Digiqole ad

Byimana: Abaforomo bagaye bagenzi babo bakoze Jenoside

Mu minsi 100 u Rwanda rwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hirya no hino ibigo byibuka inzirakarengane zishwe. Mu Kigo nderabuzima cya Byimana, abakozi n’abayobozi bacyo bashyize umugayo ku baforomo n’abaganga bijanditse mu bwicanyi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w'ikigo nderabuzima ku rwibutso yunamiye inzirakarengane.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima ku rwibutso yunamiye inzirakarengane.

Ibi byagarutsweho ku munsi w’ejo tariki ya 20 Gicurasi 2014, ubwo abakozi, abayobozi b’ikigo nderabuzima cya Byimana bifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu muhango ukaba warabereye mu murenge wa Byimana ari naho iki kigo nderabuzima gikorera.

Umuhango wo kwibuka wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku kigo nderabuzima rwerekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Byimana rushyinguwemo inzirakarengane zisaga 1200 z’Abatutsi bari batuye mu gace ka Byimana.

Gasirabo Claver wari uhagarariye ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango muri uwo muhango, mu ijambo rye yagaragaje ingaruka mbi ziterwa na Jenoside, maze aboneraho no gutanga impanuro zo gushakira hamwe icyatuma Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Uyu mukozi w’akarere yaboneyeho gusaba abacitse ku icumu rya Jenoside kurushaho kwihangana no kureba icyatuma barushaho kwiyubaka bateganya kuzagira ejo heza hazira Jenoside n’andi macakubiri.

Ingabire Doxie warokotse Jenoside, yatanze ubuhamya bw’uburyo mu gihe cya Jenoside abicanyi bari bafite ubugome ariko ku bw’amahirwe no gufashwa n’Imana ubwo yari mu Byimana abonye abicanyi baje kwica Abatutsi baho nibwo yahungiye i Kabgayi ari naho yaje kurokokera.

Mu rwego rwo gufasha abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi, abakozi b’ikigo nderabuzima cya Byimana bafashije umukecuru Gasugire Elisabeth w’imyaka 87 wo mu kagari ka Kamusenyi Umudugudu wa Gakurazo, maze bakusanya inkunga irimo ibiribwa n’ibikoresho byose bifite agaciro k’amafranga ibihumbi 80.

Nyirabukeye Adeline, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Byimana, yatangarije Umuseke ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri Munyarwanda wese, avuga ko by’umwihariko nk’abaforomo n’abaganga bashinzwe kubungabunga amagara y’abantu badashimishwa n’isura mbi basizwe na bamwe mu baganga bijanditse mu bwicanyi bwa Jenoside.

Yagize ati “Nubwo muri Jenoside hari bagenzi bacu bishe, twebwe nk’abaganga   dushinzwe kubungabunga amagara y’abatugana, tuba tugomba kugirira ikiremwamuntu cyose impuhwe aho kukivutsa ubugingo.”

Iki gikorwa gitegurwa n’ikigo nderabuzima cya Byimana, kuri ubu kibaye ku nshuro ya gatatu ikigo nderabuzima cya Byimana kibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umukecuru Gasugire Elisabeth w'imyaka 87 wagenewe ubufasha n'ikigo.
Umukecuru Gasugire Elisabeth w’imyaka 87 wagenewe ubufasha n’ikigo.
Kwibuka byatangijwe n'urugendo baturutse ku kigo nderabuzima cya Byimana.
Kwibuka byatangijwe n’urugendo baturutse ku kigo nderabuzima cya Byimana.
Abaturage bari baje kwifatanya n'ikigo nderabuzima cya Byimana.
Abaturage bari baje kwifatanya n’ikigo nderabuzima cya Byimana.
Bageze ku rwibutso basobanuriwe imiterere yarwo.
Bageze ku rwibutso basobanuriwe imiterere yarwo.
Urugendo rwo kwibuka rwari rurimo n'abanyeshuri bibumbiye mu ihuriro AERG.
Urugendo rwo kwibuka rwari rurimo n’abanyeshuri bibumbiye mu ihuriro AERG.
Gasirabo Claver waruhagarariye Ubuyobozi bw'akarere ka Ruhango.
Gasirabo Claver waruhagarariye Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango.
Munyanziza Narcisse umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Ruhango yarahari.
Munyanziza Narcisse umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Ruhango yarahari.
Bumwe mu bufasha bageneye umukecuru w'imyaka 87.
Bumwe mu bufasha bageneye umukecuru w’imyaka 87.

Photos/Damyxon
Jean Damascene NTIHINYUZWA

0 Comment

  • Bakoze igikorwa cyiza rwose kandi Imana izakibahembere. ariko ndagaya abantu bakomeje kwambara Sunglasses mu nzu, bari kumwe n’abantu bakuru cg ugasanga aratanga speech/discours  kuri Televison yambaye Sunglasses. Ni lack of respect 

Comments are closed.

en_USEnglish