Gicumbi FC iri imbere mu irushanwa ryo gukusanya imifuniko ya Turbo King
Mu marushanwa yateguwe n’uruganda rwa (BRALIRWA) yo gukusanya imifuniko y’amacupa y’inzoga ya Turbo King nyinshi ku bafana b’amakipe y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, ikipe ya Gicumbi FC niyo iyoboye izindi mu gukusanya imifuniko myinshi nk’uko byagaragajwe kuri uyu wa gatanu.
Mu ibarura rya mbere ryabaye uyu munsi ikipe ya Gicumbi FC niyo yagize imifuniko myinshi ingana n’ibihumbi bibiri na mirongo icyenda n’umwe(2091).
Umuyobozi w’abafana b’ikipe ya Gicumbi FC avuga ko kimwe mu byabafashije kuba babonye imifuniko myinshi mu gihe gito ari uko bagerageje gusobanurira abafana ibirebana n’iri rushanwa n’akamaro karyo ku ikipe yabo bakunda.
Ati “ Twagerageje kumvisha abafana bacu ibyiza byiri rushanwa kubera ko rero bifuza ko ikipe yacu ikomera niyo mpamvu bakoresheje imbaraga ku ikubitiro.”
Umutoni Francine ushinzwe iminyekanisha ry’ibinyobwa bya Turbo King na Primus muri BRALIRWA avuga ko n’ubwo ari icyumweru cya mbere cy’iki gikorwa ariko kiri kwitabirwa ku buryo bushimije.
Ku kuba Rayon Sports yaravuye muri aya marushanwa Umutoni avuga ko ntacyo biri buhungabanye kandi ko kwitabira iri rushanwa byari ubushake.
Francine anemeza ko iri rushanwa rizafasha amakipe azatsinda kuba yakwegukana Turbo National Football League umwaka utaha kuko ngo amafaranga azahabwa amakipe azatsinda azatuma babasha kugura abakinnyi beza.
Kuva ubu uri kugura icupa rya Turbo King yica inyota aba ari no gushyigikira ikipe ye ayibikira umufuniko w’icupa. Agaciro k’iri rushanwa muri rusange ni miliyoni 35 z’amanyarwanda azagenda ahembwa mu makipe uko yakurikiranye.
Aya mafaranga akazafasha amakipe kugura abakinnyi bakomeye bo gukinisha shampionat itaha izatangira mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.
Mu makipe cumi n’atatu (13) ari mu irushanwa atandatu niyo yabashije kwitabira ibarura rya mbere, biteganyijwe ko rizajya riba buri cyumweru.
Iri rushanwa ryatangiye guhera ku italiki ya 09 Gicurasi rikazageza ku italiki ya 09 Nyakanga 2014, abakunzi b’amakipe bakaba basabwa kuzajya bakusanya imifuniko y’inzoga banyoye, bakayishyira abayobozi babo, kugirango na bo bazabashe kuyibara neza kuko buri cyumweru bazajya bayigeza ku buyobozi bwa BRALIRWA.
Urutonde uko akurikirana ay’uyu munsi:
1.Gicumbi FC ——–2091
2.APR FC ————- 1409
3.Marine FC———- 1091
4.Amagaju———— 977
5.Muhanga ————477
6.As Kigali ————- 341
Photos/Paul NKURUNZIZA
Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Uwo mukozi wa BRALIRWA abeshye abantu aho yemeza ko uzatsinda iri rushanwa ry’imifuniko bizamufasha gutwara igikombe cya shampiyona cy’umwaka w’imikino utaha! Niba nibuka neza azahembwa miliyoni 7 kandi izii ntizitwara shampiyona!!!
Ibi mbona ari agasuzuguro ku makipe yacu. Ni gute amakipe ya football ashyirirwaho igikombe cyo gutora imifuniko. Nari gushima rayob iyo ibivamo kubera kugaya iki gikombe bine nayo yabivuyemo kubera izindi nyungu. Mbabajwr no kubons equipe nka APR yishobiye nayo iri mu marushanwa ya vugirije. BRALIRWA please mujye mushyiraho ibikombe bifatiks nibs sri football ibe football. Thks
Comments are closed.