EWSA yahaye inka umuryango w’umukozi wa ELECTROGAZ wishwe muri Jenoside
Abakozi ba EWSA ishami rya Ruhango kuri uyu wa 21 Gicurasi baremeye umuryango warokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 uyu muryango wasizwe na Kamanzi Charles wakoreraga icyahoze ari ELECTROGAZ ubu kitwa EWSA.
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no kwifatanya n’abarokotse muri iyi minsi 100 yahariwe kwibuka, abakozi ba EWSA ishami rya Ruhango batekereje kuremera abasizwe na Kamanzi Charles.
Bamwe muri aba bakozi bakoranye na Kamanzi bavuga ko kuba atakiriho bitababuza kuzirikana umuryango we yasize kandi yarakunze ariko akicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aba bakozi bavuga ko imirimo Kamanzi yasize akoze n’ubu bakiyibuka kandi ko itazibagirana, bityo ko bagombye kwereka abo yasize ko bakizirikana umubyeyi wabo ndetse n’umukozi mugenzi w’aba ba EWSA.
Mukarubibi Jacqueline umupfakazi wasizwe na Kamanzi yavuze ko bimushimishije kuba abonye inka izamufasha kurera abana b’impfubyi yasigiwe na nyakwigendera.
Ati “ibi binyeretse ko ntari jyenyine ahubwo mfite abandi bantekereza.”
Sana Hyacinthe wavuze mu izina ry’abakozi ba EWSA ishami rya Ruhango ,yavuze ko Interahamwe zinjiye mu kigo bakoragamo zigasanga we (Sana) asohotse ariko ko ibyabaye yabikurikiraniraga hafi kuko yari yihishe muri metero zitarenga 100.
Ati “ Kamanzi Interahamwe zamwishe numva ariko ntacyo nashoboraga gukora kuko nanjye nari mu bahigwaga.
Bamwe mu baje kutwica n’abantu n’ubundi twari tuziranye, baje bari kumwe n’abasirikare ba kera bica Kamanzi Abatutsi basigaye bajya kubicira i Kibingo’’
Mbabazi Francois Xavier Umuyobozi w’akarere ka Ruhango yashimiye abakozi EWSA bashyize mu bikorwa gahunda y’umukuru w’igihugu Paul Kagame, watangije gahunda ya gira inka aremera imiryango itishoboye harimo n’abarokotse Jenoside bafite amaikoro make, avuga ko bikwiye kubera urugero rwiza n’abandi.
Uyu mupfakazi wasizwe na Kamanzi Charles yasigaranye abana abatanu Leta yamwubakiye inzu. Iyi nka ahawe ifite agaciro k’ibihumbi 125.500 Mukarubibi yavuze ko azayifata neza kubera ko afite isambu ihinzemo ubwatsi.
Muhizi Elisée
ububiko.umusekehost.com/Ruhango