugore wajugunye umwana arabyemera ndetse akabisabira imbabazi avuga ko bitazongera ukundi nyuma yo kugirwa inama.
Ati “Ni ikibazo cy’amikoro kibintera, umugabo yanteye inda musabye indezo arayinyima biza gutuma mfata umwanzuro wo guta umwana ku muhanda. Nkaba nsaba imbabazi kuri buri muntu no k’Umurenge.”
Umuhire Neophite ushinzwe irangamimerere k’Umurenge wa Kamembe yabwiye abari aho ko aho kujugunya umwana ku muhanda umugore yajya aza k’Umurenge akavuga uwamuteye inda ubuyobozi bukamufasha kumusaba gufatanya nawe kurera umwana.
Abagore bamwe bari muri iyi nama banenze mugenzi wabo, gusa bamwe bakanavuga ko batamunnyega cyane kuko nibura we atamwishe nk’uko ngo babyumva ku maradiyo.
Kimwe no mu yindi mijyi mu Rwanda, i Kamembe nk’umujyi ukora ku mupaka w’ikindi gihugu havugwa umubare utari muto w’abakora ibyo kwicuruza. Aba ngo ni nabo babyara abana batateganyije kandi batagira ba se babemera bashobora kubarera.
Gusa bo usanga bavuga ko ikibatera ibyo bakora byose ari ubukene, nubwo ubuyobozi bwo buba bubabwira ko bagomba kujya mu mashyirahamwe abahuriza hamwe bakareba imishinga yindi bakora yabateza imbere bakava mu buraya.
Mansuri BERABOSE
ububiko.umusekehost.com/Rusizi
0 Comment
Ni byiza gutanga inama ku nkozi z’ikibi nk’izo, ariko ndibaza aho abagabo babo basigaye kuko ndabona abagore nkabura abagabo aribo bababyarira.
Bigishwe gukora ibyabafasha kubaho
Comments are closed.