Digiqole ad

Gitwe: Mu kwibuka ba Pasitoro bishwe, Philemon yemeye ko ari mu babishe

Tariki ya 25 Gicurasi 2014, i Gitwe ku gicumbi cy’itorero ry’Abadvantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda hibutswe abapasitoro b’iri torero bicanywe n’imiryango yabobose hamwe  basaga 80 muri Jenoside yakorewe abatutsi. Umutangabuhamya yatangaje uruhare rwe mu rupfu rw’aba bantu yongera no kubirabira imbabazi.

Philemo(ufite micro), yemeye ko yagize uruhare mu kwica abapasitoro yongera no kubisabira imbabazi imiryango yabo yarokotse
Philemo(ufite micro), yemeye ko yagize uruhare mu kwica abapasitoro yongera no kubisabira imbabazi imiryango yabo yarokotse

Uyu muhango watangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwahereye muri Koreji y’abadivantisiti ya Gitwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwali yifatanije n’abaje muri uwo muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Abapasitoro n’imiryango yabo bazize uko Imana yabaremye.

Nyuma yo gutangira urugendo rwavaga aho aba bapasitoro bari bafungiranywe berekeza mu Nkomero mu cyahoze ari Komini Murama, uru rugendo rwo kwibuka rwerekeje ku rwibutso ruri ku marembo ya Koreji Adivantisiti ya Gitwe aho abapasitoro bishwe baruhukiye.

Ku rwibutso basobanuriwe imvo n’imvano yarwo ndetse basobanurira Guverineri w’Intara y’Amajyepfo igishushanyo bifuza ko uru rwibutso rwazaba rufite, aha ku rwibutso bashimiye abagize uruhare mu kurwubakira neza, dore ko mu myaka ishize rutari rusakawe.

Nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso rwa Gitwe, berekeje mu byicaro byari byateguwe muri Koreji rwagati; mu ijambo ryuwaje ahagarariye Umuyobozi w’Itorero ry’abadivantisiti mu Rwanda Ntakirutimana Issacar yatangiriye ku mateka yaranze itorero mu gihe cya Jenoside aho yagaragaje ko bamwe mu bayoboke b’iri torero bitwaye nabi.

Aha yatanze ingero za bamwe mu bapasitoro n’abakuru b’amatorero bagize uruhare muri Jenoside bashishikariza abayoboke b’itorero kwijandika mu bwicanyi bwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Aha i Gitwe nibwo bwa mbere mu kwibuka abapasitoro n’imiryango yabo habonetse umutangabuhamya witwa Philemon, ubwe ku giti cye wiyemereye ko yagize uruhare mu kwica abapasitoro n’imiryango yabo.

Mu buhamya bwe yavuze inzira y’umusaraba banyujijemo abapasitoro ngo babice, Uyu Philemon yabashije no kugaragaza amwe mu mazina yabo bafatanije bica izi nzirakarengane z’abapasitoro n’imiryango yabo.

Mu ijambo ry’uhagarariye imiryango y’abibuka ababo biciwe i Gitwe, Muzehe Jimmy yashimiye abantu baje gufata mu mugongo abarokotse, aboneraho gusaba inzego zibishinzwe kuzabaha ubutaka bwo kwaguriraho urwibutso rushinguwemo abapasitoro, asaba n’itorero ko inzu abapasitoro bari barimo mbere yo kwicwa yagirwa urwibutso rwerekana aho bavannye.

Jimmy yanenze ubutabera bahawe muri Gacaca y’i Gitwe aho yagize ati:”ntacyo dushima Gacaca habe na mba, kugira abantu abere barangiza bakabashakira za pasiporo bakigira hanze y’igihugu”.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Munyentwali Alphonse mu ijambo rye yagarutse ku mateka ya Jenoside aho yibanze ku bishwe mbere ya Jenoside batigeze bitwa ko bakorewe Jenoside cyangwa ngo abarokotse icyo gihe bitwe abacitse ku icumu rya Jenoside, kuri we yavuze ko byari nko gupfuna ugasiga igikuta.

