Ruzindana arera abana 23 yavanye mu muhanda. Abana bamwita “Daddy Yankee”
Ruzindana Egide (wahimbwe akazina ka Daddy Yankee n’abana arera) amaze kuvana abana 23 mu buzima bubi barimo ku muhanda, ubu biga mu mashuri, baba mu nzu abakodeshereza akabana nabo abaha uburere anabafasha kubyaza umusaruro impano zabo.
Ruzindana Egide avuga ko kuba yaratekereje gukura abana mu muhanda atari uko yari umuherwe, gusa ngo umunsi umwe ari mu masengesho yumvise ijwi rimusaba kujya avuga ubutumwa bw’Imana.
Nyuma Ruzindana akora akazi nk’umu IT muri Telecom House yakomeje kumva ijwi rimusaba kujya kubwiriza, aza gusanga yakoresha abana baba mu muhanda kuvuga ubutumwa bwiza ariko abanje guhindura ubuzima babayemo.
Ibi byabaye mu 2008 ari nabwo Ruzindana w’imyaka 34 yatangiye kugirana ibiganiro n’abana bo mu muhanda maze aza kugira igitekerezo cyo kubashakira inzu babamo.
Aganira n’Umuseke, Ruzindana yagize ati “Naganiriye n’abana bo ku muhanda nsanga bafite impano zitandukanye nubwo bari mu buzima bubi, mbona nabo bavuga ubutumwa bwiza mu bantu.”
Ruzindana avuga ko kubwiriza abantu iby’Imana bidaherekejwe n’ibikorwa abona nta mumaro biba bifite niyo mpamvu yamuteye kubanza guhindura imibereho y’abana bo mu muhanda bigatanga ubutumwa ndetse nabo ubwabo bakamufasha kuvuga Imana.
Ruzindana Egide yatangiranye n’abana 23, muri bo ubu 10 yabashyize mu mashuri y’imyuga, umunani biga mu mashuri abanza, babiri biga mu mashuri yisumbuye.
Abandi abana batatu ntibarabona ishuri, aba bakaba barageze ku cumbi babamo ryitwa ‘Love for Hope Home for Children’ nyuma gato basubira mu muhanda, Ruzindana ntiyacika intege abasangayo arongera arabaganiriza bagaruka mu rugo.
Muri aba bana harimo umwana umwe w’umukobwa w’ikigero cy’imyaka 12 bafata nk mushiki wabo.
Afata umwana wese nk’uwe
Ubwo yari mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kabiri mu gihugu cya Tanzania, Ruzindana iwabo bamuhaye amafaranga y’ishuri ngo ajye kwiga, we ahita yigira mu gihugu cya Uganda kuyacuruza.
Ibi ntibyamuhiriye kuko ageze Jinja (Uganda), amafaranga yaramushiranye aza kuba mayibobo ku muhanda, ababyeyi be baza kubimenya se umubyara arahangayika ajya muri Uganda kumushaka, ku bw’amahirwe aza kumubona.
Yaje kumuganiriza amuha akanya ngo atekereze ku cyifuzo yari amusabye cyo kugaruka imuhira akaba umwana mwiza agakomeza amashuri, undi nyuma yabitekerejeho yisubiraho ajya mu rugo, ari nabyo byamuhaye isomo ko ‘umwana agucitse utamuheba’ ahubwo ukomeza kumuganiriza.
Byamuhaye inyigisho ahitamo no kubihuza n’ijwi ryamusabaga kuvuga ubutumwa bw’Imana, azi neza ko bijya bibaho ko umwana afata icyemezo akajya kuba ku muhanda, bitewe n’ibibazo bitandkanye. Ruzindana avuga ko aba bana ari inshingano ze kubavana muri ubwo buzima bubi.
Yagize ati “Nibuka neza uko byangendekeye nanjye data aza kunshaka muri Uganda mba kumuhanda, nanjye uyu munsi iyo umwana avuye hano agasubira ku muhanda, njya kumushakisha nkamuganiriza nk’aho ari uwanjye kandi akagaruka, umwana wanjye agiye ku muhanda sinakwemera ko agenda ngo ahere.”
