Ubukene ibihugu bya Afurika bifite bwahiswemo n’abayobozi – Obasanjo
Kuri uyu wa gatatu, mu kiganiro ku kureba aho umugabane wa Africa ugeze mu iterambere, ikiganiro kibanze ahanini ku guteza imbere ubuhinzi n’uruhare rwagira mu kuzamura umugabane wa Africa Olusegun Obasanjo wahoze ayobora Nigeria yagaragaje ko kugirango Africa ibashe kwihaza bisaba ko abayobozi b’ibihugu bareka gusenya no kuza basenya ibyo basanze byose.
Iki ni kimwe mu biganiro byateguwe mu rwego rw’Inama y’umwaka ya Banki Nyafrika itsura amajyambere iri kubera i Kigali kuva kuwa mbere w’iki cyumweru.
Mu batanze iki kiganiro harimo Oluseguna Obasanjo na Claire Akamanzi umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere mu Rwanda RDB n’abandi bagaragaje ko iterambere ku mugabane wa Africa rigomba kugendana n’ubuhinzi kuko aribwo butunze abanyafrika benshi.
Hagaragajwe imbogamizi zitandukanye zituma Africa muri rusange isohora arenga miliyari 35 z’amadorari ya Amerika mu kugura ibyo kurya biva ku yindi migabane.
Nyamara ngo birashoboka ko Afurika yihaza ku biribwa, ndetse ikaba yanasagurira isoko ry’indi migabane, imbogamizi zikizitira abahinzi kwiteza imbere zikuweho nk’uko byagaragajwe na Mininisitiri w’ubuhinzi n’iterambere ry’icyaro wa Nigeria, Akinwunmi Adesina.
Bimwe mu bikwiye gukorwa kugirango ubuhinzi bwa Afurika buteze imbere ababukora n’ibihugu batuyemo; harimo guhindur imyumvire abahinzi bakumva ko akazi bakora nabo gashobora kubateza imbere kandi bakabikora nk’umwuga kimwe n’indi; Kwinjiza abikorera mu buhinzi, gufasha abahinzi kubona inguzanyo n’ibindi byavugiwe aha.
Olusegun Obasanjo nawe yagaragaje ko ashyigikiye ko imyumvire yahinduka mu buhinzi bwa Afurika kuko ngo uburyo bikorwa ubu ntacyo byageza ku bahinzi.
Yahize ati “Abahinzi benshi muri Afurika baracyakora ubuhinzi bushaje, nk’ubwo mu myaka ibihumbi 2000 ishize, urebye ibikoresho bakoresha, tekinini bakoresha n’uko bijyanwa ku masoko.”
Kubwa Obasanjo, mu gihe hatabayeho impimnduka mu myumvire n’imikorere kandi na Leta igaha agaciro ubuhinzi ndetse ikabushoramo amafaranga ngo bizagorana ko bwatera imbere.
Obasanjo asanga kugirango ibibazo biri mu buhinzi bikemuke hagomba kubaho amashyirahamwe y’abahinzi abavuganira kandi hakajyaho n’uburyo bwo gutegura abahinzi-borozi bakiri bato, bazaba babikora mu gihe kiri imbere.
Ati “……Ikibazo si umusaruro, ahubwo ni ukwagura imyumvire abanyafrika bakamenya ko ubuhinzi nabwo bushobora kuba umurimo mwiza nk’indi.”
Abajijwe igihe abona Afurika izabasha kwihaza mu biribwa, Obasanjo yavuze ko nta kindi gihe abanyafurika bakwiye gutegereza, ahubwo igihe kigeze ngo bihaze, avuga ko bisaba gusa ko imbogamizi zagaragajwe zikemuka kandi hakabaho gukomeza no gushyigikira gahunda zashyizweho uko abayobozi basimburana bityo bityo…
Aha Obasanjo yavuze ko ntacyo umugabane wa Afurika ushobora kugera ho mu gihe usanga hakiri abayobozi baza ku butegetsi bagakora nk’aho baje gutangira igihugu bundi bushya ntacyo basanze, bagasenya ibyo ababanjirije bakoze byose.
Ati “Ibyakozwe ari byiza bigomba gukomeza kubakirwaho, kuki tujya kubishya kandi nta bishaje bihari? Ni ukubera ubusambo, ruswa kugirango babone amafaranga menshi mu kubaka ibintu bishya kuko gukomeza ibyakozwe batabikuramo amafaranga menshi, ni ikibazo cy’ubuyobozi.”
Afurika ni umugabane ufite abaturage batunzwe n’ubuhinzi, nibura 65% by’ubutaka bwa Afurika ni ubutaka bushobora guhingwa kandi bugatanga umusaruro. Amahirwe ngo yihariwe n’umugabane wa Africa gusa. Nubwo ubu butaka usanga ahenshi bufatwa nabi, buhingwa nabi cyangwa bukorerwaho ibikorwa bidatanga umusaruro urenze uwatangwa n’ubuhinzi buramutse bukoreweho neza.
Venuste KAMANZI
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
byihorere Obasanjo,ubu se hari ikintu kikigira izina mu Rwanda?nyamara iyo urebye usanga ari ugusibanganya amateka!ushobora kwibwira ko ibyawwe aribyo byiza,ariko nawe abandi bazaza ugasanga ubaye uko wagenje aband!Camp colonel mayuya wapi,aeroport international gregoire kayibanda wapi,stade kamarampaka wapi,boulevard de la revolution sinzi niba nayo ikibaho,ubuhinzi rero nabwo wavugaga ni uguhinga icyo utekererejwe si cyo wishakiye ngo bakigufashemo reka nirebere kuruhande ubwo nihagira uza nawe nyuma ya Vieux nawe akagira ibyo akuraho kuko abamubanjirije ariko byagenze muzavuga!ubu se ko twiga amateka ya hitler,fascisme, Charles de gaulle,mousolini,castro fidele nabandi ni uko bari beza gusa se?ahaaaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!!Hari icyo kagame yavuze cyiza abanyafurika twishakemo ibisubizo kandi nibyo,ariko tunubaka amateka amabi tuyite mabi,ameza tuyite meza;ntekeraza ko aribwo buryo bwiza bwo kubaka ahazaza h,ibihugu byacu.
Erega buriwese arabizi, abayobozi bafrica hafi yabose nibikoresho byabazungu, uretse kwitezimbere nimiryango yabo ntakindi baharanira nabenshi mubanyafrica barabizi
Comments are closed.