Munyentwali Alphonse yasabye abapasitoro n’abandi bakuru b’amadini ko aho gushishikariza abayoboke babo ngo bihane cyangwa ngo bicuze, abapasitoro nabo bagomba kwishyira hamwe n’abayoboke babo bakicuza, kugirango nabo babarebereho.

Umuyobozi w’Intara y’amajyepfo yasabye abaje kwibuka kutagaye ijambo ribi rivuzwe baryita ijambo ry’akana kuko niyo rigendda rifata uburemere gahoro gahoro rikangiza byinshi, aha yavuze ko imyumvire ariyo iha imitekerereze nyuma bikavamo imikorere.

Urubyiruko n'abakuze bari  mu rugendo rwo kwibuka rwatangije iyi gahunda
Urubyiruko n’abakuze bari mu rugendo rwo kwibuka rwatangije iyi gahunda
Aha hantu niho abicanyi bicaje abapasitoro mbere yo kubajyana kubicira mu Nkomero.
Aha hantu niho abicanyi bicaje abapasitoro mbere yo kubajyana kubicira mu Nkomero.
Ubwo bajyaga kwica abapasitoro babanje kuba muri iyi nzu.
Ubwo bajyaga kwica abapasitoro babanje kuba muri iyi nzu.
Muri uyu muhango Pr. Ezra Mpyisi yasenze asabira igihugu umugisha no kutazasubira mu mahano nk'aya yibukwa
Muri uyu muhango Pr. Ezra Mpyisi yasenze asabira igihugu umugisha no kutazasubira mu mahano nk’aya yibukwa
Amazina 66 y'abapasitoro n'imiryango yabo n'abandi 15 bataramenyekana  bashyinguwe mu rwibutso i Gitwe.
Amazina 66 y’abapasitoro n’imiryango yabo n’abandi 15 bataramenyekana bashyinguwe mu rwibutso i Gitwe.
Umuryango wa Pr. Gakwaya Dominique uyu munsi n'umwe mu yibutswe.
Umuryango wa Pr. Gakwaya Dominique uyu munsi n’umwe mu yibutswe.
Urwibutso rw'abapasitoro rumaze kubakirwa.
Urwibutso rw’abapasitoro rumaze kubakirwa.
Guverineri Munyentwali Alphonse wasabye abantu kwibuka baniyubaka.
Guverineri Munyentwali Alphonse wasabye abantu kwibuka baniyubaka.
Urubyiruko rwakinnye umukino werekana amwe mu mateka ya Jenoside.
Urubyiruko rwakinnye umukino werekana amwe mu mateka ya Jenoside.

Photos/Fred

Jean Damascene NTIHINYUZWA
ububiko.umusekehost.com/Ruhango

0 Comment

  • NABWIWE N’UMUNTU W’I GITWE (ABATURAGE B’AHO ABENSHI NI ABADIVANTISTE) KO MU GIHE CYA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI, ABICANYI BICAGA ABAHIGWAGA BYAGERA KU WA GATANU NIMUGOROBA BAKAREKERAHO KUBERA KUBAHIRIZA ISABATO. BONGERAGA KWICA ISABATO IRANGIYE. NAHO KU MUNSI W’ISABATO, KU MURYANGO W’UR– USENGERO HABAGA HARI UMUNTU USABA UWINJIRA WESE IRANGAMUNTU NGO BAMENYE UMUTUTSI CYANGWA UMUHUTU. MUNYUMVIRE NAMWE!

  • Ni byiza kwibuka ariko twibukwe n’abepiskopi Gatorika n’abasaserdoti bayo bishwe na bamwe bo muri FPR. Mvuze n’abamwe kuko bahari bidegebya. Ikindi bakaba baranze ko abo bishwe bashyingurwa mu cyubahiro. Twamagane iryo vanguza z’abishwe.

Comments are closed.

en_USEnglish