Banki y’abaturage y’Ubushinwa na BAD basinye amasezerano ya miliyari 2$ i Kigali
Amasezerano yasinywe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ni afite agaciro ka miliyari ebyiri z’amadorari ya Amerika yo gushyira mu kigega gihuriweho na Banki y’abaturage y’Ubushinwa na Banki Nyafrika Itsura Amajyambere nk’uko byemejwe n’umuyobozi wa BAD, Dr Donald Kaberuka.
Aka kayabo kazashyirwa mu kigega kiswe “African Common Growth Fund” gihuriweho n’izi banki zombi nk’uko bitangazwa na Chinuanews.
Icyo kigega kizajya gitera inkunga imishinga ya Leta n’imishinga y’abikorera ku giti cyabo mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere hagamijwe guteza imbere ibikorwa remezo n’inganda muri Africa.
Aya masezerano ashyiraho iki kigega gihaze miliyari ebyiri z’amadorari ngo kizakomeza ububanyi n’ubufatanye hagati y’umugabane wa Africa n’Ubushinwa bugamije kuzamura Africa mu gihe kiri imbere.
Ubushinwa ni igihugu ubu kiri ku mwanya wa kabiri ku Isi urebye ku musaruro wose w’Igihugu (GDP) ungana na miliyari 13 $ ku mwaka (imibare ya 2013), Ubushinwa kandi nicyo gihugu gituwe n’abantu benshi ku Isi begera kuri 1,364,600,000 (imibare ya 2014), ni igihugu gifite abasirikare 290,000 bari mu kazi, n’abasirikare 1,675,000 baba bashobora gukora igihe bakenewe (reserve), ni igihugu gifite inganda nyinshi kurusha ibindi ku Isi ubaze uruganda rumwe rumwe. Muri rusange ubu gifatwa nk’igihugu gikomeye kurusha ibintu ku Isi.
Bitandukanye n’ibihugu byo mu Burayi na Amerika (USA), mu mikoranire n’ibihugu by’amahanga Ubushinwa bwibanda cyane mu gufatanya gushingiye ku bukungu gusa. Mu gihe biriya bihugu by’uburayi na Amerika byinjira cyane no muri Politiki n’imiyoborere by’ibihugu biba bikorana.
Mu myaka igera ku 10 ishize Ubushinwa bwatangiye gushyira imbaraga nyinshi mu mikoranire yeruye ishingiye ku bukungu n’ibihugu bya Africa, umugabane usigaye wonyine ku Isi ufite ubukungu kamere bwinshi kurusha indi, burimo n’ubutarakoreshwa.
ububiko.umusekehost.com