Gushimira abasomyi b’Umuseke ku nama mwampaye
Nongeye kubaramutsa mwese abampaye Inama n’ibitekerezo. Hashize iminsi itanu nandikiye Umuseke ngo ngirwe inama ku kibazo nari mfite cy’umukobwa nateye inda iwabo bashaka ko tubana. Byari bingoye cyane gufata umwanzuro mbere y’uko mbagisha inama, ariko ubu nyuma yo gufata umwanzuro kandi ngendeye ku nama mwampaye ntabazi, nifuje no kubashimira.
Ndashimira cyane Umuseke kuko batambukije inyandiko yanjye kandi nkaba nubwo nanditse nsaba inama nganisha ku ruhande nari ndi ho, nari nzi neza ko ndi bugirwe inama nziza.
Ibitekerezo byuzuye inama n’impanuro nasomye by’abantu ntazi bagera kuri 40 byatumye mfata undi mwanzuro, byari bigoye gusoma kimwe ku kindi byose binsaba kurongora uyu mukobwa ubu ngiye kugira umugore, cyane cyane kunyumvisha ko nubwo naba ntamukunda (ndamukunda kuko twaryamanye ntamwanze) nagirira umwana wanjye afite mu nda ye.
Nanditse iyi nyandiko nyuma yo gusaba imbabazi umuryango we, n’umukobwa ubwe, ababyeyi be bo bambwiriye ko inama babonye nagiriwe k’Umuseke bumvaga nta kindi bari burenzeho kuko ari nanjye wari wiyandikiye inyandiko ya mbere ngisha inama.
Kwinangira gukora icyiza ntacyo byari kungezaho, umukobwa n’ubwo twari tutarakundana kugera ku kigero numvaga mbyifuzaho, maze kumva ko urukundo rudapimwa nk’ibiro by’ibishyimbo, ubu maze kumwiyumvamo cyane kurusha mbere, nafashe umwanzuro wo gushyingirwa nawe kandi nawe nababwira inkuru nziza ko yabyemeye atazuyaje n’ubwo nari nabanje kubyanga ko ntamukunda byimazeyo. Nk’uko mbimubwira kuva mu minsi micye ishize, sinabura no kubimubwirira hano ku rubuga, kuko nzi neza ko azabisoma, ndamukunda kurenza abandi bose nibwiraga ko nshakisha, kandi urukundo rwanjye kuri we rwahereye hasi ruzakomeza kugenda rukura umunsi ku munsi kugeza iteka.
Ndashimira buri muntu wanditse igitekerezo angira inama yo kudata uyu mukobwa, kwishyira mu mwanya we, kwishyira mu mwanya w’umwana, kwishyira mu mwanya w’ababyeyi……..namaze iminsi myinshi nta mahoro, ariko naruhutse nibura mu minsi ishize kubera inama zanyu zagendaga zingarurira umutima wo kumva inshingano nk’umugabo, aho kuba nk’umuhungu wirera, wigenga, wibana, w’impfubyi udafite icyo abazwa nk’uko nahoze. Ubu ngiye guhindura ubuzima bwanjye bushya nshinge umuryango wanjye najye mbe umugabo mu rugo, kandi ntacyo nari mbuze ngo mbishobore kuko nibura mfite iby’ibanze.
Ubu natangiye gutegura kubana n’umugore wanjye, ejo nibwo ababyeyi be bemeye kuzadushyingira amaze kubyara kuko ubu arananiwe cyane. Ndishimye cyane, nasinziriye neza ijoro ryashize, umutima uraruhutse ndagenda numva ntiremereye, ntegereje cyane kureba umwana wanjye n’umugore wanjye tubana.
Nsoza nabwira abanyandikiye bampa e mail zabo, nyuma hari n’abampamagaye ntabazi bangira inama mwese sinabona uko mbashimira umwe kuri umwe. Gusa nzavugana n’uwo tugiye kurushinga niyemera ko invitation y’ubukwe bwacu tuyishyira no k’Umuseke tuzabikora.
Imana ibarinde kandi ibahe umugisha.
