Digiqole ad

Amavubi yagarukanye ishema nyuma yo kunganya na Libya

Saa sita n’igice z’ijoro ryo kuri uyu wa 20 Gicurasi nibwo abakinnyi, abatoza n’umuyobozi wa FERWAFA nibwo bari bageze ku kibuga cy’indege cya Kigali. Bakiriwe n’abo mu miryango yabo benshi, n’abanyamakuru bacye. Umutoza Cassa yavuze ko batahanye ishema kandi bafite ikizere ko Libya bazayisezerera mu rugo.

Michel Rusheshangoga myugariro w'Amavubi ageze ku kibuga cy'indege
Michel Rusheshangoga myugariro w’Amavubi ageze ku kibuga cy’indege

Aba bakinnyi binjiye mu Rwanda ubona bananiwe ku maso ariko bafite akamwemwe ko kugera mu rugo amahoro aho batashye bemye nyuma yo kunganya 0 -0  n’ikipe ya Libya yatwaye igikombe cya CHAN umwaka ushize.

Cassa Mbungo André watoje uyu mukino ku kibuga cy’indege yabwiye Umuseke ko afite ikizere cyo kuba yasezerera Libya kandi ko agiye kongera mu ikipe abandi basore bakina hanze y’u Rwanda atatangaje amazina yabo, aba ngo ntiyari yabahamagaye kubera umwanya muto yari afite.

Cassa ati “ nubwo dufite akazi katoroshye gariko mfite ikizere cyinshi ko tuzasezerera Libya mu gihe abanyarwanda bazaba baturi inyuma.”

Cassa Mbungo André yabwiye Umuseke ko mu mukino wabereye i Tunis bar bagize amahirwe yo gutsinda igitego cyatsinzwe na Daddy Birori gusa umusifuzi akacyanga kuko ngo yari yaraririye. Nubwo Cassa we avuga ko ntako yari yabonye.

Ibi ngo bimuha ikizere ko mu Rwanda Amavubi ashobora kuzabona uburyo bwinshi kurushaho bakaba basezerera Libya muri iyi mikino y’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka tike y’igikombe cya Africa cya 2015 kizabera muri Maroc.

Nzamwita de Gaulle umuyobozi wa FERWAFA wari kumwe n’Amavubi yatangaje nawe ko aba basore bafite akazi katoroshye ko gusezerera Libya ariko kandi ari akazi gashoboka.

Yemeza ko ubuyobozi bwa FERWAFA bugiye gufasha ikipe gutegura neza umukino wo kwsihyura uzaba tariki 31 Gicurasi 2014 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Rutahizamu w'Amavubi Daddy Birori hamwe na Nzamwita de Gaulle uyobora FERWAFA
Rutahizamu w’Amavubi Daddy Birori hamwe na Nzamwita de Gaulle uyobora FERWAFA

Amavubi yaje azanye n’umutoza Stephen Constantine uzayatoza mu gihe kiri imbere, we yanze kugira icyo abwira Umuseke ngo kuko atarashyira umukono ku masezerano yo gutoza Amavubi.

Kuri uyu wa gatatu tariki 21 Gicurasi Amavubi azerekeza i Rubavu aho agiye kumara iminsi 10 yitegura umukino wo kwishyura Libya.

Ndoli yinjiye ahamagara abe abamenyesha ko bahageze amahoro
Ndoli yinjiye ahamagara abe abamenyesha ko bahageze amahoro
rutahizamu Michel Ndahinduka, umutoza w'abazamu Mugisha na Mugiraneza JB bita Migi
rutahizamu Michel Ndahinduka, umutoza w’abazamu Mugisha na Mugiraneza JB bita Migi
rutahizamu Uzamukunda Elias Baby
rutahizamu Uzamukunda Elias Baby
Haruna Niyonzima, captain w'ikipe y'igihugu
Haruna Niyonzima, captain w’ikipe y’igihugu
umuzamu Emery Mvuyekure
umuzamu Emery Mvuyekure
Kagere Meddie
Kagere Meddie
Djamal Mwiseneza ukina hagati mu Amavubi na Rayon Sports
Djamal Mwiseneza ukina hagati mu Amavubi na Rayon Sports
Umutoza Stephen Constantine yazanye n'Amavubi
Umutoza Stephen Constantine yazanye n’Amavubi
Casa Mbungo yari anezerewe n'umusaruro avanye i Tunis
Casa Mbungo yari anezerewe n’umusaruro avanye i Tunis

Photos/UM– USEKE

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Bravoooo Amavubi

  • Bravo, CASA. Nyamara mbona CASA yarakwiye kugumana iyi kipi. Gutoza ni utuntu twe. Mbona arusha “performance” Abazungu abantu bahora biruka inyuma.

  • nibamurekere amavubi akomeze ayatoze kuko n,umutoza twese twemera.kandi sinzi impamvu baba bashaka kuzana bariya batoza babazungu.nabo kudutwarira amafaranga gusa ntanumusaruro batwereka.bagiye bayaha aba batoza babanyarwanda ko harimo abashoboye.bravo ku mavubi tuyarinyuma.tuzaba tuhabaye kuri stade nyamirambo.

Comments are closed.

en_USEnglish