Digiqole ad

Kuba Faustin yarabyibushye bijyanye n’igihe amaze mu mvune – Muganga

Rutamu Patrick, muganga w’ikipe y’igihugu y’ingimbi uri gukurikirana abakinnyi b’amakipe y’igihugu y’umupira w’amaguru bamaze iminsi baravunitse avuga ko kuba Faustin Usengimana myugariro wa Rayon Sports n’ikipe y’igihugu yarabyibushye byumvikana ukurikije igihe amaze mu mvune.

Faustin Usengimana yitabwaho na muganga Rutamu Patrick
Faustin Usengimana yitabwaho na muganga Rutamu Patrick

Faustin Usengimana hashize amezi umunani avunitse ruseke mu mukino wahozaga ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya Gicumbi FC, uyu musore nyuma yo kuvurirwa muri Algeria yaratashye ariko akaba agikurikiranwa n’abaganga ngo yongere kugaruka mu kibuga.

Ntabwo ariwe wenyine umaze igihe mu mvune kuko n’abasore Nsabimana Eric wa APR FC  ndetse na Ibrahim wa AS Kigali nabo ubu bakize ndetse bari gukoreshwa imyitozo n’abaganga mbere y’uko basubira mu makipe yabo.

Rutamu Patrick uri gukurikirana aba basore  avuga ko kuba batangiye  gukora imyitozo bitanga icyizere ko bashobora gutangira gukina shampiyona izatangira muri mu kwezi kwa cyenda niba nta gihindutse.

twagiye kubaha imyitozo yoroheje dukora kabiri ku munsi mu gitondo imyitozo ngorora mubiri irimo kubarambura imitsi, nimugoroba tukajya mu kibuga.” Rutamu Patrick.

By’umwihariko Usengimana wari waravunitse amagufa y’akaguru k’iburyo ari gukurikiranwa Rutamu avuga ko ari gukurikiranwa na Dr Butera Alex  umuganga  muri Faisal aho yabagiwe bwa mbere akivunika, akaba mu cyumweru gitaha ari ho azakurwamo utwuma bari bamushyizemo ku buryo mu kwezi kumwe azatangirana n’ikipe ye imyitozo.

Rutamu avuga ko kuba Faustin bigaragara ko yongereye ibiro nta mpungenge biteye kuko imyitozo aricyo ibereyeho agasubirana ibiro bitamubangamira mu kibuga.

Nsabimana Eric bakunda kwita Zidane  wavunikiye mu gihugu cy’ubufaransa ubwo ikipe y’igihugu yabatarengeje 20 yari mu mikino y’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa akanahita avurirwa yo, mu kwezi kwa 8/2013, yabazwe mu ivi  gusa ngo aza kubura gikurikirana ubwo yageraga mu Rwanda,  hanyuma guhina biranga, aza kujyanwa muri Algeria kuvuriwayo, ubu Rutamu avuga ko mu mezi atatu arimbere azaba yarakize neza kuko ngo noneho ari kubasha guhina.

Muganga Rutamu avuga ko  Itangishaka Ibrahim wa As Kigali we wari warajyanye n’aba bagenzi be kwivuriza muri Algeria  mu mezi abiri ashobora kuzaba asubiye mu ikipe ye gukorana na bagenzi be.

Aba basore, Usengimana ni myugariro, Nsabimana ni umukinnyi wo hagati wugarira naho Itangishaka akaba akina hagati asatira, ni abakinnyi bari mu beza ikipe z’igihugu z’ingimbi ndetse n’inkuru batanga ikizere cyo kuba abakinnyi bakomeye mu gihe kiri imbere.

IMG_6619
Eric Nsabimana umukinnyi wo hagati mwiza umaze iminsi mu mvune
IMG_6631
Yatangiye imyitozo yoroheje
IMG_6640
Patrick Rutamu yita ku maguru ya Usengimana Faustin
IMG_6661
Hari utwuma tukiri mu kaguru tugomba kubanza kuvanwamo
IMG_6663
Biragaragara ko Faustin yongereye ibiro
IMG_6673
Rukundo Jean Marie (wambaye umukara) wahoze muri APR FC, we ntabwo azongera gukina ari kwinjira mu butoza. Eric Nsabimana, Rutamu Patrick na Faustin mu myitozo
IMG_6687
Kongera ibiro kwa Faustin ngo si ikibazo ukurikije iminsi amaze mu mvune

Photos/P.Nkurunziza/UM– USEKE

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • hhhuumm Faustin namara gukira ndabona azavurwa n’umubyibuho. yongereye ibiro sana

  • Courage , uzibuke gushimirira ,kuko iyo udashimye ntibiba byiza

Comments are closed.

en_USEnglish