0 Comment
ntiwumva ahubwo. sha komereza aho uzanatubwire tugutwerere ariko ufate umwana w’abandi neza!! erega abagore bose ni kimwe! ni abana beza, iyo ubafashe neza nabo baragukunda. ita ku mugore wawe, utareba ku ruhande, musangize kubyo wabashijhe kuronka, ntumutuke, ntumwicishe inzara, ntumugerekeho abandi, urebe ko atagukunda kakahava. Komera komera
wow, congz in advance
Wow ufite ubu muntu muri wowe Kandi wemera kugirwa inama. Biragaragara ko urugo rwawe ruzarangwamo amahoro no kumvikana kuko communication ni fondation I komeza Urugo. Nyagasani azakubakire Kandi ngirango Wabonye ko utakiri infubyi udufite nkumuryango munini nyarwanda! @Wamba nkunze cyane comment yawe.
Amen. Burya umugabo n’ugirwa inama. Urabona ukuntu unejeje abantu bose? Uzi imitima iruhutse amaganya uruhuye? Imana iguhe imigisha yayo, ikindi kandi uru rugo rwawe uzafate icyemezo cyo kurushinga kuri foundation ikomeye cyane, kugirango imiyaga ituruka impande zose itazaruhungabanya. Fondation mvuga ni ku Mana. Ntuzemere kubaho nubuzima budasenga, budaterana n’abana b’Imana ngo bayihimbaze , mbese nibwo buryo bw’ibanze bukomeza ingo. Ikindi kandi mujye mwegera ababyeyi cyane cyane mu gihe mukeneye inama kuko nibo ba mbere babakunda kurusha abandi. Komera.
Nanjye ndishimye cyane kubona iyi nyandiko ivuga kumwanzuro mwiza wafashe. Ndishimye cyane kdi ngushimiye bidasubirwaho. ariko niba ntacyo byagutwara kumvugisha kuri phone wabikora, nkuko nabigusabye tukabonana vuba. hari inama nibitekerezo numva nshaka kukugezaho, atari ukugira ngo ufate umwanzuro noneho; ahubwo zagufasha no mu buzima buri imbere ariko bwanyuze muri izo nzitane zose. ndagushimiye cyane uko ubyakiriye. Phone: 0789632874; email: [email protected]
Nyamara uzavamo umugabo uzigirira akamaro ukagirire n’umuryango mushya ugiye kubaka.Ndagushimye kuko umugabo n’ugirwa inama yakumva ari ukuri akazikurikiza.Kuba imfubyi biragatsindwa.Wazize kuba wenyine buriya iyo uza kugira ababyeyi n’abavandimwe ntuba waravunitse bigeze aha.Barikugufasha gufata icyemezo cy’ubupfura nk’icyo umaze kugirwa n’umuryango mugari w’abanyarwanda bakunda u Rwanda.Wa mfura we, uzadutumire ubinyujije kuri uru rubuga ahasigaye uzirebere ngo turakubera ababyeyi n’abavandimwe.Urugo ruhire bana b’Imana.
CONGRATULATIONS, Ntiwumva ko ubaye umuntu w’intwali nubwo ntakuzi nari nakurakariye ariko ubu ndagushimye kuko bigaragara ko uri umuntu nyamuntu kandi kuba byonine wemeye inama zubaka byerekana ko uri umunyabwenge, burya umuntu wese uzakugira inama zitubaka uzamwamaganire kure. WOWE NUMUGORE WAWE mbifurije urugo rwuzuye amahoro, ituze n’ urukundo naho ubutunzi burashakwa kandi uwo mukobwa azakubere umugisha , kuba byonyine umubabariye ukamukura mugisebo we numuryango we ndetse numwana wawe ukamukura mukaga yari kuzahura nako ubuzima bwe bwose nzi neza ko Imana izabiguhera imigisha myinshi. NSHIMISHIJWE NUKO UWO MUKOBWA NUWO MWANA BAWE UBEMEYE NAWE IMANA IKWEMERE KANDI IZAJYE IKUMVA NKUKO NAWE WUMVISE GUTAKAMBA KUWO MUKOBWA.
