Digiqole ad

Mbuyu na Eduin ntibazaza gukinira u Rwanda mu mukino na Libya

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko ba myugariro Mbuyu Twite na Eduin Ouon batazaza gukinira ikipe y’u Rwanda mu mukino wo kwishyura bazakina n’ikipe ya Libya tariki 31 Gicuraasi 2013. Bari muri ba myugariro byavugwaga ko bitezwe kuza gufasha Amavubi.

Mbuyu Twite (bari barahimbye Eric Gasana) na Eduin Ouon abanyamahanga bari barahawe ubwenegihugu bw'akanya gato ko gukina gusa
Eduin Ouon na Mbuyu Twite (bari barahimbye Eric Gasana) abanyamahanga bari barahawe ubwenegihugu bw’akanya gato ko gukina gusa

Ikipe y’u Rwanda iri kwitegura iri rushanwa yari yatumyeho aba bakinnyi gusa bo bakaba bashakaga kuza gukinira u Rwanda habura amasaha 48 ngo umukino ube.

Umwe mu bayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yabwiye Umuseke ko batumiye abakinnyi nk’uko bari babisabwe n’abatoza b’ikipe y’igihugu  ariko ngo abakinnyi barabananiza kuko bo bavugaga ko bazaza kuri uyu wa kane tariki ya 29 Gicurasi kandi umukino uteganyijwe tariki ya 31 Gicurasi 2014 bivuze ko batazakorana imyitozo n’abagenzi babo, ibi ngo FERWAFA  igasanga ntacyo baba baje gukora .

Amakuru atugeraho aravuga ko aba bakinnyi ngo baba barababajwe cyane n’uburyo bamaze igihe badahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuko bitwa ‘abanyamahanga’.

Eduin Ouon ukinira ikipe ya AEL Limassol muri Cypre we ngo bakimubwira ko bamukeneye yababwiye ko atari aziko u Rwanda ruzongera kumwifuza kuko ngo yari yarabwiwe ko hagiye kujya hakinishwa abana b’abanyarwanda gusa. Nyuma aza kubemerera ko aramutse aje yaza tariki 29 mu gihe umukino uri tariki 31 Gicurasi.

Ouon yakiniye Amavubi imikino ibiri gusa, umukino wa nyuma yawukinnye u Rwanda rukina na Mali mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2014, muri Werurwe 2013. Amavubi yatsinzwe 2-1 i Kigali.

Eduin Ouon ubwo aheruka gukinira Amavubi akina na Mali i Kigali mu mwaka ushize
Eduin Ouon ubwo aheruka gukinira Amavubi akina na Mali i Kigali mu mwaka ushize

Mbuyu Twite hashize igihe adacana uwaka n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda nyuma y’uko we ngo yaba yaratse passport y’u Rwanda itari iy’umurimo gusa ntayihabwe.

Umukino wo kwishyura wa Libya uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Eduin Ouon (21) na Mbuyu Twite (16) mu mavubi ubwo bayaherukamo
Eduin Ouon (21) na Mbuyu Twite (16) mu mavubi ubwo bayaherukamo

Photos/Plaisir MUZOGEYE/ububiko.umusekehost.com

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ibi nibyo byatumye ba Meme,Kevin monet paquet,Berahino(Tuzi neza ko ari umunyarwanda) n’abandi banga kuza gukinira Amavubi,kuko mumara kubatesha amahirwe yo gukinira ikindi gihugu nyuma mukajugunya nk’ujugunya umwanda.mwemere dukinishe abo dufite,tubahe icyizere n’umwanya bazabigeraho.Ikibazo nuko ikipe ikina umukino umwe yatsindwa mukaba murayishenye,mukazana indi bityoooo tugahora muri “TURIHO TURATEGURA”gusa.Ubu se aho mwateguriye mwatwereka icyo mwateguye nicyo mwagezeho??

  • Ariko muri FERWAFA amatiku azashir ryari, na perezida nawe mushya nibwiraga ko azahindura ibintu we ari hanyuma ya kanyankore. ibaze umuntu amaze 2 years adahamagarwa none mu bonye ibintu  bizakomera muti reka duhamagare abo banyamahanga, mwibuke icyo katauti yapfuye na eric nshimiyimana. Ubwo se ko muzatsindwa le 31 muzavuga iki kweli. gukuramo amazu yama etages nibyo biba bibajyanye

  • Mu Kinyarwanda baravuga ngo iyo amazi yanze ko uyiyuhagira, uyabwira ko nta… Rwose sinzi n’ubundi icyo aba bagabo babiri twari tubakeneyeho kuko ikibazo cy’Amavubi ntikiri kuri ba myugariro kuko abo dufite baragerageza. Ubonye byibura iyo baba barahamagaje ba rutahizamu? Uretse ko nabo si ngombwa, mureke twemere dukoreshe abo dufite, tubashakire abatoza babishoboye, tubahe icyizere n’igihe tudahindagura gahunda buri mwaka maze murebe ko umusaruro utazaboneka bitarenze imyaka 2. Naho ubundi tuzahora dutera ibiraka, tubyina muzunga, ….

  • twishwe nuwababeshye ko umupira tuzawukinisha ngo abana babanyarda akaba aribwo utera imbere which is TOTALY WRONG…football yacu iheruka kuryoha hari ba Jano,Bogota nabandi kuko ninabwo twabonaga ba Karekezi bazamuka coz hari competition…naho ikibuga mwagihariye abiga mwirukana abo bigiragaho none ngo mutegereje gutsinda…na H.E yarabivuzeko abanyarda umupira wabananiye kdi ibyishimo sibo twabitegaho gusa kuko hari abanyamahanga twazanaga bagakina bakunze igihugu kurusha benecyo ex:Saidi Abed,Jano,Manamana….so think twice kuko urebye na equipe de France yiganjemo abirabura kdi ntago twabita abazungu bibikara ahubwo ni abanyafica bahawe ubwenegihugu kdi ingero ni nyinshi cyaneeeeeeeeee…..rero abatwicira umupira bitwaje ngo nugukunda igihugu nibasigeho baratubeshya.MURAKOZE

    • sha  uvuze ukuriiiii pe

  • ubundi se ubwo degaule wabo yaratinyutse arabahamagara kandi avuga ngo afite abana b’abanyarwanda yazamuye kuki atabakoresha ko abandi biswe abanyamahanga igihe kirekire, kandi bakagirwa abanyamahanga bamaze gukinira u Rwanda barangiza bagashyira muri turroire yarabibutse ate ? hagarara Libye igukosore nizere ko ho nta influence ufite kuri ba arbitre kuko bo bazava hanze kandi ntago bashobora kwangiza ruhago bakeneye kubaka amateka.

Comments are closed.

en_USEnglish