Urban Boys yagarutse mu Rwanda ivuye Nigeria gukora video ya “Tayali”
Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba nibwo Humble, Nizzo na Safi bagize itsinda rya Urban Boys bari bageze ku kibuga cy’indege cya Kigali bavuye i Lagos muri Nigeria gukora amashusho y’indirimbo yabo “Tayali” (aha ni amajwi) bakoranye n’umuhanzi Iyanya wo muri icyo gihugu.
Ntabwo bazanya amashusho y’iyi ndirimbo gusa Humble uvugira iri tsinda yabwiye Umuseke ko aya mashusho azaba yarangiye gutunganywa akazaba yasohotse mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri nk’uko Hamble abitangaza.
Ku kibuga cy’indege bakiriwe na bamwe mu bahanzi bagenzi babo bakorera umuziki wabo mu nzu itunganya muzika ya “Super Level”
Humble avuga ko nubwo badakora ‘editing’ ariko ibyo bakoze kuri bo bizeye ko ari amashusho azaba ari nziza.
Ati “bitewe n’uko tuyifuza n’aho dushaka ko igera n’aba professionals bayifashe..turashaka ko ica kuri za MTV na hehe, igomba kuzaba ari Video nziza.”
Abajijwe aho baganisha muzika yabo Humble avuga ko iyo umaze gukora indirimbo n’abahanzi bo mu karere, uba ugomba no kujya mu bindi bice muri Africa y’iburengerazuba muri Africa y’amajyaruguru.
Ati “Ahantu hose tubona ko hari abantu bakeneye umuziki, tugomba kugezayo umuziki wacu. Ntabwo dukeneye kuba ‘local artists’ gusa, tuba tuvuga tuti turenge imbibi.”
Humble avuga ko bakora muzika ngo ubwabo biteze imbere, ariko kandi babereyeho abantu bayikorera ngo ibashimishe. Akavuga ko uretse kuba bakeneye kuzamuka kurushaho bakeneye no guhesha ishema u Rwanda mu byo bakora.
Photos/Plaisir Muzogeye/UM– USEKE
Plaisir MUZOGEYE
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Aba nibo bantu benshi muvuga!!!
Reka abo batype nibagume basonge mbere
Comments are closed.