Digiqole ad

Abagore : u Rwanda na Nigeria bizakinirwa i Rubavu

Umukino ubanza wo guhatanirira itike yo kuzitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afrika hagati y’u Rwanda na Nigeria uzaba ku wa 24 Gicurasi 2014 wajyanwe i Rubavu bitewe nuko habuze hoteli ya cumbikirwamo Nigeria i Kigali nk’uko byemezwa na FERWAFA.

Ikipe y'abagore y'u Rwanda mu myitozo
Ikipe y’abagore y’u Rwanda mu myitozo/photo TNT

Grace Nyinawumuntu utoza ikipe y’igihugu y’abagore yabwiye Umuseke ko nabo baraye babimenye ku mu ijoro ryakeye,  ko umukino bazakira Nigeria uzakinirwa i Rubavu.

Yavuze ko basobanuriwe ko kubera inama ya Banki Nyafrika Itsura amajyambere iri kubera i Kigali yitabiriwe n’abashyitsi bargera ku 3 000 i Kigali babuze indi Hotel yo gucumbikiramo  ikipe ya Nigeria kuko zose zuzuye.

Grace yagize ati “ Twaraye tubimenye ku mugoroba ko tugomba gukinira i Rubavu, byatubabaje cyane kuko twari tumaze kugira abafana benshi i Kigali. Ariko nta kundi tuzakinira i Rubavu naho twizeye kubabona.”

Nyinawumuntu avuga ko ikipe ubu yatangiye kwitegurira i Rubavu kuva kuwa kabiri ariko batari bazi ko ari naho umukino uzabera.

Ati “ikipe yacu imeze neza nta numwe ufite ikibazo usibye umukinnyi umwe urwaye ibicurane ariko nawe tuzajya gukina yarakize.”

Ikipe y’igihugu ya Nigeria y’abagore imaze gutwara ibikombe bya Africa bigera ku munani (8). Nyinawumuntu akavuga ko ibyo byose bitabateye ubwoba.

Ikipe y’u Rwanda yabashije kuvanamo ikipe ya Kenya mu majonjora y’ibanze mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Abakinnyi bagize ikipe y’igihugu y’abagore bari mu mwiherero i Rubavu:

Ingabire Nyirabashyitsi Judith (As Kigali),

Uwizeyimana Helene (As Kigali),

Mukadusenge Janviere (As Kigali),

Ayingeneye Clementine (As Kigali),

Mukamana Clementine (As Kigali).

Umulisa Edith (As Kigali),

Nibagwire Sifa Gloria (As Kigali),

Uwineza Nadia (As Kigali),

Uwamahirwe Chadia (As Kigali),

Ntagisanimana Saida (As Kigali),

Niyomugaba Sophie (As Kigali),

Ibangarye Anne Marie (As Kigali),

Kalimba Alice (As Kigali),

Niyoyita Alice (kamonyi)

Mukeshimana Jeanette(Inyemera),

Uwamahoro M Claire(Inyemera),

Murorunkwere Claudine( Rambura),

Kankindi Fatuma( Inyemera),

Nyirahafashimana Marie Jeanne( As Kigali),

Imanizabayo Florence( Kamonyi)

Iririkumutima Agathe ( Les Lionnes)

Abimana Djamila (Kamonyi),

Mukashema Albertine (Inyemera)

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • murakoze kuri iyo nkuru ariko byadufasha mugiye muduha urutonde rwabari muri camp. thx

  • Biranshimishije…nibyo nibawujyane i Rubavu kuko byari kuzangora kureba dutsindwa 10-0

Comments are closed.

en_USEnglish