Ruzindana afite gahunda ngo yo gushinga ishuri ryigisha imyuga akajya yakiramo abana bafite ibibazo akabigisha imyuga agendeye ku mpano bagaragaza ko bafite.
Aba bana b’ibitekerezo wumva bihamye nibo baherutse kuvuga ko “Ndi umunyarwanda ikwiye gukurikirwa na Ndi umubyeyi.”
Ubuzima bw’abana 23 arera
Nk’uko umunyamakuru w’Umuseke yabibonye ku icumbi ‘Love for Hope Home for Children’ riri i Remera ku muhanda mushya wa kaburimbo umanuka kuri Control Technique, bamwe mu bana ba Ruzindana doreko bamwita Daddy bivuze Papa, harimo abamaze kuba bakuru, bafite ikinyabupfura nk’uko bigaragara mu biganiro byabo, uko bakundana hagati yabo kandi bashyize hamwe ndetse bavuga ko bafite intego yo kuzavamo abantu bakomeye.
Uko ari abana 23 bigaragara ko iyo bose bahari baba mu nzu imwe isa n’aho ari ngari ikodehswa na Ruzindana Egide na we ubanamo nabo kugira ngo abashe kubaha uburere bwa kibyeyi.
Ruzindana ni we ugomba kuba amabwiriza y’ibyo bakora nko gutekereza ku mushinga w’ingirakamaro, guhinga uturima tw’igikoni, guhinga ibishobora kuba byabatunga, ubundi rimwe na rimwe Ruzindana mu mafaranga abona arabahahira cyangwa abagiraneza bakaba babafasha.
Mu rwego rwo gusabana no kungurana inama, abana barerwa na Ruzindana bafite imikino bakina ijyanye n’impano ya buri wese. Bamwe barabyina, abandi bazi gusetsa cyane hari n’abakina amakinamico, abandi bakavuga imivugo, hakaba igihe bahura n’abandi bana biga mu bigo binyuranye baba mu buzima nk’ubwabo bakaganira.
Kwitwa ‘umubyeyi’ kandi atarabyara abifata ate?
Ruzindana ni ingaragu, afite imyaka 34 nta mwana yabyaye ubwe afite ariko iyo ari kumwe n’abo bana arera bamwita akazina ka Daddy Yankee. Ku bwe ngo biramushimisha cyane ariko ngo bikamuha n’imbaraga zo kumva hari byinshi agomba gukora.
Yagize ati “Kunyita Daddy binyongeramo kwiyibutsa inshingano zanjye. Niba nshaka impinduka ku gihugu cyanjye ngomba kubanza nkahinduka njyewe ubwanjye.”
Egide kandi atangaza ko umuntu wese yaba umubyeyi bitewe n’imbuto yera ku muryango n’igihugu abamo.
Mu Rwanda ngo guha umwanya urubyiruko abantu bakajya kuruganiriza ni iby’igiciro kinini ariko ngo ntabwo ababikora ari benshi.
Photos/HATANGIMANA Ange Eric/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
God bless you Ruzindana
mbega umutima wakimuntu wuwo munyarwanda Imana izamwongerere kbsa,gsa abirirwa bamena ibyo kurya cyangwa bakabiha imbwa zabo nibamenye ko hari abababaye baba babikeneye
yewe Ruzindana we Imana izakwihembere uyo mutima wagize ushimisha Imana cyane kandi ngusabiye kuzagira amahoro mu bana Imana izaguha. Ndagusabira kuzabana nabo bana urera mw’ijuru
Imana iguhe imigisha myinshi kandi nabandi barebereho kuko umutima nkuyu niwo buri wese yagakwiye kugira kandi twese tugize umutima nkuwe ntamwana wakongera kuba mumuhanda.God bless you Egide
Uyu mugabo arimo arafasha igihugu. Akwiye kuzirikanwa no gushyigikirwa. Imana ibimufashemo.
Ngusabiye imigisha myinshi ituruka ku Mana yacu ishobora byose..
Dore umunyarwanda wujuje ibyangombwa! Courage mon frere!!!
uzakomeze ube umugabo nkuko wabyiyemeje imana izaguha umugisha kuko irakuzi
Comments are closed.