Digiqole ad

Itorero Sukyo Mahikari riha agaciro umuhango wo kwibuka roho z'abapfuye

Kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Gicurasi 2014 Sukyo Mahikari, umuryango w’Iyobokamana ukorera muri Amerika ukagira n’ishami ryawo mu Rwanda ubwo basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, uyu muryango watangaje ko ufite intego yo kubaka Isi yuzuye amahoro, urukundo n’ubusabane.

Umuyobozi w'itorero yunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso rwa Kigali
Umuyobozi w’itorero yunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso rwa Kigali

Kanamugire Gaspard umuyobozi w’uyu muryango mu Rwanda yavuze ko abantu bagomba kumenya ko Imana ari imwe n’ubwo batayisenga kimwe.

Yagize ayi “Dusenga Imana twese, twese turi ibiremwa by’Imana, twese tuva inda imwe, dukwiye koroherana, tugakundana, ntabwo dukwiye guhemukira Imana kuko yaturemye ngo tuyikorere nk’abana bayo, ngo tubane neza n’ibidukikije.”

Yakomeje asobanura uburyo isi igabanyijemo ibice bitatu.

Ati “Hari isi eshatu, imwe y’Imana, indi irimo abantu bapfuye n’iyi dutuyemo. Uru ruhu twambaye hari igihe tuzaruvamo tukajya mu yindi si, tumenye ko gupfa atariyo maherezo y’umuntu, ibi byatuma abantu bumva neza kugirira nabi abandi ko atari byiza kuko amaherezo nta nyungu bifite.”

Kanamugire Gasapard avuga ko bifuza ko abantu bose bagira imyumvire myiza bakabana neza.

Mesigwa David ushinzwe ubuvugizi muri Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenosode, CNLG yavuze ko ahari urukundo haba amahoro n’ubworoherane kuko ngo urukundo ruravukanwa naho urwango rwo rukigishwa.

Yagize ati “Iyo haza kuba urukundo, iyo leta itaza kwigisha urwango ikigisha urukundo Jenoside ntabwo yari kuzaba mu Rwanda.”

Yongeyeho ati “Twebwe nka CNLG twigisha urukundo n’ubworoherane, twigisha ko Jenoside ari mbi, gusa igishimishije ni uko n’abanyamahanga basigaye bigisha urukundo n’ubworoherane, kuko Jenoside ni icyaha ndengakamere kica umuntu n’usigaye agasigara afite ibibazo.”

ODY-MARC DUCLOS, umuyobozi wa Sukyo Mahikari mukuru yavuze ko intengo y’ibanze yabo ari ukubaka isi yuzuye amahoro, urukundo n’ubusabane, yubahiriza ihame ry’Imana rivuga ko: inkomoko y’abantu bose ari imwe, amadini yose ari amwe kandi ko abantu bose ari umwe.

Yagize ati “Ikiremwamuntu kivuka cyambaye umubiri, ingoro ituwemo na roho, uwo mubiri tugomba kuwusiga tuwuvuyemo, igihe cyawo ni gito umuntu agasubira mu butaka. Iyo umubiri upfuye roho yo igumaho, twakagombye kwiyumvisha umubabaro n’agahinda izo roho ziba zifite nyuma yo gupfa ni yo mpamvu tuba tugomba kuzisabira ngo ziruhukire mu mahoro.”

Duclos ukuriye itorero Sukyo Mahikari rikorera muri Amerika, yakomeje avuga ko icyubahiro ndetse n’agaciro bikwiye ikiremwamuntu byiyongere iyo buri wese yishyira mu mwanya w’undi, ahereye kuri ibi ngo nta kabuza kubahana byaturanga.

Asnga ngo agaciro k’ikiremwamuntu kakomeza kubungwabungwa abantu batiyibagiza ukuri ku byabaye, hakitabwa ku butabera, ubumwe n’ubwiyunge ndetse no gukunda u Rwanda.

SUKYO MAHIKARI buvuga ko Imana yahishuriye umwigisha wabo Kotama OKADA ( bita sukuinushisama mu banyamuryango ba sukyo mahikari) ko hirya y’Isi dutuyeho tubonesha amaso, hari izindi ebyiri tutabona n’amaso, imwe ituwe n’abava mu buzima bw’iyi si n’indi ituwe n’imana, abamarayika n’abantu babaye intungane mu maso yayo kubera gukurikiza amahame yayo mu buzima bwabo bwo ku Isi nk’uko ibidusaba.

Izo si uko ari eshatu n’ubwo zitandukanye zifite uko zikorana mu buryo buhoraho.

Ni yo mpamvu umwigisha wabo mukuru Kotama OKADA avuga ko mu nyigisho imana yamuhishuriye ko umuhango wo kwibuka no guha agaciro abacu bapfuye bibafitiye akamaro kanini kuko bibahoza, bikanaruhura roho zabo.

Muri make uyu muhango ni uwagaciro gahebuje.

Kugeza ubu mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika, Sukyo Mahikari yakoze uyu muhango muri Angola, no muri Cote d’ivoire.

Ku Isi hose iri dini rifite insengero 80, muri Afurika ho bafite insengero 40, mu Rwanda rikaba ryaratangiye kuhakorera mu mwaka wa 1984 rikaba riherereye mu murenge wa Gikondo rikaba rifite abayoboke benshi.

Bamwe mu bayobozi basenga
Bamwe mu bayobozi basenga
Duclos umuyobozi mukuru wa Sukyo Mahikari muri Afurika
Duclos umuyobozi mukuru wa Sukyo Mahikari muri Afurika
Bashyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside
Bashyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside
Uko amasengesho akorwa
Uko amasengesho akorwa

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • KWISHAKIRA AMARAMUKO….

  • Ariko jye ndumva idini ryabo rifite gahunda nziza. Kandi kubyumva ndabona bidakomeye.

  • iyi ni secte nyabuna iri si idini rijyana ku mana;ndumiwe ahobwo kuba riri mu rda,na Rick waren yarabifatiye muremera;irye naryo ni secte;dore amadini mugomba kwirinda:branhamiste,abayohova,islam,ababahayi,hari nandi menshi tutigeze twumva mbere ya 94,ariko ashamikiye kuri pentecote yo ça va ariko dushishoze abapasteri kuko abenshi bakorera inda zabo bivanze no muri politique.Umushumba wese wivanze muri politique,utoranya amoko,uhora yigisha gutanga amaturo cg ibitangaza gusa mumwirinde,tugeze mu bihe by’imperuka bagenzi

    • Wowe wiyise Nahimana, uri muzima cyangwa nawe uwaguha umwanya wakora agashya. Aya madini uvuga ko tugomba kwirinda kuki utavuze impamvu utugira iyo nama? Ayo tugomba kuyoboka yo ni ayahe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish