SCANDAL: Perezida wa FERWAFA ashakira umutoza APR FC????
Uwahoze atoza ikipe ya Rayon Sports mu Rwanda umubirigi Luc Eymael yatangarije Ruhagoyacu ko perezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent De Gaulle yamwisabiye gutoza ikipe ya APR FC ubwo yari amaze gutoza umukino Rayon Sports yanganyijemo na As Kigali 1-1.
Luc Eymael, waje mu Rwanda avuye muri Leopards yo muri Kenya aherutse kuva mu ikipe ya Rayon Sports, aho yari amaze iminsi isaga 100, kuko yari amaze guhagarikwa imikino umunani na FERWAFA, byari gutuma arangiza amasezerano na Rayon nta wundi mukino atoje niko gutandukana mu bwumvikane na Rayon Sports.
Ruhagoyacu ivuga ko hari amakuru yari ifite mbere ko uyu mutoza w’Umubirigi, yaba yari yegerewe na Perezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent De Gaulle, ngo abe yatoza ikipe ya APR FC, ngo bigatuma adahabwa ibihano yahawe.
Luc Eymael uri iwabo ubu yongeye guhamiriza iki kinyamakuru cyandika amakuru y’imikino ko koko De Gaulle yabimusabye ariko kuba byari butume akurirwaho ibihano akaba atabihamya.
Yagize ati:“ ni byo, perezida wa FERWAFA we ubwe ni we wabinsabye…nanubu ndacyafite ubutumwa yanyoherereje, (mu magambo ye🙂le president de la federation lui meme me l’a propose.. j’ai toujours son message.
Nyuma y’umukino wa As Kigali yangejejeho icyifuzo cy’uko natoza APR FC gusa ntabwo nigeze musubiza kubera icyubahiro nahaga aho nari ndi”.
Nzamwita de Gaulle uyoboye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yamaze igihe ari umunyamabanga mukuru w’ikipe ya APR FC gusa yatorewe kuyobora FERWAFA aturutse mu ikipe ya Intare FC.
Gusa umwanya wo kuyobora umupira w’Amaguru areberera amakipe yose ntabwo umwemerera gushakira umutoza ikipe yaturutsemo.
Umuyobozi wa FERWAFA kuri iyi nkuru yabwiye Umuseke ko ibi byose ari ukumubeshyera.
Ati “Na bariya banyamakuru babivuga hari abantu bari kubakoresha ntaramenya. Njyewe ntabwo ndi muri Management ya APR FC ntabwo nyishakira umutoza.”
Nzamwita de Gaulle avuga ko na mbere y’ibi hari abandi bavuze ko ngo ari gushaka uko abatoza Luc Eyamael cyangwa Didier Gomes (wahoze muri Rayon Sports) batoza Amavubi, akavuga ko ibi byose ari ibintu bari kumuhimbira.
Ati “ Abo babyandika nabo sibo bari gukoreshwa, ni abantu babari inyuma ntarabasha kumenya.”
Photos/UM– USEKE
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Niyicecekere abamukoresha turabazi di !!!!!
If it is true he is xxx
Nimutegereze hari n’ibindi bizamenyekana haracyari kare! Nzamwita azasiga ibaba muri FERWAFA kuko ni umufana. None se ko wumva umuzungu afite ubutumwa yohererejwe bizagenda bute nabushyira ahagaragara? Yari akwiriye kumushaka hakiri kare.
bitewe n’ukuntu as kigali itsinda igitego yagurutse muri stade ubona ko bimushimishije ko rayon sport itsindwa nabyo birashoboka.
Ariko wagiye uvuga ibyo uzi!! AS KIGALI yatsinze igitego De Gaulle atarinjira muri stade none ngo yishimiye igitego!!! uzajye uvuga ibyo uzi..
Nakure aho ubu degaule
NZAMWITA DE Gaulle niba koko yaroherereje uriya muzungu ubwo butumwa, wagira ngo yiganye na MIHIGO ku byerekeye ikoranabuhanga.
ScandalS zo ni nyinshi none se ubu Etincelles iri Sudan ariyo yagombye kujyayo, ibyo babeshye se ngo babajije amakipe ayiri imbere ntiwumvise MUKURA ibinyomoza.
