‘Ndi Umunyarwanda’ izakurikirwe na ‘Ndi Umubyeyi’- Umwana wabaga mu muhanda
Mu kiganiro mpaka umuryango w’urubyiruko ugamije kurwanya Jenoside ‘Never Again Rwanda’ wateguye kuri uyu wa gatanu kivuga ku mpamvu zitera abana b’u Rwanda kujya mu muhanda, ingaruka zabyo n’icyakorwa, abana bahoze mu muhanda bashinja ababyeyi ku gira uruhare mu gutuma abana babacika, bagasaba ko nyuma ya ‘Ndi Umunyarwanda’ hakwiye gukurikiraho ‘Ndi Umubyeyi’.
Iki kiganiro cyari kiryoheye amatwi bitewe n’ibitekerezo bidasanzwe urubyiruko rwahoze mu muhanda, benshi bafata nk’aho rutagira uburere, rwatangaga biromo gusetsa ariko bikubiyemo inyigisho zikomeye, ndetse byari biryoshye kumva amwe mu magambo yo mu muhanda abo bana bakoreshaga ariko bakayakoresha mu kinyabupfura.
Ikiganiro cyabereye mu rugo ‘Love for Hope Home for Children’ i Remera mu Karere ka Gasabo kikaba kiri mu muhanda wa 223 wa Contrôle Technique. Bamwe mu bana 23 bahoze mu muhanda ubu bakaba baba mu nzu bakodesherezwa n’umujene witwa Ruzindana Egide baganiriye n’abanyeshuri ba Mount Kanya University n’abakozi ba Never Again.
Ikiganiro cyibandaga cyane ku impamvu zitera abana kuva mu muryango bakigira mu muhanda, ingaruka bibagiraho ndetse n’ibyakorwa ngo bikumirwe.
Abana bahoze mu muhanda bagaragaje ko uruhare runini mu bituma abana bajya mu muhanda ruri ku babyeyi n’ubwo ngo rimwe na rimwe n’abana bananirana.
Impamvu zatunzwe agatoki mu zitera abana kujya kwibera mu buzima bwo mu muhanda (Mayibobo, Rwanda rw’ejo etc.) zirimo ubukene mu miryango, ubuharike n’ubushoreke mu miryango, kubyara abana benshi barenze ubushobozi ingo no kutaganiriza abana kw’ababyeyi ndetse ngo hari n’igihe abana batotezwa mu miryango.
Emmanuel w’imyaka 17 aba mu kigo ‘Love for Hope Home for Children’ akaba umwe mu bana bari mu muhanda, mu buhamya bwe, avuga ko umuryango yavukiyemo ariwo nyirabayazana w’ubuzima bubi yabayemo mu muhanda.
Yagize ati “Njye navukanye n’abandi batanu kandi twese nta n’umwe twari duhuje papa. Mama yari umunyarwandakazi papa we sinigeze mumenya ariko bavugaga ko yari umunyamahanga. Mama amaze kwitaba Imana nkiri muto cyane banjyanye kuba kwa Nyogokuru ba marume bahoraga bantuka banshinja ko ntari umwana waho kandi ko Papa ari umunyamahanga.”
Yongeyeho ati “Nari maze kurambirwa no guhozwa ku nkeke bantuka, bankubita maze mpitamo kujya gushaka imibereho myiza nguku uko nisanze mba ku muhanda.”
Undi mwana utatangazwa amazina kubera imyaka afite yagize ati “Papa ni umuntu utuje ariko ni umunywi w’inzoga. Buri gihe iyo yazaga wasangaga ari kunkubita rimwe na rimwe ntazi n’ikosa nakoze. Ubone n’iyo ambwira icyo yamporaga!”
Undi mwana witwa Thierry we yagaragaje ko abayeyi muri iyi minsi bahugiye ku ikoranabuhanga na shuguri z’akazi bigatuma baha umwanya muke abana babo.
Yagize ati “Ababyeyi barasinziriye, aho kwita kubana bibereye kuri whatt-ups batsapurana ntibakita ku bana.”
Uku kurangara kw’ababyeyi nikwo kwatumwe umwe mu bana babaye mu muhanda, Habimana Didier asaba ko nk’uko ‘Ndi Umunyarwanda’ yaje kunga Abanyarwanda habaho gahunda yihariye ku babyeyi.
