Rayon Sports yivanye mu marushanwa yo gukusanya imifuniko ya Turbo King
Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati yayo n’uruganda rwenga rukanacuruza inzoga za Skol, umuyobozi w’iyi kipe Theogene Ntampaka yabwiye Umuseke ko bivanye mu irushanwa bari barimo ryo gukusanya imifuniko y’amacupa y’inzoga za Turbo King, irushanwa ryatangijwe na BRALIRWA.
Mbere y’uko shampionat y’ikiciro cya mbere irangira umuterankunga w’iri rushanwa, BRALIRWA ibicishije mu kinyobwa cyayo cya Turbo King yandikiye amakipe yose iyamenyesha iby’irushanwa ryo gutoragura imifuniko ikipe izagira myinshi ikabihemberwa.
Iri rushanwa ubu rikorwa ahanini n’abafana b’amakipe 12 yemerewe gukina shampionat itaha, aho ikipe izarusha izindi imifuniko y’inzoga za Turbo King izahembwa miliyoni zirindwi z’amanyarwanda, iya kabiri miliyoni enye naho iya gatatu miliyoni eshatu y’u Rwanda.
Ntampaka Theogene uyobora Rayon Sports yabwiye Umuseke kuri uyu wa kane, ko bicaranye n’umuterankunga wabo mushya (Skol) akababwira ko kuba muri iryo rushanwa ari ukwica amasezerano bagiranye, bityo basanga batakomeza iryo rushanwa.
Ati “Twasanze nta mpamvu yo gukeza abami babiri, mu gihe tubona ko Skol ariyo idufitiye akamaro kanini”
Ntampaka avuga ko kuri uyu wa gatanu tariki 23 Gicurasi bari bwandikire BRALIRWA bayimenyesha ko batakiri muri iryo rushanwa ryo gukusanya imifuniko y’amacupa y’inzoga za Turbo King.
Irushanwa ryo rirakomeje muri iyi minsi aho unyoye inzoga ya Turbo umufuniko awubikira ikipe ye akunda y’umupira w’amaguru mu Rwanda cyangwa yaba atabyitayeho abamuhaye inzoga bakawubikira ikipe bakunda.
Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko Rayon Sports yari imaze gukusanya imifuniko ya Turbo King yuzuye igikarito ariko ikaba yari itarabarurwa. Kugeza kuri uyu wa kane amakuru atugeraho kandi aremeza abafana ba Police FC bamaze kwegeranya imifuniko igera hafi ku bihumbi bitanu muri Kigali. Naho ikipe ya Gicumbi FC yo ngo yaba igeze mu mifuniko ibihumbi bibiri ubu.
Aya marushanwa azakorwa mu byiciro bibiri, ikiciro cya mbere bazasezerera amakipe azaba atageze ku mifuniko ibihumbi 15, amakipe asigaye yagejeje ku mifuniko 15 niyo azarewamo afite imifuniko myinshi maze ahembwe nk’uko twabivuze haruguru.
Ngayo nk’uko rero Bavugirije, ubu iririho ni amarushanwa yo kwegeranya imifuniko abana bitaga ‘bavugirije’
Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Nibashyireho abakozi bazajye babahemba ubundi barebe ngo barayikusanya kakahava.
Rayo ni sawa,twinywere Skol yo ishaka ko dutera imbere. naho abandi ni ikinya kandi aritwe tugize umupira w’amaguru mu Rwanda.
Yego ye!!
mwaramutse, njye mfite ikibazo cy’uburyo aba Rayon tuzajya twibonera ibinyobwa bya skol (nk’abantu batanywa inzoga kuko bya binyobwa bya skol bidasindisha bitaragera hose), kandi nyine twari tubikeneye.. SKOL yumve ko IFITE AKAZI ko kubigeza hirya no hino.
Njye ndumva iri rushanwa ritakabaye iry’amakipe kuko akazi kayo ari ugukina atari ugutoragura imifuniko!! Bralirwa yari ikwiye gushaka urundi rwego izamura (urugero: urubyiruko rw’abashomeli bizi barangije, abana b’imfubyi, etc) bagakora iryo rushanwa ryo gutoragura imifuniko akaba aribo bahembwa ayo mafranga.
Anama nagira BRALIRWA ni ukwegera Rayon Sports ikaba ariyo isinyana amasezerano nayo inkunga yateraga FERWAFA ikayiha Rayon Sports FC, naho ubundi, BRARIRWA igiye kuyatamo, izabyibuka Skol yamaze kwigwizaho abakiriya bayo, kuko iyi kipe 2/3 by’Abanyarwanda niyo bafana, igihe aba bakunzi bayo bazafata ikemezo cyo kunywa Skol, murumva aho BRALIRWA izaba isigaye. Imibare yo kubona abakunzi b’iyi kipe iroroshye, uzarebe amakipe menshi ndetse hafi ya yose ateganya guhemba abakinnyi bayo ariko yahuye n’iyi kipe, bagahanika ibiciro ariko ntibibuze abafana kuza ku bwinshi. Mwongere murebe n’iyo yahuye na mukeba wayo APR FC, ibiciro ibikuba kabiri ndetse na gatutu, ariko Stade Amahoro dore ko ariyo nini dufite, igakubita ikuzura ndetse igasaguka. Mugereranye rero n’iyo APR FC yahuye n’indi kipe imwe muzikomeye nka Polisi, Kiyovu, As Kigali cg Mukura, bashyizeho igiciro cyo hasi cyane, ariko wajya kureba ugasanga Stade irihamagara ndetse na bake cyane baba barimo ugasanga harimo benshi ba Gikundiro nk’uko bayita, jye nkaba nashakaga kuburira BRALIRWA ko niba abafana bose ba Rayon Sports Fc bafashe ikemezo cyo kunywa Skol, ngira ngo irumva igihombo ishobora kuzagira. Skol yarebye kure, ihitamo kwamamazwa n’iyi kipe.
Babura gushyiraho amarushanwa yo gukina umupira, bagashyiraho amarushanwa yo gukina ibipesu (imifuniko)!!! Kugira ngo ugeze ku mifuniko 15000 waba warengeje 7000000 ugura TURBO!!! BRALIRWA iri gukina imitwe, mbona nta nyungu amakipe azakuramo!!! RAYON SPORTS yagize neza yo yavuye mu irishanwa kuko, ikipe irushanwa ikina ntabwo irushanwa itoragura!!!
Nanjye nakundaga ibinyobwa bya Blarirwa ariko guhera nonaha mfashe umwanzuro wo kunwa Skol ahubwo itwegereze n’ibidasembuye by’abana bacu maze kuko Skol yitaye kuri gikundiro yacu natwe tuyinywe nk’abari kwogeza Gikundiro yacu.
Emwe nanibutse ko mu irushanwa ry Trubo king aroho bahuguje igikombe cyacu hanuma BLARIRWA ntikire icyo ibikoraho Oye!! R Sport Oye!! Skol barayons mwese murumve ikipe ni Rayon naho ikinyobwani Skol
Comments are closed.