Uri umuntu w’Umugabo noneho! Ubugabo butisubiraho bubyara UBUBWA! Ndagushimiye ku cyemezo wafashe kandi uzasanga kizakugirira akamaro ubuzima bwawe bwose, IMANA IZAGUHA N’UMUGISHA!Nkwiseguyeho kandi ngusaba n’imbabazi kuko nagusubizanyije uburakari nandika amagambo atari meza ubwo nabonaga wanangiye umutima nkagusubizako urimo gutesha abantu igihe! Ubundi uzadutumire tuzabutaha tunagutwerere! Imana ikurinde
Urugo ruhire, Nyagasani azabubakire, muzabyare muheke, ruzabe urutamba imitavu, muhoze amata ku ruhimbi kandi ruzagendwe n’abarwifuriza imigisha gusa. Urukundo rwanyu ntiruzagire ikizinga, kandi muzibuke kubakira kuri Yesu azabashoboza byose. Amahoro asendereye azarubemo iteka ryose. Abanzi barwo Nyagasani azababarindire kure, nibagambirira ikibi Imana ijye igamburuza imigambi yabo itarasohora.
Nuko sha !ehiiiiiiiiii!yeeeees mwana.unyibukije umuntu wavuze ngo kurya ibijumba biruta kutabirya ubwo rero kumuzana biruta kutamuzana inshuro 1000000000000000000000.
Felicitation kabisa kucyemezo wafashe. Ubu ntiwakumva umunezero uteye uwo mu bébé nubwo ataravuka, uko nyina yishimye nawe bimugeraho, amahirwe yo kugira Papa yaragiye kubura urayamuhaye. C’EST LE PLUS BEAU ET LE PREMIER CADEAU QUE VOUS VENES DE LUI OFFRIR. Urugo rwanyu n’urukundo rwanyu muzabiragize Imana buri munsi, musenga hamwe , murebe ngo Imana iruzuza umunezero n’amahoro mu rugo rwanyu. May God protect and guide your in all.
Urakoze kuvira kandi ni Imana ishimwe kuko yakoze umurimo munini chaneee muri wowe kungirango ubashe kuva inama abanyarwanda baguhaye zose. Ndishimye chaneee ubyumve, congraturation congz congz congz congz, congz congz.
Mbega Imana ibagho kandi yarigaragaje muriki gikorwa gusa nubutwari bukomeye wakoze kuzana ikibazo cyawe mu muryango nyarwanda ikindi gushishoza ukareba igikwiye icyagatatu nukugaruka ukadusangiza umwanzuro mwiza wafashe ntubyihererane gusa kwigunga kwihererana ibibazo byica byinshi nabandi bitubere urugero kugiro ngo ingo zacu zirusheho kubakika yewe nabatarazishinga barebereho kd tujye tumenya ko hakiri abantu binyanga mugayo pe Imana ibahe umugisha utagabanyije murakoze mwese.
Great then, ndagushimira cyane kuko ugirwa imana kandi ugafatomo izagaciro.nkundiye ko wishyize mumwanya wuwo mukobwa ugasanga koko akwiye guhabwa agaciro ukemera kumwubahisha. sinshidikanya ko Imana izababa hafi kuko intambara ikomeye murayinesheje, satani numujura yaragiye kukwiba urubavu rwawe n’imfura yawe. umumbwirire uti ubwihangane wagaragaje mbere buzakomeze bukurange kandi uti ntakigeragezo kizaruta kwihangana kwawe.
Ndashimira Imana yavugiye mu bantu bose batanze inama ko uyu musore atinyuka akinjira muri gahunda nziza y’urukundo maze agashyingiranwa n’umukobwa bagiye kubyarana imfura yabo.Satani n’umugome cyane.Namwe nimurebe ukuntu Umusore w’imfubyi yaragiye kugira imfubyi umwana yibyariye kandi akiriho! NTIBAZABABESHYE BURYA UMWANA ARERWA NEZA IYO ARIKUMWA N’ABABYEYI BOMBI.Kuvuga ngo umwana azarerwa na nyina wamubyaye naho se atange indezo nikimwe n’uko uwo mwana aba ari imfubyi kuri se.Imana izakomeze ibarinde imitego ya satani mu rugo rwanyu mugiye gushinga.Mudutumiye kandi byaba ari akarusho!