Didier ati “Numva nk’uko habayeho gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ hazakurikiraho na ‘Ndi Umubyeyi’ ikazafasha ababyeyi kumenya kurera neza abana.”
Aba bana ariko bamwe banagaragaje ko ubwabo bagize uruhare mu buzima bubi bwo mu muhanda ababayemo. Imyitwarire mibi nko gusuzugura kwa bamwe mu bana, kutakira ubukene imiryango yabo ibamo ngo bayihanganire ni bimwe mu byatunzwe agatoki.
Umwe mu bana witwa Shaffy yagize ati “Abana ntitwumva keretse wa mugani ababyeyi bagiye bazana amabafure na mikoro.”
Icyo aba bana basaba Leta
Nk’uko byakomeje gutangazwa n’aba bana muri iki kiganiro ngo kuba Leta yarabashije gukora ndetse no gufatira ingamba nyinshi ibintu byabangamiraga imibereho myiza y’Abaturage nka Nyakatsi n’ibindi ngo ntabwo bumva impamvu Leta yaba yarakomeje kurebera ikibazo cy’abana bo ku muhanda nyamara kandi nta buzima bwiza buhabarizwa.
Thierry yabwiye bagenzi be ati “Leta ifite uruhare mu mibereho mibi y’abana baba ku muhanda. None se niba yaraciye amashashi kandi ariyo yari menshi ubu akaba yaracitse mu gihugu ni gute abana bakirangwa ku mihanda?”
Ku bwe ngo Leta ikwiye kongera ibigo byinshi byakira abana bafite ibibazo nko kuko gufata abaje nta cyo bikemura ngo kuko ejo haza abandi. Aha ni ho ahera avuga ko Leta ikwiye kwiga ku mpamvu nyazo ziri mu miryango zitera abana guhitamo kuba ku muhanda.
Gusa hari n’abana bagaragaje ko Let anta ko itagira yubaka ibigo bishobora kwigisha abana baba ku muhanda imyuga ariko ugasanga abana ubwabo batagana ibyo bigo.
Ruzindana Egide, umugiraneza ubasha gukodeshereza abo bana akanababa hafi mu buzima bwa buri munsi, na we uruhare runini rwo kuba abana bateshuka ku nshingano bakajya mu muhanda, ngo uruhare runini rufitwe n’ababyeyi.
Yagize ati “Igiti kigororwa kikiri gito. Ababyeyi bafite uruhare rwo kurera abana bakaba uburere bwiza bakabakunda bigatuma batabata ngo bajye mu muhanda.”
Aba bana baba muri Love for Hope Home for Children bita Egide Daddy ndetse hari n’abatebya bakavuga Daddy Yankee, inyito imushimisha cyane.
Gisele Umwali, umunyeshuri wo muri Mount Kenya University wari witabiriye ikiganiro yatangarije Umuseke ati “Ntabwo narinzi ko abana bo mu muhanda bafite ibitekerezo nk’ibi. Abantu babishoboye bakwiye kuza bakabafasha kubaha ibitekerezo nab o bagatera imbere.”
Ndizeye Omar, Umukozi wa ‘Never Again Rwanda’ ushinzwe imiyoborere myiza, yasabye abana bahozi ku muhanda (ubu abenshi muri bose bariga imyuga no mu y’andi mashuri) ko bagomba kugira uruhare mu gukorera bo bashaka kuzaba bo mu gihe kizaza.
Yakoresheje igitabo Bibiliya aho ivuga ko Imana yaremye umuntu ngo ategeke isi, bityo ntiyabasha kuyitegeka na we atitegeka.
Omar yagize ati “Kugira ngo twese tugere ku iterambere ni uko twese tujyana mu myumvire.”
Iki kiganiro cyateguwe muri gahunda ‘Never Again Rwanda’ ifite yo kumva ibitekerezo urubyiruko rubaho mu mubiza bwihariye rufite binyuze mu biganiro.
HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ndi umuntu,Ndi umunyarwanda,Ndi umubyeyi.Njyewe ibi ndabyemera.
Hakwiye no kujyaho Ndi umunyagihugu
Comments are closed.