Digiqole ad

Ubucuruzi bw'Afurika ntibuteze gutera imbere abayituye batarizerana-Min.Kanimba

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda w’u Rwanda François Kanimba, asanga kugira ngo ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize umugabane wa Afurika bitere imbere, Abanyafurika bagomba kubanza gukemura ukutizerana hagati yabo.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda w’u Rwanda François Kanimba.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda w’u Rwanda François Kanimba.

Mu gihe, i Kigali hakomeje inama ya Banki Nyafurika itsura amajyambere “Banque Africaine du development (BAD)”, ahanini igomba kureba intera ubukungu bwa Afurika bumaze kugeraho mu myaka 50 ishize, n’aho Abanyafurika bifuza ko umugabane wabo uzaba uri mu myaka yindi 50 iri imbere.

Muri raporo zitandukanye zagiye zimurikwa ku mugaragaro ku munsi wa mbere w’iyi nama, nk’iyitwa “African Economic Outlook 2014”, ziragaragaza ko ubukungu bw’umugabane wa Afurika bukomeje kugenda butera imbere n’ubwo buhura n’imbogamizi nyinshi zirimo ibibazo bya Politiki n’umutekano mucye n’izindi.

Mu kiganiro yagiranye n’UM– USEKE, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda w’u Rwanda Francois Kanimba yadutangarije ko kugira ngo ubukungu bwa Afurika bubashe gutera kimwe n’ubw’indi migabane bisaba ko habanza gukemurwa imbogamizi zidindiza iterambere ry’inganda n’ubucuruzi.

Imbogamizi mu bucuruzi nyafurika

Minisitiri Kanimba, avuga ko ubucuruzi budashobora gutera imbere, hakiri ikibazo cyo kutizerana hagati y’abaturage na Leta, ngo biteza kenshi intugunda hagati y’abacuruzi na Leta bapfa imisoro.

Icyizere kiracyari gicye kandi hagati y’ibihugu n’ibindi, ari nabyo ngo bituma rimwe na rimwe ibihugu byongera cyangwa bigashyiraho imisoro idasanzwe kugira ngo gishyire imbogamizi ku baturage bakora ubucuruzi cyangwa ubuhahirane nyambukiranya mipaka.

Yagize ati “Mbabwije ukuri izo mbogamizi zivuyeho mwatangazwa n’uko ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika mu gihe kitageze ku myaka itanu byava kuri 15% turiho ubu, bikagera nko kuri 30%.”

Imbogamizi mu iterambere ry’inganda

Minisitiri Kanimba asanga n’ubwo inganda zose zikenewe muri Afurika, no mu Rwanda by’umwihariko, ubundi ngo izitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’izishobora kujya zongerera agaciro ibintu byakorewe mu nganda z’ahandi ziri ku kigero cya 50% arizo zikenewe cyane.

Gusa izi nganda ziracyahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, umusaruro wo gutunganya, abakozi bahagije kandi bafite ubushobozi n’izindi.

Minisitiri Kanimba avuga ko iterambere ry’inganda ritagendera ku gushyiramo amafaranga gusa cyangwa gukurura abashoramari, ahubwo ngo bijyana n’ibikorwa remezo, by’umwihariko umuriro w’amashanyarazi.

Ati “Nko mu Rwanda ikibazo cya mbere dufite ni igiciro cy’umuriro, no kuba udahagije,….ucikagurika.”

Minisitiri Kanimba asanga BAD ikomeje gukora ibioshoboka byose kugira ngo ikemure iki kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi by’umwihariko kuva aho itangiriye kuyoborwa n’Umunyarwanda Donald Kaberuka

Ati “Kuba BAD igira uruhare mu gukemura ikibazo cy’umuriro iba itanze nka 50% yo guteza imbere inganda.”

Minisitiri Kanimba avuga ko u Rwanda rukomeje gukora byinshi ngo ruhangane n’ibibazo bikomeje kudindiza ubucuruzi n’iterambere ry’inganda bikwiye kuba inkingi za mwamba z’ubukungu bw’ibihugu byose bya Afurika harimo n’u Rwanda.

Kubwe, ngo ukurikije umuvuduko w’ubukungu u Rwanda ruriho, mu myaka 50 iri imbere ruzaba rumaze kuba Singapore ya Afurika.

Inama ya BAD irimo kubera i Kigali kuva kuri uyu wa mbere kugera kuwa gatanu tariki 23 uretse kuba izasigira u Rwanda amadevize, yitezweho no gusiba hafashwe ingamba zihamye zizatuma ubukungu bw’umugabane wa Afurika burushaho kuzamuka.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Njyewe ndemeribyo minister avuga gusa kutizerana mubihugu bya Africa biterwa nabyinshi umuntu yahera kumubano ugenga imibanire yibyo bihugu usanga akenshi ushingiye mu gufasha ababiyobora kuramba kubutegetsi aho kugirango burangwe ninyungu rusange kubaturage ndetse ugasanga hamwe nahamwe harintambara zurudaca zimwe nazimwe zigahemberwa nibihugu bihanimipaka bityo rero cya kizere ugasanga kiragiye abaturage bagatangirakurebana nkabanzi.Nkubu ibirikubera kumupaka wu Rwanda nuburundi ntabwaribyiza kubaturage bahaturiye.

Comments are closed.

en_USEnglish