Utumye ntazongera gutekereza ko inama zisabwa hano kumuseke aba ari impimbano…niwowe mbashije kubona ugaruka ugashima naho ubundi naringiye kubivaho.Gusa uri umuntu wumugabo uha agaciro inama zabantu kabisa,uwo mutima nuwukomeza nomurugo rwawe ruzatera imbere kubera kuva neza inama zumufasha wawe..Congrats!
wawoooo …mbega byiza weeee..urakoze kutumenyesha rwose ko wisubiyeho ! ni byiza cyane jya uhora uca bugufi ugirwe inama kdi uzabibona bizakubera byiza cyane ww numuryango wawe!uzite kurugo rwawe ntuzagire ibisitaza bigushuka ufate neza umugore wawe ubundi urebe ngo uranezerwa….
Ngicyo icyemezo cy’umuntu w’umugabo uhamye. Abakobwa bose ni kimwe wangu kandi uwonguwo Imana yaguhuje nawe hakaba hazavamo imbuto niwe w’ukuri. Muzagire urugo rwuzuye imigisha.
ubaye uwambere UFASHE UMWANYA WOGUSHIMA UMPAYE ISOMO KENSHI DUKENERA UBUFASHA KUBANTU ARIKO ABIBUKA GUSHIMA WATUBARA. THANKS MAN
Ur’umuntu w’umugabo sha nari nagusabye ko uzamenyesha umwanzuro wafashe none urabyubahirije. Ubwo ugiye kubona ibihe byiza utari arigeze utekereza. Naho ku bijyanye no gushyira invitation yawe kuri uru rubuga nge nakugira inama yo kutabikora kuko hari information zireba umuryango wanyu zidakwiye kujya ku ka rubanda. urugo ruhire
ICYAMPA ABAGABO BOSE BAGENZI BACU BAKAJYA BATEKEREZA GUTYO. GUMA GUMA.
Oh Lord ko uri igitangaza ntubona ngo urigaragariza uyu mwana w,umuhungu akava ku izima wongere ubihimbarizwe akari ijana !uwo mwana w,umukobwa nari nabonye ko afite kwihangana muri we ari cyo kiranga umugore nyawe!ugize amahirwe wa muhungu we kuko abaye umugore wawe congratulationsahubwo uwagize ingorane ni uwatewe inda n,umugabo marie !kuko ntacyo mu by,ukuri aba yamufasha ku buryo bwiza n,umwana akabana na se!icyaha hagati y,umukobwa n,umugabo kikazonga famille bikagera no ku mwana uzavuka
Nanjye mfashe uyu mwanya ngira ngo nshimire nyirubwite ku ntambe nziza kandi zifatika ari gutera. nari namusabye ko yanshaka tukaganira byihariye, mbisaba ishuri ebyiri zose, nshyiraho email, nshyiraho nuero za phone. yarampamagaye, kuva kuwakane 29/05/2014 kugeza uyu munsi turi kuganira byimbitse cyane kandi intera ari gufata mu gukemura cg mu guhangana nuruhurirane rwibibazo yari yifitemo nibyo yagize irashimishije. Afite umutima umenetse kandi hari impinduka zikomeye mu myumvire no mubitekerezo bye. nanjye ntabwo najyaga nita ku bantu bagisha inama ku mbuga, ariko ibyuyu numvise namugira inama ariko turi kumwe atari ukwandika hano gusa, kugira ngo mpinyuze niba ibintu biba biri serieux (serious). ariko nukuri tujye dufasha bagenzi bacu kwigobotora ingoyi z’ibibazo baba barimo, kuko emotions uyu muvandimwe angaragariza, zigaragaza ko hari akangaratete avuye kubera inama zose yahawe. mwese ndabashimira abamugiriye inama, kandi nizeye ko hari iki gihe azagaruka ababwira umusaruro wavuye mu nama zanyu mu buryo bufatika!! murakoze
Nukuri ibi biraryoshe pe, urugo ruhire kabisa!
Comments are closed.