Yashakaga kuva muri Cuba akagera USA yoga
Uyu mugore witwa Nyad Diana,61, yahoze ari umukinnyi wo koga mu myaka y’1970, akaba yananiriwe hagati mu nyanja ubwo yageragezaga kuva ku nkombe za Cuba akagera ku nkombe za Florida,USA yoga.
Mu 1978, Nyad yari yabigerageje nanone, yari afite imyaka 28 icyo gihe, ubu yari yongeye kugerageza, kurangiza uru rugendo rwa kilometero 166km
Yahagurutse ku cyumweru I Havana yoga, agomba kugera Key West muri Florida kuwa gatatu, ariko aza kugira ububabare ku rutugu, ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo ku isaha yo mu Rwanda, nibwo yahagaze.
Uyu mukecuru yogaga atari wenyine kuko yari aherekejwe n’amato y’ubutabazi, ndetse n’ibikoresho munsi y’amazi byagenda bimurinda ibifi biryana bya Sharks.
Amaze kuvanwa mu mazi mu ijoro ryaho mu nyanja (aho bwari butaracya) yarukaga cyane, ndetse ahita atangaza ko umuhigo yifuza guca umunaniye kandi atazongera kugerageza.
Ati:”birananiye, ariko simbabaye kuko nagerageje byibura, sinzongera kugerageza, ndakuze”
Jean Paul Gashumba
Umuseke.com
4 Comments
hari abajya bigerezaho n’uyu mukecuru arahanyuze!buriya se yari yatewe n’ibiki?sinzi ko amafi yose ashobora koga urugendo rungana kuriya,none mukecuru yaragiye kwigerezaho!!
URUKWAVU RUKUZE BARARURYA
BURIYA YRI YIGIZE INKUMI
ASANGA AMAZI SI YAYANDI
BINGANA NO KUVA KIGALI UJYA NYAMAGABE
Ariko aho kugira azagere ikuzimu yicuza impamvu atongeye kugerageza byibura umuzimu we ntuzatera abantu mu mazi kuko noneho yagerageje we ubwe aba ariwe unanirwa.!!!!
Courage mukecu!!!!
Comments are closed.