Muri Thailand abasirikare bahiritse ubutegetsi
Umugaba mukuru w’ingabo muri Thailand yatangaje ko ingabo ubu arizo ziri kugenzura guverinoma guhera kuri iyi wa 22 Gicurasi nk’uko byemezwa na Bangkokpost.
Gen Prayuth Chan-ocha akikijwe n’abandi basirikare bakuru, kuri televiziyo y’igihugu yatangaje ko bafashe ubutegetsi kugirango barinde ko hari abantu bakomeza gwa mu mvururu zihamaze iminsi.
Iyi coup d’etat ibayeho nyuma y’iminsi bibiri ibice bibiri by’abanyepolitiki muri iki gihugu bitangiye ibiganiro.
Hashize amezi menshi muri Thailand hari umwuka mubi n’imyivumbagatanyo ya hato na hato.
Abanyapolitiki ingabo zahise zibavana aho bari bari mu biganiro zibajyana ahataramenyekana.
Aba basirikare batangaje ko ingabo zigiye kuvana, mu mahoro, mu mihanda abaturage bari kwigaragambya.
Gen Prayuth yavuze ko byari ngombwa ko ingabo zongera gusubiza ibintu mu buryo.
Avuga ko inzego zose za Leta zikomeza zigakora uko bisanzwe ndetse ko ububanyi n’amahanga butari buhungabane.
Iyi ni ‘coup d’etat’ ya 12 ivuzwe muri Thailand kuva ubwami bwavanwaho muri iki gihugu mu 1932.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ibi abasirikari bakoze bibarizaw mu byo bita ” Good or Democratic military coup”. Iyo igisirkare kitabogamiye ku muyobozi-civilian runaka kiratabara iyo abacivilians bahawe umwanya wo gushyira ibintu ku murongo bikabananira. Icyo absirkari bakora ni ugucubya abarebanaga ay`ingwengo batoreka igihugu ubundi bagafasha mu itegurwa rya transition period iganisha ku matora adafifitse asubiza ubuyobozi busesuye mu basivili. A ‘good coup’ normally means an
action of military intervening crisis in order to restore peace and
order, not to become the central of power.
Comments are closed.