Digiqole ad

Ministre w’ubutegetsi wa Congo yavuze ko FDLR ibahangayikishje kurusha ikindi gihugu

Mu kiganiro ubuyobozi bw’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Congo (MONUSCO) n’abanyamakuru mu mujyi wa Goma kuri uyu wa 21 Gicurasi  Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu wa Congo Richard Muyej yavuze ko ibikorwa by’umutwe wa FDLR bihangayikishije Congo kurusha ikindi gihugu icyo aricyo cyose.

Richard Muyej Mangez Ministre w'ubutegetsi bw'igihugu muri Congo Kinshasa
Richard Muyej Mangez Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu muri Congo Kinshasa

Umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda ukorera ku butaka bwa Congo, mu Rwanda uregwa kuba ukuriwe na benshi mu basize bakoze Jenoside mu Rwanda , muri iyi myaka ukanashinjwa uruhare rutaziguye mu bitero bya grenades zaturikaga mu bice bimwe by’u Rwanda bigahitana abantu, muri Congo FDLR ishinjwa guhohotera abaturage, gusasura imirima yabo, gufata abagore ku ngufu no kwica mu bice ikoreramo muri Kivu ya ruguru na Kivu y’Epfo. Ingabo zidasanzwe z’umuryango w’abibumbye zigiye kumara umwaka mu burasirazuba bwa Congo zifite ubutumwa bwo kurwanya imitwe na FLDR irimo.

Iki kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu gatatu i Goma kitabiriwe n’umuyobozi wa MONUSCO Martin Kobler, intumwa y’umunyamabanga mukuru wa UN mu karere Mme Mary Robinson na Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Congo Kinshasa Richard Muyej, mu bakomeye.

Mu byizweho harimo ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo, gufata abagore ku ngufu byongeye kugaragara mu kwezi kwa kane kurusha mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, n’ibikorwa byo guhohotera ikiremwa muntu byiyongereye muri Kivu ya ruguru na Kivu y’Epfo kurusha mu zindi nce za Congo.

Mu kwezi kwa kane abagore 80, harimo abakiri abakobwa 40 bafashwe ku ngufu mu kwezi kwa kane gusa.

Mu batungwa intoki mu bikorwa nk’ibi umutwe wa FDLR uri ku isonga n’ubwo Mary Robinson yatangaje ko ikwiye guhagurukirwa ku buryo bugaragara.

Richard Muyej kuri FDLR yagize ati “Niba hari igihugu gihugijwe no kubona FDLR igenda ni RD Congo. Ingabo za FARDC zikomeje kubahiga n’ubu. Bagomba kugenda.”

Inyeshyamba za FDLR zimaze imyaka irenga 15 zikora ibikorwa byazo ku buryo bweruye mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, byatangiye ikorera mu mashyamba igera aho yinjira mu bice by’abaturage aho yagiye ifata uduce tumwe na tumwe tuzwi ikatugira ibirindiro byabo, cyane cyane ubu muri Kivu ya ruguru.

Patrick MAISHA
ububiko.umusekehost.com/Rubavu

0 Comment

  • Mubyukuri umutwe wa FDLR nt’urwanya leta y’u Rwanda; ulicha, urambura, urabuza amahoro abanyekongo. Ingabo z’u Rwanda ntiziwemerera kurwanya urwa Gasabo, nubwo limwe na limwe bashobora kujugunya za gerenade mu masoko, cyangwa aho abantu bababategerereje amatakisi. Ibi ntaburyo wabyita kurwanya leta. Ahubwo icyo navuga nuko ntangajwe nuyu minisitiri wa Kongo uvuze ko ibikorwa by’uliya mutwe uhangayikije igihugu cye kurusha ibindi bihugu byo mu karere. Ibyo nibyo u Rwanda rumaze imyaka rubwira abanyekongo, yuko ali bo bikururiye ibyago, ariko basa naho batabyumva cyangwa badashaka kubyumva, bagakomeza gukorana n’abantu b’umwuga umwe gusa, kumenamaraso, kwambura, gufata abagore n’abana ku ngufu, no gushinyagurira abantu kuli rusange. Abanyekongo basaga nkaho batalibazi ko guha indaro abagizibanabi nkabo ali ukwishyira mubyago ubwabo, ariko ahali nabo bamaze kubyibonera ikaba ali nayo mhamvu uyu mu minisitiri wabo atangiye kubivuga. Umaze kumenya ikibabazo niwe ugishakira umuti. Dusabe rero yuko nabo ali uko.

  • Ubu se uyu munyekongo ni iki avuze gishya ko ntawe utabona ko FDLR ibangamiye mbere na mbere abaturage ba Kongo? Ahubwo iyo avuga ingamba noneho Kongo nk’igihugu i=igiye gufata mu rwego rwo kurangiza icyo kibazo. Ariko bisaba na none ko Kongo ibanza igatandukanya inyungu za bamwe mu bayobozi bayo bakorana na FDLR n’inyungu z’abaturage bayo iyo FDLR ibangamiye hakaba hashize iyi myaka yose.

  • un voleur c’est son job, un tueur c’est son job. Si tu l’heberge, il continue son job.Le Congo est averti de la présence des jeunes burundais armés, il ne réagit pas. La suite il verra.

  • Birumvikana koko Congo ntangufu ifite yo kurwanya FDRL,bibera mulisakayonse,naho ingabo za Loni bo nukugura amazahabu urumva rero bose ntamwanya bafite ntabushake

Comments are closed.

en_USEnglish