Wa mugabo we Rayon Sport ikumereye nabi!! Ni ukuyitondera ahubwo amaherezo bamwe mu bafana bayo batazakugirira nabi. Ubwo se uwo we kuki aterekana ubutumwa akabivuga mu magambo yaba agamije iki ra? Ngo kuko ari umuzungu ibyo avuze byose tumire?? Ubu se APR yananiwe ku negicier abatoza bayo ku buryo itegeraza aba rayo. Hari ibyo muzajya mutubwira tukabibonamo amatiku gusa
Ubu se wowe wiyise” kareg” Rayon Sports uyizanye uyikuye he? Keretse niba Umuseke.com ari ikinyamakuru cya Rayon Sports! Ahubwo vuga ko iyo kipe uvuga hari abo izasaza kubera kuyitekerezaho cyane no kuyirwanya cyane cyane….. Naho ibyo kuba ubwo butumwa buhari cyangwa ntabwo ntekereza ko twabitega amaso kuko numva nta mpamvu umuntu yavuga ko afite ubutumwa kandi ntabwo. Ahubwo se Nzamwita yamusabye kubwerekana aho kuvuga gusa ngo hari ababyihishe inyuma?
Iri baryita isevanya buhanga. Ese APR yarindaga gutuna Degaule kuko arusha ingufu ba Afande bose bayirimo uhereye kuri Kabarebe ubwe wamutumira nka Minister kugeza kuyobora ingabo I nyanza? Ese ni inde wari uyobewe ko uriya muzungu yamaze gutangaza ko atishimiye ubuzima bw’inyanza kuburyo APR yari kunanirwa kunwegera? Ese murumva Degaule ari igicucu juburyo yumvaga negotiation na message nk’iriya azi nrza ko poste arimo itabimwemerera. Please tujye dukora analyse .
Juste de Gaule yabimubwiye nyuma y’umukino wa AS KIGARI na Rayon kugirango, objectif kwari ukumuca intege ntakomeze gutoza imikino yari ikurikiyeho bityo Rayon yayitsindwa APR igakomeza kuguma k’umwanya wa mbere icyo cyari gihagije sinangombwa ko aba umutoza wa APR.
Ibitekerezo namagana kubera ubushishozi buje ni nk’iki. Uti degaulle yamusabye nyuma y’umukino wa as de kigali kugirango amuce intege ntakomeze gutoza imikino isigaye. Ntuzi ko hari hasigaye umwe gusa? Please niba udafite icyo wandika jya ubireka
aho ra!!! nibindi biraza kujya ku ka rubanda
IBI LUC AVUGA NUKURI! RWOSE IYI MESSAGE NDUMWE MU BAYIBONYE KANDI NDI UMUFANA WA APR, NARI KUMWE NABANTU ABIBABWIRA KO AYIFITE. RERO DEGAULE NATWE NTITWARI TUZIKO ARI BRUTAL BIGEZE HARIYA! NKEKA KO ARENGERA KUBURYO BUGARAGARIRA BURI WESE!
uyu mugabo nkimubona navuze ko atagaragara nk’uwabasha kuyobora ahubwo asa n’uwabasha gushyira mu bikorwa amabwiriza ahawe. iyo message yoherejwe Luck irakenewe ngo ikure urujijo mu bantu uvuga ukuri amenyekane. Amakosa aremereye nk’ayo namuhama azatubabrire yegure.
wowe Blues wibeshya ngo uri umufana wa APR urabeshya kabisa kuko nuburyo ubivugamo biragaragara ko urikuvuga ibyo utazi.naho ubundi mureke amatiku mufane amakipe yanyu mwikundira.naho ubundi nibazajya bafata ikemezo kuri equipe runaka bitewe namakosa wenda iba yakoze cyangwa abafana cyanwa abayobozi bayo mujye mwihangana.ubundi ibyo muvuga murumva bibaho .
haaaa umuzungu avuga ko iyo mesage ayifite naho ngo abo banyamakuru ngo hari umuntu ubakoresha azabashake nkuko nawe afite abamukoresha kuko ibyo akora nawe siwe ubyikoresha
Gusa icyaca ibyo bose ni uko twabona iyo message. Nubwo najye ndi umu Rayon, sinumva ukuntu ikintu kidafite gihamya cyafatwa nkukuri. Ahubwo Luc uwo niyohereze iyo message tuve mu rujijo no mu magambo , kandi iramutse ibonetse na de Gaulle nawe azabe intwari yegure kuko kabisa twaba tugeze kure kuburyo gukomeza kwihangana tukarenzaho ngo dukomeze tuyoborwe n’umuntu umeze utyo mbona tutaba tukibishoboye, kandi byazanatinda bikazana ingaruka ku mupira w’u Rwanda muri rusange. ( kuyobora byo yaba agaragaje ko ntabyo ashoboye) Merci.
Comments are closed.